23 Nzeri 2026
Bwiza

EU na yo yahamagaje Ambasaderi w'u Rwanda

Politiki
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Gatanu, 21 Gashyantare 2025 saa 15:02
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
EU na yo yahamagaje Ambasaderi w'u Rwanda

Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi kuri uyu wa Gatanu wahamagaje Ambasaderi w'u Rwanda, Igor César, kubera ibyo wise ibitero by'Ingabo z'u Rwanda (RDF) na M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w'uyu muryango mu itangazo yasohoye, yavuze ko wamagana "ibyo bitero bigize kwica agahenge kemeranyijwe biciye mu biganiro bya Luanda ndetse no gukomeza gukoresha imbaraga mu kuvogera ubusugire bwa RDC."

EU mu itangazo ryayo yunzemo ko "Guverinoma y'u Rwanda ikwiye guhita ivana ingabo zayo ku butaka bwa Congo ndetse igahagarika ubufasha kuri M23 cyangwa undi mutwe uwo ari wo wose."

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

EU kandi yasabye u Rwanda n'impande zihanganye mu mirwano guhita bahagarika kurwana bakajya mu nzira y'ibiganiro.

EU yahamagaje Ambasaderi Igor César nyuma y'amasaha make u Budage na bwo ahagarariyemo u Rwanda bumuhamagaje ngo atange ibisobanuro ku byo bwise kwica amategeko mpuzamahanga bikorwa n'u Rwanda.

U Bwongereza na bwo buheruka guhamagaza Ambasaderi w'u Rwanda i Londres, Busingye Johnston; kubera intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.