Bwiza
ads

Fizi: FARDC na Wazalendo bagabye ibitero kuri M23, ibakubita iz'akabwana

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 22 Ukuboza 2025 saa 14:37
Iminota 1 yo gusoma
Fizi: FARDC na Wazalendo bagabye ibitero kuri M23, ibakubita iz'akabwana

Amakuru ava muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ihuriro ry'ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero kuri AFC/M23, birangira rikubiswe n'inyeshyamba rirahunga.

Amakuru avuga ko FARDC na Wazalendo baramutse bagaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 biherereye mu midugudu ya Makobola, Ngalula et na Kasekezi.

Nyuma y'imirwano yamaze amasaha menshi, amakuru avuga ko Ingabo za Leta zasubijwe inyuma na AFC/M23 zigezwa ahitwa Pemba, mu gace ka Munene hafi y'uduce twa Ilakala na Swima duherereye mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Mboko.

Imirwano yo kuri uyu wa Mbere yasize abaturage bo mu duce twa Swima, Lusambo na Mukwezi bahunze, gusa amakuru avuga ko hari benshi bakomeretse.

Mu gihe imirwano ikomeje, amakuru avuga ko Ingabo za Leta ya RDC zirimo zirwana zisubira inyuma kugira ngo zibone uko zerekeza mu mujyi wa Baraka.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.