{"id":10688,"date":"2018-06-20T15:29:48","date_gmt":"2018-06-20T15:29:48","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/06\/20\/nyamasheke-barasaba-ko-imirimo-yo-kubaka-urwibutso-rwa-jenoside-rwa\/"},"modified":"2018-06-20T15:29:48","modified_gmt":"2018-06-20T15:29:48","slug":"nyamasheke-barasaba-ko-imirimo-yo-kubaka-urwibutso-rwa-jenoside-rwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688","title":{"rendered":"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Nyamasheke kwihutisha imirimo yo kubaka urwibutso\u00a0rushya rwa Jenoside rwa Gashirabwoba kuko igihe cyari cyaragenwe rwagombaga kuba rwuzuye kirenzeho ukwezi.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Byari biteganijwe ko mu kwibuka k\u2019uyu mwaka ari ho urwibutso rushya rw\u2019icyitegererezo rwa Jenoside rwa Gashirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke rwagombaga gushyingurwamo mu cyubahiro imibiri y\u2019abazize Jenoside ishyinguye mu zindi, ariko iki gikorwa nticyabashije kuba kubera ko imirimo yo kurwubaka itararangira.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bivugwa n\u2019ubuyobozi bw\u2019akarere ka Nyamasheke,ngo uru rwibutso\u00a0 rushya rwa Jenoside rwa Gashirabwoba rwatangiye kubakwa mu ntangiriro z\u2019umwaka ushize,biteganijwe ko rwagombaga kuzura bitarenze ku wa 30 Gicurasi uyu mwaka rugashyingurwamo muri uku kwezi kwa Kamena, ariko ngo ntibyagenze uko byari byateganijwe, bukavuga ko byatewe n\u2019imvura yaguye igihe kirekire ntibikunde ko imirimo yihuta, bugasaba abagombaga kurushyinguramo imibiri y\u2019ababo kuba bihanganye,aho bubizeza ko umwaka utaha nta kabuza ruzashyingurwamo.<\/p>\n<p>Abahagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rusanzwe rwa Gashirabwoba bagombaga kwimurirwa muri uru rushya,bavuga ko basaba bakomeje akarere kwihutisha imirimo isigaye ikarangira vuba,gusa\u00a0 bakishimira aho imirimo igeze kuko basanga ngo rutaradindiye cyane.<\/p>\n<p>Nyirabizimana Emertha wo mu muryango inshuti family uhuriweho n\u2019abarokokeye aha I Gashirabwoba n\u2019ahandi mu karere ka Nyamasheke n\u2019igice kimwe cy\u2019akarere ka Rusizi, bakaba ngo baragize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry\u2019uru rwibutso,yabwiye Bwiza.com\u00a0 ko kuba nta mashanyarazi arurimo,hari n\u2019ibindi bitararukorwaho kandi bikenewe cyane ari ikibazo nubwo bishimira uko ibyakozwe byagenze,agasaba ko byakwihutishwa bikuzura vuba bagatangira kwitegura kuzarushyinguramo umwaka utaha.<\/p>\n<p>Yagize ati\u2019\u2019 turashima ibyakozwe kuko n\u2019ubu ubona ko ari urwibutso ruzaba ruhesheje ishema abacu bishwe urw\u2019agashinyaguro bari bashyinguye mu nzibutso zitameze neza kandi zitatanye,ariko turasaba kwihutisha ibisigaye bikarangira vuba. Nk\u2019ubu nta mashanyarazi arurimo,ibiranga amateka ya Jenoside yabereye aha nta na kimwe kirajyamo,hanze ntihararangira gutunganywa,n\u2019ibindi twifuza ko byakorwa vuba tukitegura kurushyingiramo umwaka utaha.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019akarere ka Nyamasheke Kamari Aim\u00e9 Fabien,avuga ko koko byari biteganijwe ko uyu mwaka rushyingurwamo,ariko hagiye habaho impamvu nto zituma ibisigaye bitarakozwe zirimo n\u2019imvura yaguye igihe kirekire igatuma bidakorwa uko byateganijwe,ariko ngo bitarenze Nyakanga uyu mwaka byose bizaba byuzuye.<\/p>\n<p>Ati\u2019\u2019 ni byo koko rwagombaga gushyingurwamo uyu mwaka ariko hari ibitaratungana neza,nk\u2019ayo mashanyarazi atarashyirwamo nk\u2019uko abaharokokeye babivuga, aho basaba ko ibisigaye byose byihutishwa kandi natwe ni cyo cyifuzo cyacu,nkabizeza ko bitarenze impera z\u2019ukwezi gutaha byose bizaba byarangiye neza hasigaye kwitegura kurushyingura mo abacu mu cyubahiro.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Ubwo umurenge wa Bushenge wibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi,iki kibazo cyagarutsweho, Depite Kankera Marie Jose wari umushyitsi mukuru avuga ko aho imirimo igeze hashimishije,na we asaba ko ibisigaye byihutishwa kandi ko bitagoye igihe inzego zose bireba zarushaho kubishyiramo imbaraga.