23 Nzeri 2026
Bwiza

Afurika y'Epfo:Abanyalibiya 95 basanzwe aho bakorera imyitozo ya gisirikari rwihishwa

mu-mahanga
BWIZA
By BWIZA
Kuwa Kane, 8 Kanama 2024 saa 19:00
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Afurika y'Epfo:Abanyalibiya 95 basanzwe aho bakorera imyitozo ya gisirikari rwihishwa

Ikigo gishinzwe kugenzura ibigo bishinzwe gucunga umutekano (PSIRA) muri Africa y’epfo cyasanze inkambi y’abasirikare i Mpumalanga, aho abantu mirongo icyenda na batanu ,bakomoka mu gihugu cya Libiya bahabwaga amahugurwa n’imyitozo ya gisirikali, yakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kugenzura ibigo bishinzwe gucunga umutekano (PSIRA), Manabela Chauke, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo ku wa 7 Kanama, yatangaje ko abakuriye serivisi zishinzwe umutekano wa Milites Dei (MDSS) mu ruzi rwera(white river ) bahawe amabaruwa yo guhagarika iyo myitozo muri iki gitondo, nyuma yuko havumbuwe ahantu bakoresherezaga imyitozo ya gisirikare itemewe hanze y’umujyi wa White River.

Umuyobozozi w’iperereza ryakozwe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibigo bishinzwe gucunga umutekano( PSIRA),yavuze ko iri perereza ryatumye bavumbura ikigo cya kabiri cy’amahugurwa, giherereye mu birometero 7.5 uvuye mu kigo cy’amahugurwa cyemewe.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Bwiza.com

BWIZA

Inkuru yanditswe na: BWIZA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 892.