{"id":10487,"date":"2018-06-05T08:18:43","date_gmt":"2018-06-05T08:18:43","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/06\/05\/umuhango-wo-gutangiza-icyumweru-cyahariwe-kurwanya-ruswa-amafoto\/"},"modified":"2018-06-05T08:18:43","modified_gmt":"2018-06-05T08:18:43","slug":"umuhango-wo-gutangiza-icyumweru-cyahariwe-kurwanya-ruswa-amafoto","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487","title":{"rendered":"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO"},"content":{"rendered":"<div>\n<p>Muri gahunda z&#8217;ibikorwa by\u2019icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y&#8217; u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n\u2019akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y\u2019u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n\u2019ibyaha bifitanye isano nayo.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n\u2019inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Iyi nama nyunguranabitekerezo ikaba yitabiriwe na Minisitiri w\u2019Ubutabera akaba n\u2019intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, Umuvunyi mukuru w\u2019u Rwanda Murekezi Anastase, Umushinjacyaha mukuru w\u2019u Rwanda Jean Bosco Mutangana, umuyobozi mukuru wa Polisi y\u2019u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, uhagarariye urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha, uhagarariye Ikigo cy&#8217;Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), uhagarariye Umuryango urwanya ruswa n&#8217;Akarengane, Transparency International, Ishami ry&#8217;u Rwanda, abayobozi bakuru batandukanye muri Polisi y\u2019u Rwanda no mu zindi nzego\u00a0 zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Minisitiri Busingye yavuze ko ibikorwa ngarukamwaka Polisi y\u2019u Rwanda irimo bigamije umutekano n\u2019iterambere ry\u2019abaturage, aho ubuyobozi bwa Polisi n\u2019abaturage mu bufatanye basanganywe barebera hamwe ibimaze kugerwaho mu kubaka umutekano, n\u2019ibindi bikenewe kugirango tugere ku mutekano urambye.<\/p>\n<p><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-3.jpg\" alt=\"\" \/><\/p>\n<\/div>\n<div>Kuri iyi ngingo, yavuze ati:\u201d Umutekano ntureberwa gusa ku kuba nta mutekano muke mu gihugu, cyangwa se kuba nta byaha bikomeye biri mu gihugu. N\u2019iyo hari ibyaha abantu bita ko ari bito; indwara z\u2019ibyorerezo; ubukene; ihohoterwa mu miryango; ruswa n\u2019ibindi, umutekano uba wahungabanye. Mu kurinda umutekano w\u2019abanyarwanda rero, ibyo byose Polisi y\u2019u Rwanda ibyitaho, kandi abaturage bakabigiramo uruhare ubwabo. Ni iyo gushimirwa.\u201d<\/div>\n<div><\/div>\n<div>\n<p>Minisitiri Busingye, yavuze ko ruswa ari icyaha kibi gishobora kunaniza igihugu kugera ku ntego zacyo, aho yavuze ko inzego z\u2019ubutabera zagiye zitungwa agatoki mu bikorwa byo kwishora muri ruswa, kandi ko igihugu kirangwamo ruswa kidashobora kugera ku iterambere, kuko ruswa imunga ubukungu bw\u2019igihugu.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Aha yavuze ati:\u201dNi ngombwa ko dushyira imbaraga mu guhindura iyo myumvire, tukihatira gukora akazi kinyamwuga, amategeko akubahirizwa, tuzirikana ko umurongo duhabwa n\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu cyacu ari ukurandura ruswa n\u2019ibindi byaha byose bifitanye isano nayo. Turizera ko ibi biganiro mubivanamo ingamba zihamye zigamije kurandura burundu ruswa mu nzego zose z\u2019igihugu muri rusange no mu nzego z\u2019ubutabera by\u2019umwihariko.\u201d<\/p>\n<p><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-2.jpg\" alt=\"\" \/><\/p>\n<\/div>\n<div>Yakomeje avuga ko ku birebana na ruswa, abanyarwanda dufite amahitamo amwe gusa; kuyirwanya n\u2019imbaraga zacu zose tukayirandura burundu, cyangwa tukayigeza aho idashobora gukoma mu nkokora iterambere ryacu,\u00a0 n\u2019abayishoramo ntibabone aho bihisha ingaruka zayo.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>\n<p>Minisitiri Busingye yasoje avuga ko ubufatanye bwa twese\u00a0 kugira ngo ruswa icike mu Rwanda ariyo mikorere dusabwa, ko ahubwo tutabigenje gutyo twaba dutatira indahiro zinyuranye tuba twaragiriye abaturarwanda, kandi ko insanganyamatsiko yahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka yo \u201cGutura mu mudugudu utarangwamo icyaha\u201d, bivuze ko buri mudugudu ugeze kuri iyi ntego igihugu cyose cyaba cyageze ku mutekano urambye.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase, yavuze ko urwego ahagarariye rushima kuba Polisi ifata umwanya igategura ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, kuko idindiza iterambere ry\u2019igihugu.<\/p>\n<figure id=\"attachment_106528\" aria-describedby=\"caption-attachment-106528\" style=\"width: 696px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/umuv.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-106528 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/umuv-768x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"696\" height=\"928\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-106528\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<\/div>\n<div>\n<p>Yavuze ko ubufatanye bw\u2019inzego zitandukanye ari ngomba kugirango ruswa icike mu gihugu, kuko twese dufite intego yo kutihanganira ruswa na gato.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Aha yavuze ati:\u201dRuswa n\u2019akarengane ni ibimenyetso by\u2019imiyoborere mibi, kandi bihabanye na gahunda y\u2019imiyoborere y\u2019igihugu cyacu kuko imiyoborere y\u2019igihugu cyacu ishingiye ku miyoborere myiza.\u201d<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Yavuze kandi ko ibyaha bya ruswa bigeye kuba ibyaha bidasaza, ku buryo umuntu wese uzaba akekwaho ibi byaha bitazamworohera gucika ubutabera.