23 Nzeri 2026
Bwiza

Hamas yasabye umunsi w’uburakari igihe cyo gushyingura Ismail Haniyeh

mu-mahanga
BWIZA
By BWIZA
Kuwa Gatanu, 2 Kanama 2024 saa 12:38
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Hamas yasabye umunsi  w’uburakari  igihe cyo gushyingura Ismail Haniyeh

Mu muhango wo gusezera Ismail Haniyeh wahoze ari umuyobozi mukuru wa Hamas wabereye i Teheran ku rwego rw’igihugu, muri uwo muhango wari witabiriwe n’abantu ibihumbi,nyuma y’uko uwo muyobozi mukuru wa Hamas ahitanwe n’ibitero byagabwe na Israel mu gihugu cya Iran. Abayobozi ba Hamas , Hezbollah, Iran n’abafatanyabikorwa bayo bo muri Palestine na Liban basabye kugira icyo bakora. Hamas yasabye ko ku wa 2 Kanama k’umunsi bashyinguraho umuyobozi wabo ugomba kuba “umunsi w’uburakari.”

Ku wa kabiri, umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah muri Liban, Fouad Chokr, yarishwe mu mugambi wateguwe n’igihugu cya Isiraheli. Mu ijambo ryavuzwe n’umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah , mu muhango wo gushyingura Bwana Chokr yagize ati: “Israël ntizi imirongo itukura yarenze ” asaba ko hagiye kubaho “guhangana kutazibagirana.”

Muri iri ijoro, uyu mutwe watangaje ko wahise utangiza ibitero byinshi by’amasasu mu majyaruguru ya Israël nk'igikorwa cyo kwihorera ku gitero cya Israël cyahitanye abaturage benshi.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Bwiza.com

BWIZA

Inkuru yanditswe na: BWIZA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 892.