{"id":10376,"date":"2018-05-26T14:37:56","date_gmt":"2018-05-26T14:37:56","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/05\/26\/imana-yakuremanye-ubutware-ariko-ukwiriye-kubukoresha-neza\/"},"modified":"2025-02-25T14:12:38","modified_gmt":"2025-02-25T12:12:38","slug":"imana-yakuremanye-ubutware-ariko-ukwiriye-kubukoresha-neza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376","title":{"rendered":"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza"},"content":{"rendered":"<p>\u00ab Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga \u00bb (Abaheburayo 2: 5.)<\/p>\n<p>Umugambi w\u2019 Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n\u2019umuruho, uzarya ututubikanye, n\u2019inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha. Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo bwose.<\/p>\n<p>Inkuru nziza ngufitiye ni uko hari ahantu wajya ukongera gutegeka byose nk\u2019uko byari imbere. Aho nta handi ni muri KRISTO YESU, kuko Yesu yatsinze byose: urupfu, umuruho, uburwayi, ubukene, inzara, gutotezwa\u2026 kandi agakiza yaduhaye gakiza ibyaha, indwara, imibabaro (ibikomere, intimba, agahinda) hamwe n\u2019imivumo.<\/p>\n<p>Iyo utarakira Yesu nk\u2019Umwami n\u2019Umukiza w\u2019ubugingo bwawe, uba utegekwa na byose kuko uri muri kamere y\u2019umubiri atabasha kunezeza Imana (Abaroma 8). Ariko iyo ukijijwe urahindukira ukabitegeka byose.<\/p>\n<p>Ikibabaje ni uko abantu bageze aho bakabaye bategekera byose (muri Kristo Yesu), ariko bagakomeza gutegekwa n\u2019ibyo bakagombye gutegeka: Umukristo yakagombye kumenya gutegeka amaso ye, amatwi ye, ururimi rwe, intekerezo ze, ingingo zose akazitegekera muri Kristo Yesu. Ariko abantu kamere irabategeka, no mu nzu y\u2019Imana (Abagalatiya 5 :19- 22).<\/p>\n<p>Yesu yavuze ati \u00ab Inyoni nta wazibuza guca hejuru y\u2019umutwe, ariko nta wakwemera ko inyoni imwarikaho. \u00bb Kandi muzi yuko umuntu atakizwa uruhande rumwe ngo urundi rusigare, Witange wese kugira ube inzu y\u2019Imana nk\u2019uko Bibiliya ivuga (1 Abakorinto 3 :16-17).<\/p>\n<p>Igituma abantu benshi batagera ku butegetsi bahawe muri Kritso Yesu, ni uko tutazi gushyira mu bikorwa ijambo ry\u2019Imana. Yesu yaravuze ati \u00ab Mbahaye ubutware, ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru (Matayo 18 :18 ; Matayo 16 :19).<\/p>\n<p>Hari imigisha tutazabona nitutamenya gutegekera imibiri yacu n\u2019ubugingo muri Kristo Yesu. Gutegeka kwa kabiri 28:1-14 haranditswe ngo \u00ab Iyi migisha yose izabazaho ibagereho nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu. \u00bb<\/p>\n<p>Umuntu ushaka umugisha w\u2019Imana ataremenya kubaha Imana muri Kristo, ni nko guhinga ibigori wiringiye kuzasarura ikawa, cyangwa ushaka amata akorora ibimasa ! niba ushaka umugisha w\u2019Imana, umvira amategeko yayo wige gushyira mu bukorwa ijambo ry\u2019 Imana.<\/p>\n<p> <strong>\u00ab Ijuru ni iry\u2019Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu \u00bb (Zaburi 115 :15-18).<\/strong> <\/p>\n<p>Twige uko twahindura isi, tukabaho itadutegeka ahubwo tuyitegeka muri Kristo Yesu kuko isi imaze abantu b\u2019Imana. Tuzabishobozwa n\u2019iki<\/p>\n<ol>\n<li>a) Kudakunda isi, ugahora wumva ko iwanyu ari mu ijuru, ko isi atari gakondo<\/li>\n<li>b) Abera ba kera bari bazi gakondo yabo, bikabatera kwihanganira imibabaro bahura na yo kuko barengeje amaso ibyo bareba bakaba bazi iyo bajya. Igituma isi idutegeka ikatwambura ubutware twahawe n\u2019Imana, ni uko tutazi iyo tujya. Yesu yarengeje amaso umusaraba, areba ibyishimo byamushyizwe imbere. Ihanganire ibyo ureba, agahinda wahuye na ko, amateka yawe mabi, ibikomere\u2026 ntibigutegeke ngo bikubuze kubana n\u2019Imana. Komerera muri Kristo Yesu, ubitegeke we kwemera gutegekwa na byo.