23 Nzeri 2026
Bwiza

RRA yakemuye ikibazo umuturage yari amaranye imyaka 7

Ubukungu
Biregeya Justin
By Biregeya Justin
Kuwa Kabiri, 10 Ukwakira 2023 saa 20:28
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
RRA yakemuye ikibazo umuturage yari amaranye imyaka 7

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) cyatangije icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro, birimo iby’imyenda yabaye myinshi n’iby’abacuruzi ibikorwa byabo byahagaze ariko nimero iranga usora (TIN) igakomeza kugaragara ko ikora.

Dusabimana Jean baptiste ni umwe mu baturage twasanze ku biro bya RRA. Yashimiye iki kigo kuba cyamukemuriye ikibazo yari amaranye imyaka 7. Ati: "Narimfite ikibazo kimpangayikishije cyane. Nari mfite business, nakoraga akazi ko gusudira biza guhagarara mbere, hanyuma bakomeza kumbaraho umusoro ndetse amande. Mu by’ukuri itariki yo gusora narayubahirizaga."

Yakomeje agira ati: "Nyuma baje kunyiba nza guhomba, business irahagarara, hanyuma bakomeza kumbaramo imisoro, nshaka inzira byacamo ndayibura. Kuri uyu munsi naje hano, banyakiriye neza, ikibazo cyanjye baragikemuye. Mu by’ukuri ntashye nishimye, ndashima ubuyobozi bwacu na Perezida wa Repubulika kuba hatekerezwa iyi gahunda yo kurenganura abaturage mu bibazo baba bafite."

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Yishimiye uko yakiriwe n'uko yakemuriwe ikibazo yari amaranye imyaka myinshi

Yishimiye uko yakiriwe n'uko yakemuriwe ikibazo yari amaranye imyaka myinshi[/caption]

Bamwe mu bagana iyi serivisi y'imisoro ya RRA basabye ko ubuyobozi bwayo bwashyiraho ubukangurambaga mu kwigisha abacuruzi kuko abeNshi bagwa mu makosa bitewe no kuba nta makuru babifiteho.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko ukwezi kw’abasora ari gahunda izamara iminsi itatu, yagenewe abantu bose bafite ibibazo bijyanye n'imisoro.

Ruganintwali yagize ati: "Ni icyumweru twifuje ko duha umwanya abantu bose baba bafite ibibazo bijyanye n'imisoro, kuba batwegera kugira ngo tubikemure ndetse banatugire inama aharingombwa ko twanoza imikorere."

Yakomeje asaba abakozi ba RRA barangwa n’imyitwarire mibi ko bidakwiye. Ati: "Kuko ntabwo duhari ku bwo gusoresha, duhari ku bwo gufasha abantu kumva inshingano zabo ariko bakanasora."

Komiseri Mukuru wa RRA mu kiganiro n'abanyamakuru

Komiseri Mukuru wa RRA mu kiganiro n'abanyamakuru[/caption]

RRA yakiriye abaturage bafite ibibazo bitandukanye

RRA yakiriye abaturage bafite ibibazo bitandukanye[/caption]

RRA iramara iminsi itatu ikemura ibibazo by'abaturage

RRA iramara iminsi itatu ikemura ibibazo by'abaturage[/caption]

Biregeya Justin

Inkuru yanditswe na: Biregeya Justin

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 157.