Bwiza
ads

Amerika igiye guhurira na Iran mu biganiro muri Oman

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 6 Gashyantare 2026 saa 08:58
Iminota 1 yo gusoma
Amerika igiye guhurira na Iran mu biganiro muri Oman

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biteguye kugirana ibiganiro muri Oman mu gihe hashize ibyumweru byinshi hari amakimbirane ndetse n'ubwoba bwo guhangana bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yagiye mu murwa mukuru wa Oman, Muscat, kugira ngo baganire, mu gihe abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff na Jared Kushner na bo biteguye kwerekezayo nk'uko Al jazeera ivuga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran avuga ko intego y’inama ari ukugera ku “masezerano aboneye, yuzuzanya, kandi azubahwa ku kibazo cy'intwaro za kirimbuzi”.

Ingingo nyazo zizaganirwaho ntizisobanutse neza kubera ko ubuyobozi bwa Trump bwagiye busunika ibibazo birenze gahunda y'intwaro za kirimbuzi ya Iran.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.