23 Nzeri 2026
Bwiza

Mu 2050 ibihugu 3 bya Afurika bizaba biri mu bikize cyane ku Isi

Ubukungu
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
Kuwa Mbere, 3 Nyakanga 2023 saa 10:37
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Mu 2050 ibihugu 3 bya Afurika bizaba biri mu bikize cyane ku Isi

Itsinda ry’ubugenzuzi n’ubujyanama, PricewaterhouseCoopers (PwC) muri raporo yaryo y'ubukungu bw'Isi yo mu 2016 ryagaragaje kandi rikora urutonde rw'ibihugu 32 bizaba moteri y’ubukungu bw’Isi mu 2050. Ukurikije uru rutonde, ibihugu bitatu byo muri Afurika, Nigeria izaba, mu 2050, iri ku mwanya wa 14 mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi. aho izaba ikurikiwe na Misiri ku mwanya wa 15 mu gihe Afurika y'Epfo izaba iri ku mwanya wa 27 .

Raporo yiswe “Icyerekezo kirekire: Uko ubukungu ku Isi buzahinduka muri 2050? Itondekanya ibihugu ikurikije umusaruro mbumbe wo mu gihugu n'imbaraga zo guhaha (PPA). PPA ni igipimo cyo kuvunja amafaranga kigaragaza mu bice rusange, imbaraga zo guhaha z'amafaranga atandukanye. Bituma bishoboka kumenya ingano y'amafaranga akenewe mu bihugu bitandukanye kugirango ubone ubwoko bumwe bw'ibicuruzwa cyangwa serivisi.

Raporo rero igaragaza ko Nigeria ifite amahirwe yo kuzaba ubukungu bw’Afurika bwihuta cyane kandi buzava ku mwanya wa 22 kuri ubu bukagera ku mwanya wa 14, mu 2050, aho ubukungu buzaba buzamuka ku rugero rwa 4% buri mwaka mu gihe kirekire.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Icyakora, iryo terambere ntirizashoboka igihugu ntikitabasha kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, gutandukanya ubukungu bwacyo, kugabanya ruswa, gushyiraho umwuka mwiza wo gukoreramo ubucuruzi no kongera umusaruro. Iterambere ry’igihugu rizaterwa ahanini n’ubwiyongere bw’abaturage bijyanye n'abaturage bashobora gukora.

572_in-1.png
572_in-2.png

Nk’uko iyo raporo ibivuga, u Bushinwa buzakomeza kuba ku isonga mu bukungu bukomeye kugeza mu 2050. Inyuma yabwo hazaba hari u Buhinde ku mwanya wa 2, Amerika ku mwanya wa 3 na Indonesia ku mwanya wa 4. Igihugu cyo mu Burayi kizaba kiza imbere ni u Budage ku mwanya wa 9.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.