FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Imirimo yo kubaka Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko izarangira itwaye miliyari 10 z’Amanyarwanda

0

Imirimo yo kubaka Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko (National Archives Centre) yaratangiye, aho kizajya kifashishwa mu kugera ku makuru yose arebana n’igihugu.

Iki kigo kiri kubakwa ku Kacyiru biteganyijwe ko kizaba cyuzuye muri Gicurasi 2020 nihatagira igihinduka. Kugeza ubu hakaba hamaze kubakwa 22% nk’uko bitangazwa na Boothalingam Subramanian, ushinzwe gukurikirana uyu mushinga mu kigo cy’ubwubatsi cya Fair Construction Ltd.

Iyi nyubako izakoreramo Urwego rw’igihugu rushinzwe serivisi z’ishyinguranyandiko n’isomero (Rwanda Archive and Library Services Authority (RALSA)) nk’uko bitangazwa na Fulgence Dusabimana, ushinzwe ibishushanyo mbonera by’inyubako za guverinoma n’ubwubatsi mu Kigo cy’igihugu cy’imiturire, Rwanda Housing Authority.

Iyi nyubako ngo ikaba izazana igisubizo ku bibazo bijyanye no kubika inyandiko mu gihugu no gukuraho amafaranga RALSA yakoreshaga itira aho gukorera nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Dusabimana yavuze ko hari amadosiye menshi abitse mu buryo butatanye, hakaba ikibazo cyo kwimuka kwa hato na hato ugasanga inyandiko z’ingenzi zibikwa nabi, iki kikaba kimwe mu bibazo bizasubizwa n’iyi nyubako.

Yongeyeho ko hari ibibazo bagiye bahura nabyo nk’aho umuntu yajyaga ku biro bya leta agasaba nka dosiye imaze imyaka 10 ikabura kubera ko wenda uwayitayeho atagihari cyangwa ibiro byimutse cyangwa dosiye zikabikwa nabi.

Iyi nyubako y’amagorofa 10 kandi izaba irimo ikigo cy’ubushakashatsi, isomer ry’amateka, ahamurikirwa ibintu na laboratwari ya mudasobwa, icyumba gikora kopi z’inyandiko, aho kunywera agakawa n’ibindi

Izaba yubatse kuri meterokare 1567, ikaba yubakwa ahahoze hakorera minisitiri y’ubuhinzi, iruhande rw’ibiro by’Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Iyi mirimo y’ubwubatsi yatangiye mu mwaka ushize izatwara miliyari 10 z’amanyarwanda, ikazaterwa inkunga mu bihembwe bitatu.

Nk’uko bitangazwa na minisiteri ya siporo n’umuco, ngo isomer ry’igihugu ryatakaje hafi 100% by’inyandiko yari yaregeranyije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu, inyandiko zigera ku 44,500 zo ku gihe cy’abakoloni zibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu mpapuro zibitse mu ishyinguranyandiko ry’igihugu mu gihe ibitse muri rusange inyandiko zigera kuri 5,250,000 mu buryo bw’ikoranabuhanga n’izindi 5.050,000 mu buryo bw’impapuro.

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.