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Pawulo yari yarateye intambwe mu byo kudategekwa n\u2019ikintu cyose cyo mu isi. Yaravuze ati \u00ab Jye nigishijwe guhaga no gusonza, nzi kuba muri byinshi no muri bike, ngashobozwa byose na Kristo umpa imbaraga \u00bb (Abafilipi 4 :13). Satani yagerageje Yesu, amutegera ku mubiri amusaba guhindura ibuye umugati aranga kuko atari kwemera gutegekwa na kimwe ; amwereka n\u2019ubutunzi bw\u2019isi na bwo ntiyemera kurekura ubutegetsi bwe ; amwereka ijambo rivuga ko izamurinda imutegeka kwimanurira hasi ko Imana iri bumurinde ariko Yesu aramunesha.<\/p>\n<p>Abafilipi 2:9-11 haranditswe ngo \u00ab Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru, ikamuha izina riruta ayandi mazina yose kuko yageragejwe akanesha byose. \u00bb<\/p>\n<p>Birababaje kubona umuntu ategekwa n\u2019itabi, akakubwira ngo inzoga yamunaniye kuyireka, irari ry\u2019ubusambanyi \u2026 Abameze batyo tubasengere, ariko ibyo byose utemeye guhagarara muri Kristo Yesu ngo aguhe ubutware bwo kubitegeka ntiwabishobora kuko mu mubiri nta na kimwe wabasha gutegeka.<\/p>\n<p>Iga gukoresha ubutware uhabwa na Kristo Yesu, Imana izaguha imigisha yose wari warabikiwe muri Kristo Yesu. Amen. Waremewe gutegeka, ntiwaremewe gutegekwa. Subirana ubutware bwawe : kuva ukijijwe, wasubiranye ubutware bwawe. Ntuzongere kwemera gutegekwa n\u2019ikintu na kimwe !<\/p>\n<p> <strong>Turabakunda tubifuriza byiza byose Pst Desire<\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Agakiza.org<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u00ab Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga \u00bb (Abaheburayo 2: 5.) Umugambi w\u2019 Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n\u2019umuruho, uzarya ututubikanye, n\u2019inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-10376","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u00ab Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga \u00bb (Abaheburayo 2: 5.) Umugambi w\u2019 Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n\u2019umuruho, uzarya ututubikanye, n\u2019inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-05-26T14:37:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:12:38+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza\",\"datePublished\":\"2018-05-26T14:37:56+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:12:38+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376\"},\"wordCount\":643,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376\",\"name\":\"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-05-26T14:37:56+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:12:38+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10376#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza - BWIZA","og_description":"\u00ab Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga \u00bb (Abaheburayo 2: 5.) Umugambi w\u2019 Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n\u2019umuruho, uzarya ututubikanye, n\u2019inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-05-26T14:37:56+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:12:38+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza","datePublished":"2018-05-26T14:37:56+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:12:38+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376"},"wordCount":643,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10376#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376","name":"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-05-26T14:37:56+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:12:38+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10376"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10376#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10376","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10376"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10376\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10376"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10376"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10376"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}