23 Nzeri 2026
Bwiza

CHAN: Abafana binjiye muri Stade ya Kasarani ku ngufu mu mukino uhuza Kenya na DRC

Imikino
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
Ku Cyumweru, 3 Kanama 2025 saa 14:08
Iminota 1 yo gusoma0 Abasomye
CHAN: Abafana binjiye muri Stade ya Kasarani ku ngufu mu mukino uhuza Kenya na DRC

Kuri iki Cyumweru nyuma ya saa sita habaye kwinjira ku ngufu nyuma y'uko abafana barushije ingufu abashinzwe umutekano maze binjira muri Stade Kasarani ahabereye umukino uhuza Kenya na DRC mu Gikombe cya Afurika cy'abakina imbere mu gihugu.

Abakunzi b'umupira w'amaguru bari bateraniye kureba umukino wa CHAN wari utegerejwe cyane uhuza Harambee Stars ya Kenya na Leopards ya DR Congo.

Abafana babarirwa mu magana bagaragaye banjira ku ngufu kuri stade mu gihe abashinzwe umutekano bageragezaga kubahagarika nk'uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ariko, barushijwe imbaraga n'imbaga y'abantu basimbukaga kuri bariyeri kugirango binjire ari benshi.

Guverinoma yari yabanje gutanga amabwiriza asobanutse kandi akomeye kuri protocole y'umutekano izakurikizwa.

Ibikoresho nka vuvuzela n'amafirimbi byari bibujijwe gukoreshwa imbere muri stade. Kwinjira kandi byari ku itike gusa, abapolisi bakaba boherejwe ku marembo makuru kugira ngo bubahirize ayo mabwiriza.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.