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Yakomeje avuga ati:\u201dTwese dufatanye, duhanahane amakuru y\u2019aho ruswa igaragara, turusheho guteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane turushaho kubikangurira urubyiruko.\u201d<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Umuyobozi mukuru wa Polisi y\u2019u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yavuze ko intego yo kurwanya ruswa ifasha mu iterambere rituma habaho ubuzima bwiza bw\u2019abaturage, kuzamura ubukungu bw\u2019Igihugu hashingiye ku itangwa rya serivisi nziza.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>IGP Gasana yagize ati:\u201d Igihugu cyacu cyihaye intego yo kugera ku buyobozi bwiza kandi buzira ruswa nk\u2019uko bigarara mu migambi itandukanye Leta igenda ishyiraho.\u201d<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Yongeyeho ati:\u201dKurwanya ruswa ntibyagerwaho, ababigizemo uruhare badashyikirijwe inzego z\u2019ubutabera kugirango bahanwe, kandi nta rwego rwakora rwonyinye hatabayeho kuzuzanya kw\u2019inzego zose, zaba iza Leta, izigenga, imiryango itegamiye kuri Leta n\u2019abikorera ku giti cyabo.\u201d<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Yavuze kandi ko mu ngamba zo kurwanya ruswa, Polisi y\u2019u Rwanda yashyizeho ikigo cy\u2019amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre), ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, kandi ko mu myaka 8 ishize, hari abapolisi barenga 60 bafatiwe muri ruswa bashyikirijwe ubushinjacyaha, bamwe bakaba baranirukanywe muri Polisi y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Icyumweru cya kane cyahariwe ibikorwa bya Polisi y\u2019u Rwanda kizibanda ku kurwanya ruswa gifite insanganyamatsiko igira iti:\u201dTwese hamwe turwanye ruswa, turinde igihugu cyacu.\u201d<\/p>\n<\/div>\n<div>\n<p>Icyumweru cya gatatu kibanze ku bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, icya kabiri kibanze ku bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, naho icya mbere kikaba cyaribanze ku bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/s1.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-106524 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/s1-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"696\" height=\"522\" \/><\/a> <a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/s2.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-106526 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/s2-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"696\" height=\"522\" \/><\/a><\/p>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri gahunda z&#8217;ibikorwa by\u2019icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y&#8217; u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n\u2019akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y\u2019u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n\u2019ibyaha bifitanye isano nayo. Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n\u2019inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-10487","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri gahunda z&#8217;ibikorwa by\u2019icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y&#8217; u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n\u2019akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y\u2019u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n\u2019ibyaha bifitanye isano nayo. Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n\u2019inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-06-05T08:18:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-3.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO\",\"datePublished\":\"2018-06-05T08:18:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487\"},\"wordCount\":803,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2018\\\/Anti_graft18-3.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487\",\"name\":\"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2018\\\/Anti_graft18-3.jpg\",\"datePublished\":\"2018-06-05T08:18:43+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2018\\\/Anti_graft18-3.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2018\\\/Anti_graft18-3.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10487#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO - BWIZA","og_description":"Muri gahunda z&#8217;ibikorwa by\u2019icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y&#8217; u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n\u2019akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y\u2019u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n\u2019ibyaha bifitanye isano nayo. Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n\u2019inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-06-05T08:18:43+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-3.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO","datePublished":"2018-06-05T08:18:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487"},"wordCount":803,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-3.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487","name":"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-3.jpg","datePublished":"2018-06-05T08:18:43+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10487"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#primaryimage","url":"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-3.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2018\/Anti_graft18-3.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10487#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10487","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10487"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10487\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10487"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10487"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10487"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}