23 Nzeri 2026
Bwiza

Inyungu ku nguzanyo ziri gutera abato kwiyahura: Museveni

Ubukungu
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Kuwa Gatanu, 29 Nzeri 2023 saa 10:14
Iminota 2 yo gusoma0 Abasomye
Inyungu ku nguzanyo ziri gutera abato kwiyahura: Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko inyungu zisabwa abahabwa inguzanyo zigabanywa kuko ngo ubwinshi bwazo bukomeye kuba intandaro yo kwiyahura kw’abaturage benshi.

Izi nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari biciriritse bikorera muri Uganda bibarirwa mu 1500 nk’uko ikinyamakuru The Daily Monitor cyabitangaje, hakaba harimo ibisaba abo biguriza inyungu igera kuri 20% ku kwezi.

Museveni mu mwiherero n’abayobozi bakuru uherutse kubera mu kigo cy’imiyoberere cya Kyankwanzi, yabajije Intumwa Nkuru ya Leta impamvu hadashyirwaho ikigero ntarengwa cy’inyungu uhabwa inguzanyo aba agomba kwishyura.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Na none, kuri uyu wa 28 Nzeri 2023, yagarutse kuri iki kibazo ubwo yayoboraga inama y’ishyaka NRM muri Entebbe, ategeka Minisitiri w’imari kugikemura ku neza y’abaturage bakomeje kuremererwa n’uyu mutwaro.

Yatangarije kuri rubuga X ati: “Ubwo nari nyoboye inama ya NRM mu biro by’Umukuru w’Igihugu bya Entebbe nyuma ya saa sita, nasabye Minisitiri w’imari gushyiriraho abatanga inguzanyo uburyo bujyanye n’ihenda ry’ibicuruzwa mu byumweru bibiri.”

Museveni yakomeje agira ati: “Aba batanga inguzanyo bari gutuma abakiri bato bacu biyahura ni nde ubemerera gukora? Ni gute ute umuntu asaba undi inyungu ya 20% ku nguzanyo ku kwezi? Ibi bigomba guhagarara.”

Ibi Perezida wa Uganda abivuze mu gihe mu bihugu byinshi, byaba ibikennye cyangwa ibiri mu nzira y’iterambere, ubuzima bukomeje guhenda, bigendanye n’uko ibiciro by’ibicuruzwa hafi ya byose byazamutse ku gipimo kidasanzwe.

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.