23 Nzeri 2026
Bwiza

Twarishimye tubona ibisasu Congo yarashe i Gisenyi bisamwa: Dr. Habineza

Politiki
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Gatanu, 28 Gashyantare 2025 saa 13:45
Iminota 2 yo gusoma0 Abasomye
Twarishimye tubona ibisasu Congo yarashe i Gisenyi bisamwa: Dr. Habineza

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko umutwe wa M23 ufite uburenganzira bwo kwirwanaho; ashimangira ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC akwiye kuganira na wo.

Dr. Habineza yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n'umuyoboro wa YouTube witwa Rwanda Sun TV.

Ni ikiganiro yakoze mu gihe u Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n'ibihugu byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw'Isi, birushinja kuba ari rwo rushyigikiye umutwe wa M23.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kuva muri Mutarama uyu mwaka uyu mutwe wakajije ibitero mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ugenzura ibice birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Bitandukanye n'ibivugwa n'amahanga akomeje kwitirira u Rwanda M23, Dr Habineza yagaragaje ko ikibazo cy'uriya mutwe kireba Congo; bijyanye no kuba abawugize ari abanye-Congo.

Ati: "Kiriya kibazo ni ikibazo cya Congo, ntabwo ari ikibazo cy'u Rwanda. Ni ikibazo gikomoka ku mateka cyane ku bukoloni, kuko twese turabizi ko hari igice cy'u Rwanda n'Abanyarwanda cyashyizwe kuri Congo. Abo bantu barasaba uburenganzira bwo kuba abenegihugu ba Congo, bakagira uburenganzira bwo kubaho n'uburenganzira bwo kuba ku butaka bwabo."

"Rwose twumva ko Congo ikwiye gukemura icyo kibazo ikareka kucyereka ku Rwanda. Bariya bantu ba M23 bafite uburenganzira bwo kwirwanaho bagaharanira uburenganzira bwabo, kandi turasaba ko Perezida wa Congo kwemera kuganira n'aba bantu bagakemura ikibazo."

Dr. Habineza by'umwihariko yanenze ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, agaragaza ko byagashyigikiye ibiganiro hagati y'impande zihanganye.

Ati: "Gufata ibihano ntabwo ari wo muti w’ibibazo, ahubwo umuti w’ibibazo ni uko bashyigikira inzira y’ibiganiro cyane ibi byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Bashikishakize Perezida wa Congo aganire na M23 aho gukomeza kubyegeka ku Rwanda.”

Yunzemo ko ashyigikiye ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwafashe, ati: "Ikindi kandi dushyigikiye u Rwanda rwacu ziriya ngamba rwashyizeho zo kuturinda. Twarishimye tubona hari ibifata ibisasu hariya i Gisenyi. Twebwe dushyigikiye ingamba zashyizweho zo kuturinda ibitero bya Congo n’abaturwanya.”

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.