FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Burundi: Abitwaje ibirwanisho bishe abasirikare batatu abandi batanu barakomereka

0

Abasirikare batatu b’u Burundi baherutse kwicwa abandi batanu barakomereka nyuma yo kugwa mu mutego w’abantu bitwaje ibirwanisho bahise bacikira mu ishyamba rya Rukoko.

Amakuru aturuka ahabereye ibi bintu akaba avuga ko imodoka ya pick-up y’Igisirikare cy’u Burundi yatezwe ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru.

Byabereye ku muhanda wa 5, Bujumbura-Cibitoke muri Komini Gihanga mu Ntara ya Bubanza. Amakuru akaba akomeza avuga ko amasasu yumvikanye mu bice byegereye ishyamba rya Rukoko. Abavugizi b’igipolisi n’igisirikare baravuga ko batazi icyo gitero nk’uko ikinyamakuru Iwacu-burundi dukesha iyi nkuru kivuga.

Ku rundi ruhande ariko, umwe mu basirikare bakuru ukora muri etat major utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, we yavuze ko atari igitero ahubwo ari abasirikare bari ku irondo batabaye bagiye kubuza ubujura bw’inka. Ati: “Ntabwo ari igitero cy’umutwe witwaje intwaro ahubwo ni abajura”.

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.