{"id":10820,"date":"2018-07-01T11:42:38","date_gmt":"2018-07-01T11:42:38","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/07\/01\/u-bubiligi-bwemera-ubutwari-bwa-patrice-lumumba-wagambaniwe-akicwa\/"},"modified":"2025-02-12T14:14:44","modified_gmt":"2025-02-12T12:14:44","slug":"u-bubiligi-bwemera-ubutwari-bwa-patrice-lumumba-wagambaniwe-akicwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820","title":{"rendered":"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa  Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Ubwo hizihizwaga imyaka 58 ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibonye ubwigenge, u Bubiligi bwashimangiye ubutwari bwaranze intwari Patrice Lumumba, wagaragaje ibitekerezo bye byiza, akagambanirwa nyuma akicwa azira guharanira amahoro n&#8217;ubwigenge.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Mu muhango wo gushyiraho ku mugaragaro agace kitiriwe Patrice Emery Lumumba mu Bubiligi, wabaye ku wa 30 Kamena 2018, mu Bubiligi. Inshuti, abavandimwe, ubuyobozi ku mpande zombi bwagiye bugaruka ku mateka y\u2019iyi ntwari mu ruganda rwo guharanira ubwigenge.<\/p>\n<p>J\u00e9r\u00f4me Duval, umwe mu bateguye uyu muhango bakanawushyira mu bikorwa, yagize ati \u201cGukomeza kwibuka amateka y\u2019ibihe byatambutse ni intsinzi ikomeye kuri mwese, iyo twibutse amateka y\u2019ibihe bibi byaranze hagati y\u2019ibi bihugu, bidutera agahinda ariko twavuga ko ari amateka y\u2019akahise, bityo ubumwe bw\u2019Abanyaburayi na Leta ya Congo twishyize hamwe ngo twibuke iyi ntwari [Lumumba]\u201d.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close agaruka ku butwari bwa Lumumba, yavuze ko yari intwari yo guharanira amahoro, akavuga ko ishusho ya Lumumba yubatswe ariyo yambere mu gihugu ndetse ko abazajya bagisura bose bazajya bayibona, bitewe n\u2019uburyo yubatswemo.<\/p>\n<p> <strong>\u00a0Amateka ya Lumumba:<\/strong> <\/p>\n<p>Patrice Lumumba yavutse tariki ya 22 Nyakanga 1925 ahitwa Onalua yicwa ku tariki ya 17 Mutarama mu 1961.<\/p>\n<p>Yabaye Minisitiri w\u2019intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma iza kwitwa Zayire iyoborwa na Mobutu Sese Seko ava ku butegetsi irongera isubira ku izina ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Afatanyije na Joseph Kasavubu bashakiye Abanyekongo ubwigenge bwa Congo Mbiligi.<\/p>\n<p>Lumumba afatwa nk\u2019intwari ya mbere icyo gihugu cyagize.Yishwe ku bufatanye bwa bamwe mu bayobozi b\u2019igihugu cy\u2019u Bubiligi bafatanyije na bamwe mu bayobozi b\u2019Intara ya Katanga bashakaga gukorana n\u2019Abakoloni mu rwego rwo kwikiza uwari ababangamiye yicwa n\u2019inzego z\u2019Ababiligi zifatanyije n\u2019inzego z\u2019ubutasi za Leta zunze Ubumwe za Amerika (CIA).<\/p>\n<p>Patrice Emery Lumumba yatangiriye amashuri ye ahitwa Onalua ahitwa mu gace ka Katako-Kombe, yiga amashuri y\u2019aba missionnaire ni ukuvuga abihaye Imana bari baje kwigisha muri Afurika ariko nabo bakaba baravangagamo na politiki. Ikizwi ni uko yari umuhanga mu ishuri, ubundi yiga mu ishuri ry\u2019abanya Suwede kugeza mu mwaka wa 1954.<\/p>\n<p>Yakoze kandi muri sosiyete icukura amabuye y\u2019agaciro muri Kivu y\u2019Amajyepfo anakora akazi k\u2019ubunyamakuru mu murwa mukuru Leopldville ariyo Kinshasa y\u2019ubu. Muri icyo gihe akaba yarandikaga mu binyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu.<\/p>\n<p> <strong>Yavumbuye ko amabuye y\u2019agaciro yibwa<\/strong> <\/p>\n<p>Akora muri sosiyete icukura amabuye y\u2019agaciro nibwo yavumbuye ko ayo mabuye akoreshwa mu bukungu bw\u2019isi kandi bikaba binakoreshwa mu rwego rwihishe ku buryo nta muturage wa Kongo ugira uruhare muri iryo cukurwa no kumenya uburyo bakoramo.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>Yatangiye gushaka uburyo bwo kunga Abanyekongo bagashyira hamwe bakamaganira kure ama sosiyete. Yashinze ishyirahamwe ryitwa\u00ab APIC \u00bb Association du personnel indig\u00e8ne de la colonie) ishyirahamwe ryo guharanira uburenganzira bw\u2019abanyagihugu.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1955 yabashije kuvugana n\u2019umwami Baudouin wari mu rugendo muri icyo gihugu baganira ku buzima bw\u2019igihugu muri rusange.<\/p>\n<p>Muri urwo ruzinduko kandi yabashije kuganira na Auguste Buisseret wari Ministre w\u2019Ububiligi ushinzwe ibyerekeranye n\u2019Abakoloni ku byerekeranye\u00a0 n\u2019iterambere rusange rya Kongo cyane cyane mu byerekeranye n\u2019uburezi.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1956 nibwo yatangiye kwivumbura ku butegetsi bw\u2019Ababiligi agaragaza ko ari aha Abanyekongo kuyobora igihugu cyabo. Mu gitabo yanditse gifite umutwe ugira uti&#8221; Le Congo,terre d&#8217;avenir, est-il menace?&#8221;ugereranyije mu Kinyarwanda ni nko kuvuga uti Kongo nk\u2019igihugu gifite imbere nticyaba kibangamirwe? Iki gitabo kikaba cyarasohowe nyuma y\u2019urupfu rwe kuko batatumye gisohoka.