Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro, biyifasha kugera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 73, gitsinzwe na Biramahire Abeddy wasubije mu nshundura ishoti ryari rimaze gukurwa na Sebwato.
Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS
Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000
Rayon Sports izahura na APR FC yatsinze Police FC mu wundi mukino wa ½. Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.

