23 Nzeri 2026
Bwiza

Kampala: Amaduka 'atanga akazi ku Banyarwanda gusa' yateje urunturuntu

Amakuru
Fred Rugira
By Fred Rugira
Kuwa Mbere, 21 Nzeri 2026 saa 11:31
Iminota 2 yo gusoma21 Abasomye
Kampala: Amaduka 'atanga akazi ku Banyarwanda gusa' yateje urunturuntu

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda bagaragaje ukwinubira amaduka/ amahahiro (supermarkets) cyane aherereye ku muhanda uri Gayaza, bitewe no kuba bavuga ko atanga akazi mu rurimi rw'Ikinyarwanda mu kizamini cyo kuvuga (interview) kugira ngo yime abatari Abanyarwanda akazi, basaba ko ntawongera kugurira muri ayo mahahiro (boycott).

Amashusho yashyizwe hanze n'uwitwa Jonah Katz, harimo umugabo uvuga ko we afite ubuhamya bw'umuntu wagiye gukora interview muri rimwe muri ayo mahahiro i Gayaza, bamwima akazi kuko atazi kuvuga Ikinyarwanda n'ubwo amazina ye yari Amanyarwanda.

Uyu mugabo ati " Reka ariko mbaze, kubera iki amahahiro yose cyane ari ku muhanda wa Gayaza, badashobora kuguha akazi mu gihe udakomoka mu Burengerazuba bwa Uganda cyangwa uri Umunyarwanda?...Abahakora bose bavuga ururimi rumwe. Iyo ugiye gukorayo interview utari mwenewabo, bakubaza mu Kinyarwanda waba utakizi uratsindwa. N'iyo uri Umunyankole ariko utari Umunyarwanda barakwirukana."

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Uyu mugabo yavuze ko ibyo avuga abifiye gihamya, ko uwabashaka kubihinyuza yamugaragariza ibimenyetso birimo n'amajwi ya munywanyi we wakoreshejwe interview mu Kinyarwanda, bikarangira atsinzwe.

Yakomeje ati " Mfite gihamya, nshobora no kuzana amajwi hano. Umuntu yagiye gukorayo interview abafata amajwi, baramubaza ngo mbese ufite amazina y'Ikinyarwanda ntacyo uzi kuvuga? Sinshaka kumuzana hano, atajya mu bibazo. Ibaze ko yari Umunyarwanda mwenewabo, bamwima akazi, kubera ko yavukiye muri Uganda akaba atazi Ikinyarwanda."

Kuri ubu bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kutongera guhahira muri ayo mahahiro. Yabasabye ati " Izo business bazazisubije iwabo? Ese kuki mukijya kugurirayo ibintu? Ndagira ngo ayo mahahiro mutazongera kuyahahiramo. Igihe n'iki ngo natwe tubavangure. Ubutaha nzababwira amazina y'ayo mahahiro."

Abatanze ibitekerezo kuri iki kibazo baremeranya ko iki kibazo gihari kandi bamwe biyemeje kutazongera guhahira muri ayo mahahiro (boycott).

Muri iyi minsi muri Uganda hari inkundura yo gusaba kureka kugura ibintu bimwe na bimwe cyane ibicuruzwa n'abari hafi y'ubutegetsi bwa Museveni. Mu cyumweru gishize, hari hatahiwe Buganda Kumbucha.

 

 

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.