Bwiza
ads

Angeline Ndayishimiye ku byo kuzambaguza abakora muri perezidansi

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Ku Cyumweru, 16 Kanama 2026 saa 11:34
Iminota 2 yo gusoma
Angeline Ndayishimiye ku byo kuzambaguza abakora muri perezidansi

Umugore wa Perezida w'u Burundi, Madamu Angeline Ndayubaha Ndayishimiye yahakanye amakuru akunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ko azambaguza abakozi bo mu biro bya Perezida w' u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bigatuma badakora neza inshingano zabo.

 Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC Gahuzamiryango, Madamu Ndayishimiye yavuze ko ibivugwa atari byo, ko ntaho ahurira n'abakozi bo muri Ntare Rushatsi.

Yagize ati: “Ibyo biro rero uko bavuga ko birimo kwivanga, n’aho ujya n’inzira si zimwe. Jye ngenda uku” (yerekana iburyo), “nabo sinzi ko bagenda kuriya” (yerekana ibumoso), “kuko tudakorera ahantu hamwe.”

Angeline yakomeje agira ati: “Hari n’abahindura amajwi bakavuga ngo mbatera ubwoba, kandi nta na rimwe dushobora guhura. Jye ndira ingazi nkajya mu biro byanjye, n’abakozi ntiduhura. Urebye ibyo bavuga, jye bimpa imbaraga, birankomeza; ntibimpungabanya.”

Ikindi mu bivugwa kenshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bitandukanye, ni uko ngo Angeline yaba yivanga mu nshingano z’umukuru w’igihugu, akamugira inama ku buryo bukabije cyangwa akagira uruhare mu myanzuro afata. Hari n’abavuga ko umuntu adashaka adashobora gushyirwa mu nshingano runaka z’ingenzi z’igihugu.

Madamu Ndayishimiye avuga ko ibi byose ari ibinyoma, ko ababivuga baba bagamije kumuharabika gusa kuri we ngo ntibimuca intege. Ati " "Barabivuga ariko sibyo."

Yemeje ko icyo akora ari ukuba hafi umugabo we kugira ngo yuzuze inshingano Abarundi bamushinze.

Madamu Angeline Ndayubaha Ndayishimiye ni Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Yavutse ku wa 12 Mutarama 1976, avukira mu Burundi, akaba yarabaye 'First Lady' kuva ku wa 18 Kamena 2020, ubwo umugabo we yarahiraga nka Perezida w’u Burundi.

Uyu mubyeyi yanabaye  mu buyobozi bw’ibigo bya Leta akora mu bijyanye n’imari n’imiyoborere. Ubu azwi cyane ku bikorwa by’ubuzima, imirire, iterambere ry’abagore n’imibereho myiza y’abaturage.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.