<br \/>\nMu mwaka wa 1956 yashinjwe kuba yaranyereje amafaranga ahanishwa gufungwa umwaka nyuma ahabwa imbabazi akomeza akazi ka politike ahabwa akazi mu ruganda rukora inzoga. Yaje kutumvikana n\u2019abakoloni afatanyije na bamwe mu banyapolitike ari banyo byaje kumuviramo kugambanirwa aranapfa.<\/p>\n<p>Ababiligi bateranyije inama yo kuganira n\u2019abashaka ubwigenga barekura Lumumba wari ufunzwe ngo abashe kuyigiramo uruhare.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>Nyuma Leta y\u2019u Bubiligi yisanze mu kibazo kiyikomereye cyo guhangana n\u2019abantu bishyize hamwe bagomba guharanira uburenganzira bwabo kandi bagomba kubihagarika. Byabaye ngombwa ko hatangwa ubwigenge butangwa mu mwaka w\u20191960 n\u2019amatora ategurwa muri uwo mwaka. Amatora yasize uwitwa Kasavubu ariwe ugizwe umukuru w\u2019igihugu naho Lumumba aba Ministiri w\u2019intebe.<\/p>\n<p>Lumumba yasabye ko mu nzego zitandukanye cyane cyane igisirikare kigomba kugirwa n\u2019abanyafurika gusa. Mu minsi ikurikiyeho abasirikare basaga ibihumbi icumi na kimwe n\u2019Ababiligi barirukanwe.<\/p>\n<p>Ikibazo kiba kibaye icyo mu rwego mpuzamahanga. Mu rwego rwo kumwikiza bamwe mu bayobozi b\u2019Ababiligi bafatanyije n\u2019inzego z\u2019ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika bashatse uburyo bamwica bakoresha Mobutu apanga igikorwa cyo kumwica kandi babigeraho.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubwo hizihizwaga imyaka 58 ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibonye ubwigenge, u Bubiligi bwashimangiye ubutwari bwaranze intwari Patrice Lumumba, wagaragaje ibitekerezo bye byiza, akagambanirwa nyuma akicwa azira guharanira amahoro n&#8217;ubwigenge. Mu muhango wo gushyiraho ku mugaragaro agace kitiriwe Patrice Emery Lumumba mu Bubiligi, wabaye ku wa 30 Kamena 2018, mu Bubiligi. Inshuti, abavandimwe, ubuyobozi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-10820","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubwo hizihizwaga imyaka 58 ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibonye ubwigenge, u Bubiligi bwashimangiye ubutwari bwaranze intwari Patrice Lumumba, wagaragaje ibitekerezo bye byiza, akagambanirwa nyuma akicwa azira guharanira amahoro n&#8217;ubwigenge. Mu muhango wo gushyiraho ku mugaragaro agace kitiriwe Patrice Emery Lumumba mu Bubiligi, wabaye ku wa 30 Kamena 2018, mu Bubiligi. Inshuti, abavandimwe, ubuyobozi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-07-01T11:42:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T12:14:44+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa\",\"datePublished\":\"2018-07-01T11:42:38+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:14:44+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820\"},\"wordCount\":732,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820\",\"name\":\"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-07-01T11:42:38+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:14:44+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10820#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa - BWIZA","og_description":"Ubwo hizihizwaga imyaka 58 ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibonye ubwigenge, u Bubiligi bwashimangiye ubutwari bwaranze intwari Patrice Lumumba, wagaragaje ibitekerezo bye byiza, akagambanirwa nyuma akicwa azira guharanira amahoro n&#8217;ubwigenge. Mu muhango wo gushyiraho ku mugaragaro agace kitiriwe Patrice Emery Lumumba mu Bubiligi, wabaye ku wa 30 Kamena 2018, mu Bubiligi. Inshuti, abavandimwe, ubuyobozi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-07-01T11:42:38+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T12:14:44+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa","datePublished":"2018-07-01T11:42:38+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:14:44+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820"},"wordCount":732,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10820#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820","name":"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-07-01T11:42:38+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:14:44+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10820"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10820#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10820","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10820"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10820\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10820"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10820"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10820"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}