<\/p>\n<p>Uru rwibutso biteganijwe ko ruzuzura rutwaye amafaranga arenga 400.000.000 z\u2019amanyarwanda,rukazaba rurimo ibiranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace,rukazanimurirwamo imibiri \u00a013.002 iri mu rwibutso rwari rusanzwe rwa Gashirabwoba n\u2019izindi zizumvikanwaho, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace batarabona imibiri y\u2019ababo bakaba barasabye bakomeje abazi aho iri ko baherekana, na yo ikazashyinguranwa n\u2019indi mu cyubahiro icyo gihe.<\/p>\n<figure id=\"attachment_107811\" aria-describedby=\"caption-attachment-107811\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994..jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-107811 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994.-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-107811\" class=\"wp-caption-text\">?<\/figcaption><\/figure>\n<p> <strong> <em>Bahuwiyongera Sylvestre\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Nyamasheke kwihutisha imirimo yo kubaka urwibutso\u00a0rushya rwa Jenoside rwa Gashirabwoba kuko igihe cyari cyaragenwe rwagombaga kuba rwuzuye kirenzeho ukwezi. Byari biteganijwe ko mu kwibuka k\u2019uyu mwaka ari ho urwibutso rushya rw\u2019icyitegererezo rwa Jenoside rwa Gashirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke rwagombaga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-10688","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Nyamasheke kwihutisha imirimo yo kubaka urwibutso\u00a0rushya rwa Jenoside rwa Gashirabwoba kuko igihe cyari cyaragenwe rwagombaga kuba rwuzuye kirenzeho ukwezi. Byari biteganijwe ko mu kwibuka k\u2019uyu mwaka ari ho urwibutso rushya rw\u2019icyitegererezo rwa Jenoside rwa Gashirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke rwagombaga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-06-20T15:29:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994.-1024x768.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa\",\"datePublished\":\"2018-06-20T15:29:48+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688\"},\"wordCount\":538,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/06\\\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994.-1024x768.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688\",\"name\":\"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/06\\\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994.-1024x768.jpg\",\"datePublished\":\"2018-06-20T15:29:48+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10688#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa - BWIZA","og_description":"Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Nyamasheke kwihutisha imirimo yo kubaka urwibutso\u00a0rushya rwa Jenoside rwa Gashirabwoba kuko igihe cyari cyaragenwe rwagombaga kuba rwuzuye kirenzeho ukwezi. Byari biteganijwe ko mu kwibuka k\u2019uyu mwaka ari ho urwibutso rushya rw\u2019icyitegererezo rwa Jenoside rwa Gashirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke rwagombaga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-06-20T15:29:48+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994.-1024x768.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa","datePublished":"2018-06-20T15:29:48+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688"},"wordCount":538,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994.-1024x768.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688","name":"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Abaturage-bumurenge-wa-Bushenge-nabayobozi-banyuranye-mu-rugendo-rwo-kwibuka-abatutsi-bazize-Jenoside-mu-1994.-1024x768.jpg","datePublished":"2018-06-20T15:29:48+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10688"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10688#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba yakwihutishwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10688","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10688"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10688\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10688"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10688"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10688"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}