{"id":10953,"date":"2018-07-12T12:45:29","date_gmt":"2018-07-12T12:45:29","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/07\/12\/inteko-ishinga-amategeko-iri-gusuzuma-itegeko-rigenga-amadini-rikumira\/"},"modified":"2018-07-12T12:45:29","modified_gmt":"2018-07-12T12:45:29","slug":"inteko-ishinga-amategeko-iri-gusuzuma-itegeko-rigenga-amadini-rikumira","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953","title":{"rendered":"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi"},"content":{"rendered":"<p>Komisiyo ya politiki mu Nteko ishinga Amategeko y&#8217;u Rwanda irimo gusuzuma itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere bivugwa ko rigamije kurushaho guca akajagari kagaragara mu matorero, aho iri tegeko rikumira abayobozi b&#8217;amatorero badafite impamyabumenyi ya kaminuza.<\/p>\n<p>Mu ngingo nsha zagarutsweho cyane harimo igaragaza ibisabwa kugirango umuntu ahagararire imbere y\u2019amategeko, harimo ko agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by\u2019Iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeranye n\u2019iyobokamana yatanzwe n\u2019ishuri ryemewe.<\/p>\n<p>Iyi ngingo rero akaba ari yo yatinzweho cyane kuko ubusanzwe abantu bayoboraga amatorero bishingiye, aho wasangaga ahanini amashuri asabwa benshi ntayo bagira.<\/p>\n<p>Umuyobozi wungirije mu kigo cy\u2019igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, yatangarije Ijwi rya Amerika ko amavugururwa yageze mu nzego za leta asaba abantu bose kuba barize akwiye no kugera ku bakozi b\u2019amatorero.<\/p>\n<p>Ati: \u201c <em>Uzashinga itorero; ryaba ari itorero rimwe rinini cyangwa ari itorero rifite amashami azakora no mu bikorwa bye bya buri munsi, igikorwa cyo kwigisha cyangwa cyubaka inyingisho abayoboke be mu nzego zitandukanye bazagira..uwo agomba kuba afite amashuri.<\/em> \u201d<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: \u201c <em>Ikindi nasobanura n\u2019uko nk\u2019uko byakozwe mu bakozi bal eta, nk\u2019uko byakozwe mu nzego zitandukanye, kubaka ubushobozi byagiye bifata igihe. No kuri aba rero itegeko ritanga igihe cy\u2019imyaka 4.<\/em> \u201d<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko bisobanuye ko uwabikoraga atariteguye ngo yige afite igihe cy\u2019iyi myaka cyo gushaka ibyo yiga bijyanye n\u2019ubushobozi bwe, akazabasha kujya kuri urwo rwego rwo kuyobora.<\/p>\n<p>Umuntu uzaba ushinzwe kuyobora itorero kandi agomba kuba atarahamwe n\u2019icyaha cya jenoside n\u2019icy\u2019ingengabitekerezo yayo, icy\u2019ivangura cyangwa icyo gukurura amacakubiri, no kuba atarakatiwe burundu igihano cy\u2019iremezo cy\u2019igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.<\/p>\n<p>Ibi bikaba bisobanuye ko iri tegeko rishobora kuzasiga benshi batakaje ubuyobozi bw\u2019amatorero yabo kubera ko bamwe usanga bemeza ko bashinze amatorero kubera umuhamagaro biyumvagamo ariko udafite aho uhuriye n\u2019amashuri bize.<\/p>\n<p>Dr Kayitesi akaba avuga ko kugira umuhamagaro bidakuraho kugira ubumenyi. Ati: \u201c <em>Umuhamagaro ntuvuga ko udashobora. Isi turimo ni Isi ubwenge bwabaye bwinshi. N\u2019abo twigisha, nabo barabufite. Kandi amadini menshi, amatorero menshi n\u2019imyemerere, mu by\u2019ukuri uburyo bakora bushaka abayoboke. Ntabwo rero byaba bikwiye mu by\u2019ukuri gushaka abayoboke mutari ku rwego bumva. Igitekerezo cyo kuvuga ngo ni umuhamagaro, abo Imana yahamagaye iyo usomye mu bitabo bitagatifu, bahamagarwa..Imana ikanabashoboza gukora uwo muhamagaro<\/em> .\u201d<\/p>\n<p>Yasobanuye ko Paul wo muri Bibiliya nawe ari mu bahamagaye kandi bikaba bizwi ko yari umuhanga w\u2019umunyamategeko.<\/p>\n<p>Ati: \u201c <em>Reka rero twe kwifata nk\u2019aho iyo Imana ihamagaye, ishaka abantu badashoboye gusa. Imana ihamagara bijyanye n\u2019urwego n\u2019ubushobozi bw\u2019abantu barimo<\/em> .\u201d<\/p>\n<p>Bamwe mu banyamatorero bakaba bemeza ko iri tegeko ntacyo ribatwaye ariko bagasanga hari ibikwiye kubanza gusuzumwa neza mbere yo guhita babishyira mu itegeko.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019ihuriro ry\u2019amatorero y\u2019abavutse ubwa kabiri mu Rwanda, Pasitoro Sengoga Joel, yatangaje ko kuri we yifuza ko imyaka bahawe yaba irenzeho kubera ko iyo mpamyabumenyi ubwayo imara imyaka 4 kandi hakaba hashobora kuvuga imbogamizi nko gusibira n\u2019izindi, kubw\u2019ibyo agasaba ko bahabwa imyaka 6 abantu bakabona umwanya wo kwitegura.