23 Nzeri 2026
Bwiza

Dr. Habineza wa Green Party agiye kujyana leta y'u Rwanda mu nkiko 

Politiki
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Gatatu, 4 Kamena 2025 saa 14:49
Iminota 2 yo gusoma0 Abasomye
Dr. Habineza wa Green Party agiye kujyana leta y'u Rwanda mu nkiko 

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yatangaje ko agiye kujyana leta y'u Rwanda mu nkiko kugira ngo ivaneho ibigo binyuzwamo abantu by'igihe gito bizwi nka Transit Centers.

Habineza amaze igihe agaragaza ko ibi bigo bikwiye kuvaho, kuko bifungirwamo abantu mu buryo budakurikije amategeko ndetse bikanabafata nabi.

Uyu munyapolitiki yongeye kuzamura ikibazo cyabyo mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo yari mu karere ka Burera, ahabereye inama ikomatanyije n'amahugurwa y'abayoboke b'ishyaka abereye umuyobozi.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko ishyaka Green Party mu byo rikomeje gushyiramo imbaraga harimo kuba ikibazo cy'abantu bafungwa igihe kirekire nta rubanza cyakemuka burundu.

Ati: "Gufunga abantu bagafungwa igihe kirekire badafite amadosiye, inzira z'ubutabera zidakurikijwe, ugasanga umuntu amaze amezi cyangwa imyaka ibiri afunzwe nta n'icyaha yakoze cyangwa afungiye ahantu hatemewe nko muri Transit Centers, ibyo bintu turimo kubyigaho ku buryo byazavaho cyangwa bikavugururwa ku buryo byubahiriza amategeko."

Dr. Frank Habineza yavuze ko nka Green Party bamaze igihe barwaye za Transit Centers, yungamo ko bari kwiga uko bajyana Leta y'u Rwanda mu nkiko kugira ngo zizaveho.

Ati: "Transit Centers zo murabizi ko tuzirwaye cyane, ndetse hari na gahunda yo gutanga ikirego kugira ngo zizaveho, tuzayisubukura mu minsi iri imbere."

Habineza yongeye gushimangira ko abafungirwa muri biriya bigo bazira ubusa bajya bahabwa indishyi z'akababaro; gusa avuga ko ibi na byo no kuba leta yashyiraho ikigega gitanga ziriya ndishyi na byo bizasuzumwa mu minsi iri imbere.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.