Bwiza
ads

Bite by'urusaku rwinshi rw'amasasu rwumvikanye i Conakry?

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 10 Gashyantare 2026 saa 14:09
Iminota 1 yo gusoma
Bite by'urusaku rwinshi rw'amasasu rwumvikanye i Conakry?

Amakuru aturuka i Conakry muri Guinée aravuga ko kuri uyu wa Kabiri hafi ya gereza nkuru yo muri uriya mujyi humvikanye urusaku rwinshi rw'amasasu.

Kugeza ubu abarasaga ntibaramenyekana ndetse n'icyateye uko kurasa ntikizwi.

Ubutegetsi bwa Guinée ntiburatanga amakuru asobanura ibyabaye.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by'Abongereza bivuga ko umwe mu babonye irasana riba yabibwiye ko yabonye imodoka nyinshi zo mu bwoko bwa Pickup zuzuye abashinzwe umutekano ndetse n'imbunda za machine gun boherezwa mu karere ka Kaloum, rwagati muri Conakry.

Ni inzego zarimo Polisi ndetse n'abasirikare bo mu mutwe udasanzwe.

Abanya-Guinée bavuganye n'ibitangazamakuru bya Reuters na AFP bose bavuga ko bataramenya icyabaye, mu gihe amakuru avuga ko urusaku rw'amasasu rwamaze iminota irenga 30.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.