23 Nzeri 2026
Bwiza

Abapolisi ba Kenya na Haiti batangiye kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi

mu-mahanga
BWIZA
By BWIZA
Kuwa Kane, 29 Kanama 2024 saa 15:00
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Abapolisi ba Kenya na Haiti batangiye kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’intebe wa Haiti Garry Conille ,yatangaje ko ingabo za Haiti zikorana n’abapolisi baturutse muri Kenya ,zagabye igitero cyo kwirukana udutsiko tw’abagizi ba nabi muri kamwe mu duce tutoroshye two mu murwa mukuru wa Haiti.

Ku wa Kabiri, Conille yavugiye mu bitaro bya Port-au-Prince ,aho abapolisi batatu bo muri Haiti bari barwariye nyuma yo gukomerekera mu mirwano yabaye ku wa Kabiri ati: “Ndambiwe no kubona abapolisi barashwe,ndarambiwe kujya gushyingura abapolisi, tugomba gukemura iki kibazo cy'umutekano muke .” Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,yahamagariye abanyahaiti gufatanya n’aba polisi no guhanahana amakuru yo gufasha kugabanya ibyaha.

Kuva muri Mutarama kugeza Gicurasi,mu gihugu cya Haiti havuzwe ibyaha by’ubwicanyi birenga 3200.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kugeza ubu,agatsiko k’abagizi ba nabi kagenzura 80% by’umurwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince, byatumye abantu barenga ibihumbi magana atanu babura aho bakinga umusaya mu myaka yashize, mugihe ako gatsiko gakomeje kurwanira kugenzura uturere twinshi.

Bwiza.com

BWIZA

Inkuru yanditswe na: BWIZA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 892.