23 Nzeri 2026
Bwiza

The Ben yababariye Fatakumavuta binyuze mu nyandiko

ubutabera
Sam Kabera
By Sam Kabera
Kuwa Kane, 7 Ugushyingo 2024 saa 11:23
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
The Ben yababariye Fatakumavuta binyuze mu nyandiko

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asabira imbabazi Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Noteli, The Ben yagize ati: “Njye Mugisha Ben uzwi nka The Ben, nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndumenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye, nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco yarekurwa.”

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ni ibaruwa bigaragara ko The Ben yanditse ku wa 5 Ugushyingo 2024, ikaba yarabanjirije amagambo uyu muhanzi yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ku wa 6 Ugushyingo 2024, agaragaza ko yababariye Fatakumavuta.

Aya magambo icyakora ntabwo yari yahawe agaciro nk’uko umunyamategeko wa Fatakumavuta yabivuze kuko yavugaga ko bisaba ko uyu muhanzi yandikira Urukiko narwo rukiga ku mbabazi rukaba rwazishingiraho rumubabarira.

The Ben ahaye imbabazi Fatakumavuta mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwo rwamaze gufata icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza.

Nk’uko byagaragaye muri dosiye irega Fatakumavuta, si The Ben gusa wamureze kuko yarezwe n’abandi barimo Meddy, Bahati na Muyoboke Alex.

Sam Kabera

Inkuru yanditswe na: Sam Kabera

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 332.