Bwiza
ads

APR FC yatangaje ko idashaka 'gushyira ubuzima bw'abakinnyi mu kaga' ijya i Kinshasa

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 10 Kanama 2026 saa 09:30
Iminota 2 yo gusoma
APR FC yatangaje ko idashaka 'gushyira ubuzima bw'abakinnyi mu kaga' ijya i Kinshasa

Ikipe ya APR FC yatangaje ko ititeguye kujya i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba guhurira na Aigle du Congo, mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bw'abakinnyi bayo mu kaga.

Byatangajwe n'umutoza Taleb Abderrahim, nyuma y'umukino wa gicuti we n'ikipe ye bari bamaze gutsindamo Etincelles FC ibitego 2-1, ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama.

APR FC igomba guhurira na Aigle du Congo mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions league, aho umukino ubanza biteganyijwe ko ugomba kubera i Kinshasa.

Umutoza Taleb yavuze ko mu bigomba gutuma APR FC itajya muri RDC, harimo icyorezo cya Ebola kimaze kwandurwa n'abarenga 4,000 ndetse no kuba iki gihugu kiri mu ntambara.

Ati: "Nk’uko mubizi muri Congo hari Ebola. Ejo nabonye kuri tekeviziyo ko mu mujyi umwe hari abarwayi ibihumbi 4000. Twebwe rero ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima.”

Yakomeje ati: "Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF ko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye.”

APR FC yemeje ko idashaka kujya i Kinshasa, mu gihe iyi kipe yamaze kwandikira CAF isaba ko imikino yayo na Les Aigles du Congo yabera mu kindi gihugu.

Umukino ubanza uteganyijwe hagati y’itariki 4-6 Nzeri 2026, ndetse APR FC ni yo izabanza gusohoka.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.