{"id":10775,"date":"2018-06-27T12:01:13","date_gmt":"2018-06-27T12:01:13","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/06\/27\/ababana-n-agakoko-gatera-sida-banafite-ubumuga-bahohoterwa-kabiri\/"},"modified":"2018-06-27T12:01:13","modified_gmt":"2018-06-27T12:01:13","slug":"ababana-n-agakoko-gatera-sida-banafite-ubumuga-bahohoterwa-kabiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775","title":{"rendered":"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Bamwe mu bafite ubumuga bahabwa akato ndetse bagahezwa mu muryango nyarwanda n\u2019ahatangirwa serivisi zakabarengeye. Iyo bijemo kwandura agakoko gatera SIDA, gufatwa ku ngufu no guterwa inda zitifuzwa, bihumira ku mirari noneho bagahezwa kurushaho.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Abafite ubumuga ni abantu nk\u2019abandi, kubona serivisi zinyuranye nko kwiga, kwivuza, gutembera, kuganira no gukina\u00a0; ni uburenganzira bwabo. Nyamara bakomeza kugezwa no guhabwa akato cyane cyane iyo banduye agakoko gatera SIDA, VIH.<\/p>\n<p>Mu nama nyunguranabitekerezo y\u2019abafite ubumuga mu Rwanda(Rwanda disability summit) kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena, hagarutswe ku mbogamizi bafite muri rusange. Ni inama itegura indi mpuzamahanga izabera i Londres mu Bwongereza tariki ya 24 Nyakanga 2018.<\/p>\n<p>Nibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019urugaga rw\u2019imiryango y\u2019abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima, Karangwa Fran\u00e0\u00a7ois Xavier agarukaho agira ati \u201cabafite ubumuga barahezwa ku mashuri, amavuriro, inzu z\u2019ubuyobozi n\u2019ahandi. Bigera ku banduye agakoko gatera SIDA bikajya irudubi \u201d. Agatunga agatoki abashyiraho inzira z\u2019abafite ubumuga bikiza, ugasanga irahanamye(ifite pente nini). Ku bw\u2019uyu muyobozi, ngo intego ni \u201cukugeza umuntu ufite ubumuga aho utabufite yifuza\u201d.<\/p>\n<p>Karangwa atanga urugero rw\u2019ikigo Isange One Stop Center kigenewe kwakira abahohotewe, nyamara ngo ntigiite abakozi bahugukiwe guha serivisi abafite ubumuga. Ati, \u00ab\u00a0Niba ufite ubumuga bwo kutavuga yafashwe ku ngufu, akeneye gukingirwa SIDA cyangwa yatewe inda itateguwe, agerayo ntibabashe kumwakira uko bikwiye.<\/p>\n<p> <strong>Ubuhamya bwivugira<\/strong> <\/p>\n<p>Abafite ubumuga bagaragaza ko bahohoterwa cyangwa bakimwa uburenganzira n\u2019ibigo byinshi baba bakeneyeho serivisi.<\/p>\n<p>Babinyujije mu gakinamico ubwo hatahwaga ibikorwa byagenewe korohereza serivisi abafite ubumuga mu kigo nderabuzima cya Kinyinya,\u00a0mu karere ka Gasabo mu bihe bitambutse, ufite ubumuga bw\u2019ingingo agendera mu kagare, yagarukiye ku muryango wa muganga kubera amadaraza(escaliers) ahari, ataha atabonanye na muganga. Naho umugabo ufite ubumuga bwo kutavuga, we yananiwe kumvikana na muganga ubwo yajyaga kwipimisha agakoko gatera SIDA.<\/p>\n<p>Usibye n\u2019agakinamico, ubuhamya bwa Twagirayezu Peteronila bukora ku mitima y\u2019ababukurikiye. Uyu wahoze ari umwarimukazi akaza gutakaza ubushobozi bwo kubona ageze ku myaka 45, agaragaza akaga abafite ubumuga bahura nako iyo banduye agakoko gatera SIDA.<\/p>\n<p>Ati \u00ab kugira ubumuga ukandura SIDA bitera ihungabana rikaze. Ugira ubwo bumuga, ubukene n\u2019akato warimo, hakiyongeramo gutereranwa n\u2019abawe. Wagera kwa muganga ntubone serivisi zihabwa abandi barwayi ba SIDA \u00bb. Anongeraho ko n\u2019ubonye imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, atabona indyo ifatika yo kuyiherekeza, bikamuviramo kunegekara.<\/p>\n<p>Urugaga UPHLS (Umbrella of Organisations of Persons with Disabilities in the fight against HIV\/AIDS and for Health promotion) rwifuza ko ibikorwa byo korohereza abafite ubumuga biba ahatangirwa serivisi hose.