23 Nzeri 2026
Bwiza

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Imikino
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Gatatu, 30 Mata 2025 saa 18:31
Iminota 1 yo gusoma0 Abasomye
APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu. Igiteranyo cy’ibitego byombi ni 2-1.

Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 25 cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira yahawe na Ruboneka Bosco nyuma ya koruneri. Police FC yagerageje kwishyura ariko amahirwe yabonetse ntiyabyazwa umusaruro.

Umusifuzi yagaragaye nk’utavuzweho rumwe na bamwe mu bakinnyi ba Police FC, aho Byiringiro Lague yahawe ikarita y’umuhondo kubera kwinubira ibyemezo. Igice cya kabiri nacyo cyaranzwe n’imbaraga nyinshi ariko APR FC ikomeza kwihagararaho kugeza ku musozo.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Umukino urangiye kandi Byiringiro Lague yaje guhabwa ikarita itukura nyuma yo kubwira umusifuzi amagambo atari meza.

APR FC izahura n’izatsinda hagati ya Rayon Sports na Mukura VS ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki 4 Gicurasi 2025.

 

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.