23 Nzeri 2026
Bwiza

Gicumbi FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Imikino
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Gatatu, 30 Mata 2025 saa 17:59
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Gicumbi FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Ikipe ya Gicumbi FC yageze ku ntsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-0, bituma izamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu wari uwa gatanu mu mikino ya Playoffs y’amakipe ane ahatanira imyanya ibiri yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Gutsinda kw’iyi kipe kwatumye igira amanota 9, bikayiha amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere, kabone n’iyo yaba itakaje umukino usigaye.

AS Muhanga yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0, bituma nayo ishyirwa mu ba mbere bashobora kuzamuka. Ikipe imwe izazamukana na Gicumbi FC izamenyekana hagati ya AS Muhanga, La Jeunesse, na Etoile de l’Est.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ku rutonde rw’agateganyo:

Gicumbi FC: amanota 9

AS Muhanga: amanota 7

La Jeunesse & Etoile de l’Est: amanota 5

Gicumbi FC yishimiwe cyane n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi kubera iyi ntsinzi itumye basubira mu cyiciro cya mbere nyuma y’igihe batakigaragaramo.

 

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.