<\/p>\n<p>Ibi byose bigakorwa mu rwego kubahiriza itegeko no 01\/2007 ryo kuwa 20 Mutarama 2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange. Umutwe wa VI w\u2019iri tegeko, uteganya uburenganzira bw\u2019ufite ubumuga mu bijyanye no gutwara abantu, itumanaho no kugera ku bikorwa remezo. Mu ngingo ya 25 n\u2019iya 26, rivuga ko inyubako zose zigomba kuba zorohereza abafite ubumuga kugera aho serivisi zitangirwa. Rivuga kandi ko \u201dImvugo z\u2019amarenga, inyandiko ya \u2018\u2018braille\u2019\u2019 n\u2019ubundi buryo bufasha abafite ubumuga mu itumanaho; igihe bishoboka, bigomba gukoreshwa mu nama, mu makuru no mu bindi biganiro mbwirwaruhame\u201d.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p> <strong>Karegeya Jean Baptiste\/ Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu bafite ubumuga bahabwa akato ndetse bagahezwa mu muryango nyarwanda n\u2019ahatangirwa serivisi zakabarengeye. Iyo bijemo kwandura agakoko gatera SIDA, gufatwa ku ngufu no guterwa inda zitifuzwa, bihumira ku mirari noneho bagahezwa kurushaho. Abafite ubumuga ni abantu nk\u2019abandi, kubona serivisi zinyuranye nko kwiga, kwivuza, gutembera, kuganira no gukina\u00a0; ni uburenganzira bwabo. Nyamara bakomeza kugezwa no [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-10775","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bamwe mu bafite ubumuga bahabwa akato ndetse bagahezwa mu muryango nyarwanda n\u2019ahatangirwa serivisi zakabarengeye. Iyo bijemo kwandura agakoko gatera SIDA, gufatwa ku ngufu no guterwa inda zitifuzwa, bihumira ku mirari noneho bagahezwa kurushaho. Abafite ubumuga ni abantu nk\u2019abandi, kubona serivisi zinyuranye nko kwiga, kwivuza, gutembera, kuganira no gukina\u00a0; ni uburenganzira bwabo. Nyamara bakomeza kugezwa no [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-06-27T12:01:13+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri\",\"datePublished\":\"2018-06-27T12:01:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775\"},\"wordCount\":506,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775\",\"name\":\"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-06-27T12:01:13+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10775#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri - BWIZA","og_description":"Bamwe mu bafite ubumuga bahabwa akato ndetse bagahezwa mu muryango nyarwanda n\u2019ahatangirwa serivisi zakabarengeye. Iyo bijemo kwandura agakoko gatera SIDA, gufatwa ku ngufu no guterwa inda zitifuzwa, bihumira ku mirari noneho bagahezwa kurushaho. Abafite ubumuga ni abantu nk\u2019abandi, kubona serivisi zinyuranye nko kwiga, kwivuza, gutembera, kuganira no gukina\u00a0; ni uburenganzira bwabo. Nyamara bakomeza kugezwa no [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-06-27T12:01:13+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri","datePublished":"2018-06-27T12:01:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775"},"wordCount":506,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10775#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775","name":"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-06-27T12:01:13+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10775"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10775#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ababana n\u2019agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10775","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10775"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10775\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10775"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10775"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10775"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}