<\/p>\n<p>Ati: \u201c <em>Icyo twahoze dusaba n\u2019uko hanazirikanwa..kwigisha mu Iyobokama ni umuhamagaro kurenza uko ari competence yigwa. Igihe rero guhugurwa bidahari twasabaga ko nibura niba umuntu abaye umwigisha w\u2019ijambo ry\u2019Imana kumara imyaka 10 cyangwa 20 yarabikoze neza..twe twasaba ngo iyo experience nayo ishyirwe en consideration wenda asabwe certificate<\/em> .\u201d<\/p>\n<p>Iri tegeko rirateganya uburyo amatorero cyangwa amadini abona inkunga, bisaba ko inkunga yose y\u2019amafaranga yose ihawe umuryango igomba kunyuzwa kuri konti y\u2019uwo muryango kandi iyo konti ikagomba kuba iri mu banki cyangwa ibigo by\u2019imari byemewe mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mu ntangiriro z\u2019uyu mwaka akaba ari bwo insengero hafi 10,000 zafunzwe mu Rwanda hose zishinjwa gukorera mu kajagari, nubwo hari izigenda zuzuza ibisabwa zikongera gufungurwa.<\/p>\n<p>Iri tegeko leta ikavuga ko rigamije kongera kugabanya akajagari kari gasigaye kagaragara mu matorero n\u2019amadini mu Rwanda<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Komisiyo ya politiki mu Nteko ishinga Amategeko y&#8217;u Rwanda irimo gusuzuma itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere bivugwa ko rigamije kurushaho guca akajagari kagaragara mu matorero, aho iri tegeko rikumira abayobozi b&#8217;amatorero badafite impamyabumenyi ya kaminuza. Mu ngingo nsha zagarutsweho cyane harimo igaragaza ibisabwa kugirango umuntu ahagararire imbere y\u2019amategeko, harimo ko agomba kuba afite impamyabumenyi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-10953","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Komisiyo ya politiki mu Nteko ishinga Amategeko y&#8217;u Rwanda irimo gusuzuma itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere bivugwa ko rigamije kurushaho guca akajagari kagaragara mu matorero, aho iri tegeko rikumira abayobozi b&#8217;amatorero badafite impamyabumenyi ya kaminuza. Mu ngingo nsha zagarutsweho cyane harimo igaragaza ibisabwa kugirango umuntu ahagararire imbere y\u2019amategeko, harimo ko agomba kuba afite impamyabumenyi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-07-12T12:45:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi\",\"datePublished\":\"2018-07-12T12:45:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953\"},\"wordCount\":640,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953\",\"name\":\"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-07-12T12:45:29+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10953#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi - BWIZA","og_description":"Komisiyo ya politiki mu Nteko ishinga Amategeko y&#8217;u Rwanda irimo gusuzuma itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere bivugwa ko rigamije kurushaho guca akajagari kagaragara mu matorero, aho iri tegeko rikumira abayobozi b&#8217;amatorero badafite impamyabumenyi ya kaminuza. Mu ngingo nsha zagarutsweho cyane harimo igaragaza ibisabwa kugirango umuntu ahagararire imbere y\u2019amategeko, harimo ko agomba kuba afite impamyabumenyi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-07-12T12:45:29+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi","datePublished":"2018-07-12T12:45:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953"},"wordCount":640,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10953#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953","name":"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-07-12T12:45:29+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10953"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10953#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10953","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10953"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10953\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10953"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10953"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10953"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}