23 Nzeri 2026
Bwiza

Myugariro wa Police FC yapfushije nyina

Imikino
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Mbere, 28 Mata 2025 saa 07:32
Iminota 1 yo gusoma0 Abasomye
Myugariro wa Police FC yapfushije nyina

Myugariro wa Police FC, Issah Yakubu ari mu kababaro nyuma y'urupfu rwa nyina, Gifty Boako, witabye Imana ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025.

Nyakwigendera Gifty Boako yitabye Imana mu Mujyi wa Bawjiase, uherereye mu Ntara ya Central muri Ghana, aho yari asanzwe atuye.

Police FC yahaye Issah Yakubu uruhushya rwihariye kugira ngo abe hafi y’umuryango we muri ibi bihe bigoye.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kubera ibyo kandi, Yakubu ntiyagaragaye mu mukino Police FC yakinnye na Gorilla FC ku Cyumweru.

Ubuyobozi bwa Police FC, abakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe, bifatanyije n’uyu mukinnyi mu kababaro ke, bamusaba gukomera no gukomeza kwizera Imana.

Issah Yakubu asanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba mu bwugarizi bwa Police FC, aho akunze kugaragaza ubwitange n’ubunyamwuga mu kibuga.

 

 

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.