FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

0

Inama y’impuguke mu bya gisirikare hagati ya Tanzania n’u Rwanda yabereye ku cyicaro gikuru cy’igisirikare cya Tanzania, TPDF, I Dar es Salaam guhera kuwa 16 kugeza kuwa 18 Mata, yateranye mu rwego rwo kurangiza umushinga w’amasezerano y’ubwumvikane  ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Maj. Gen K.P. Njelekela, niwe wari uyoboye uruhande rw’igisirikare cya Tanzania, mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruyobowe na Maj. Gen. F. Safari, Umuyobozi mukuru ushinzwe politiki y’ubwirinzi n’ingamba mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Impuguke mu bya gisirikare z’ibihugu byombi zikaba zaremeranyije ku mushinga w’aya masezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu bya gisirikare, biteganyijwe ko azashyirwaho umukono nab a minisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi mu minsi ya vuba.

Gushyira umukono kuri aya masezerano ngo bikazaba ari intambwe itewe iganisha ku kurushaho gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi hagati y’ibihugu byombi by’ibituranyi.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.