23 Nzeri 2026
Bwiza

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yagabanyirijwe ibihano

ubutabera
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Kane, 11 Mata 2024 saa 17:08
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
CG (Rtd) Emmanuel Gasana yagabanyirijwe ibihano

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG Gasana yanaciwe ihazabu ya Frw miliyoni 36.

Urukiko mu mwanzuro warwo wo kuri uyu wa Kane cyakora rwamugize umwemere ku cyaha cyo kwakira indonke na cyo yari akurikiranweho n'ubushinjacyaha.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

CG (Rtd) Gasana wanabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko bitewe n’impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano nyuma yo kujurira.

Ku wa 12 Werurwe 2024 ni bwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Ni ibyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Gasana we yaburanye ahakana ibyaha, asaba ko yarekurwa kuko ibyo yakoze atari agamije gukora icyaha ahubwo yashakaga gufasha abaturage kubona amazi nk’uko rwiyemezamirimo witwa Karinganire yabimubwiraga.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, kuri ubu akaba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.