Bwiza
ads

APR FC imaze iminsi idandabirana yabonye amaraso mashya 

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 17 Kanama 2026 saa 11:16
Iminota 1 yo gusoma
APR FC imaze iminsi idandabirana yabonye amaraso mashya 

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27,  yamaze kongera umutoza mushya mu itsinda ry’abatoza bayo, mu gihe yari imaze iminsi yitwara nabi mu kibuga.

Umunya-Maroc Fouzir Mohamed yagizwe umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu (Fitness Coach), akaba yatangiye inshingano ze muri iyi kipe, nk'uko nyamukandagira yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo.

APR FC yatangaje ko uyu mutoza afite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye no gutegura umubiri w’abakinnyi, ibivuze ko agomba gutyaza abakinnyi b'iyi kipe bari bamaze igihe bagaragaza intege nke mu kibuga.

Fouzir Mohamed, usanzwe akora nk’umutoza n’umutoza w’imyitozo ngororamubiri, afite ubunararibonye bwo gukorera mu bihugu bitandukanye birimo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, u Bufaransa, u Bubiligi na Gabon.

Yinjiye mu ikipe ya APR FC mu gihe iyi kipe iri kwitegura imikino y’umwaka w’imikino wa 2026/27, aho azafatanya n’abandi batoza mu kongerera abakinnyi ubushobozi bw’umubiri no kubafasha kwitegura neza amarushanwa.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.