Bwiza
ads

Imirimo yo kubaka inzu y'ababyeyi mu Bitaro bya Nyamata igeze kuri 80%

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 21 Mutarama 2026 saa 14:49
Iminota 1 yo gusoma
Imirimo yo kubaka inzu y'ababyeyi mu Bitaro bya Nyamata igeze kuri 80%

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Yvan Butera, n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'U Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) na Visi Meya Yvette Imanishimwe basuye ahubakwa inzu y'ababyeyi mu Bitaro bya Nyamata bareba aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Iyi nzu y'ababyeyi (Materinity) iri kubakwa mu bitaro bya Nyamata izaba ifite ibitanda by’ababyeyi 120, ibitanda 60 byakira impinja zigomba kwitabwaho mu buryo bwihariye (Baby Incubators) n’igice cyakira abivuza bataha.

Kugeza ubu imirimo yo kuyubaka iyi nzu igeze ku kigero cya 80.49%.

 

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.