23 Nzeri 2026
Bwiza

Angola ntiyakiriye neza umuhuro wa Perezida Kagame na Tshisekedi w'i Doha

Politiki
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Gatanu, 21 Werurwe 2025 saa 06:35
Iminota 2 yo gusoma0 Abasomye
Angola ntiyakiriye neza umuhuro wa Perezida Kagame na Tshisekedi w'i Doha

Leta ya Angola yatangaje ko yatunguwe no kubona ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we Paul Kagame w'u Rwanda bahurira i Doha.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu, Amb. Tete Antonio.

Umukuru wa dipolomasi ya Angola yavuze ko batunguwe cyane n'uriya muhuro "mu by'ukuri wabaye ku munsi nyirizina Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yoherejeho i Luanda intumwa zo guhura na M23."

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Luanda ivuga ko imbaraga zose zakoreshwa mu gukemura ikibazo izishyigikiye, gusa igashimangira ko "ibibazo bya Afurika bikwiye gukemurwa n'Abanyafurika."

Perezida Kagame yahuye na Tshisekedi mu gihe kuva umwuka waba mubi hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Angola yagerageje kubahuza ariko bikabananira.

Abakuru b'ibihugu bombi kandi bahuye mu gihe Perezida João Lourenço yaherukaga gutangaza ko yifuza gusimburwa ku nshingano zo kuba umuhuza hagati y'ibibazo biri hahati y'ibihugu byombi, we akita ku nshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe aheruka guhabwa.

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe ni bwo Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha, ku buhuza bw'umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Abakuru b’ibihugu "bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe”.

Perezida Kagame na Tshisekedi kandi bashimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza “byafashije mu kubaka icyizere” mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.