{"id":10994,"date":"2018-07-15T11:51:33","date_gmt":"2018-07-15T11:51:33","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/07\/15\/gakenke-abatishoboye-badafite-ubwiherero-bagiye-gufashwa-kubwubaka\/"},"modified":"2025-02-12T14:13:18","modified_gmt":"2025-02-12T12:13:18","slug":"gakenke-abatishoboye-badafite-ubwiherero-bagiye-gufashwa-kubwubaka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994","title":{"rendered":"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka"},"content":{"rendered":"<p>Abaturage batishoboye bagera ku 1000 mu Karere ka Gakenke ku ikubitiro nibo bagiye gufashwa kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa muri gahunda yo kubungabunga isuku n\u2019isukura hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n\u2019umwanda ndetse no kubungabunga ubuzima bw\u2019umwana.<\/p>\n<p>Ni kimwe mu bikorwa by\u2019ubukanguramba bigeye gutangizwa na SFH Rwanda (Society for Family health) iterwa inkunga na Unicef bizamara amezi 2 bikazagera mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke. Biteganyijwe ko bizunganira Akarere ku bimaze gukorwa muri gahunda yo gufasha abaturage kugira ubwiherero.<\/p>\n<p>Muri ubu bukangurambaga nk\u2019uko byagaragarijwe Abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye n\u2019isuku n\u2019isukura kuva ku Kagari kugeza ku Karere, hazabaho n\u2019igikorwa cyo kwegereza abaturage ibikoresho bikenewe mu kubaka umusarane aho nibura ku rwego rw\u2019Akagari hazaba hari umucuruzi ukorana na SFH Rwanda, uzajya ubibagurisha.<\/p>\n<p>Ibi bikoresho birimo amabati, sima, imbaho n\u2019ibindi abafite ubushobozi bakazajya bakangurirwa kubigura no kwiyubakira umusarane, abatishoboye bakaba ari bo bazaterwa inkunga mu kubona ibyo bikoresho no kubaka.<\/p>\n<p>Ikigamijwe ni ukugirango abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa, babashe kubikurikirana ndetse bizarambe na nyuma y\u2019igihe ibikorwa by\u2019umushinga bizaba bigeze ku musozo, bikazakorwa n\u2019inzego z\u2019ibanze zibigizemo uruhare.<\/p>\n<p>Umuyobozi muri SFH Rwanda, Muhuza Imelda, yatangaje ko\u00a0 mu batishoboye bazafashwa harimo abafite ubumuga, abakecuru n\u2019abasaza n\u2019abandi batishoboye bigaragara ko batashobora kwiyubakira ubwiherero.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cIcyo tuje gukora ni ukunganira Akarere ku bimaze gukorwa mu gufasha abaturage kugira ngo bagire ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Icyo dushaka ni ugufatanyiriza hamwe ngo dushake igisubizo ngo muri Gakenke he kuba umuntu n\u2019umwe ufite ubwiherero butujuje ibyangombwa.Twumve ko isukuku ari ikintu gikomeye mu guteza imbere igihugu.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati \u201cIkizakorwa ni ubukangurambaga kuko byagaragaye ko hari aho imyumvire y\u2019abaturage ikiri hasi, tuzakora uko dushoboye tugeze ibikoresho<\/p>\n<p>byo kubaka ubwiherero ku baturage, batabiherewe ubuntu ahubwo hari umucuruzi mu kagari ukorana na SFH uzajya ubibagezaho. Hazubakwa imisarane 1000 ku batishoboye barimo abafite ubumuga, abasaza, n\u2019abandi badafite uko bameze. Inkunga bazahabwa izaba iri hagati y\u2019ibihumbi 15 na 20 by\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda.\u201d<\/p>\n<p>Muhuza yavuze ko abaturage bazaterwa inkunga batazahabwa amafaranga mu ntoki ahubwo bazahabwa \u2018Voucher\u2019 ihwanye n\u2019ayo mafaranga hirindwa ko uyahawe ashobora kuyaguramo ibindi akeneye.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y\u2019abaturage, Madame Uwimana Catherine, yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya umwanda kuko byagaragaye ko indwara nyinshi ziterwa n\u2019umwanda.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko Indwara zikomoka ku mwanda ziza ku mwanya wa mbere, dukwiye kuganira tukajya inama z\u2019uko twakemura iki kibazo.Tujye inama dufate ingamba zihamye, nitugira icyo twiyemeza hari icyo tuzageraho. Gahunda ya Leta ni ukugira ngo umuturage abeho kandi neza. Kugira ngo umuturage abeho neza ni imbaraga za buri wese.<\/p>\n<p>Umuyobozi muri SFH ukorera mu Karere ka Gakenke, Bwana Byiringiro James, yavuze ko aho bazashyira imbaraga ari mu kwegereza abaturage ibikoresho bakenera kandi bikazakorwa mu gihe gito aho biteganyijwe ko kubakira abatishoboye bizaba byarangiye muri Nzeri uyu mwaka hagakomeza ubukangurambaga mu baturage bose.<\/p>\n<p>Yasobanuye ko Umusarani wujuje ibyangombwa ugomba kuba utandukanya umuntu n\u2019umwanda, ushobora kutinjirwamo n\u2019isazi, utinze neza ku buryo utariduka ngo uteze impanuka, hejuru y\u2019umwobo hari isuku, udasangiwe n\u2019abandi, ukinze kandi usakaye.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abaturage batishoboye bagera ku 1000 mu Karere ka Gakenke ku ikubitiro nibo bagiye gufashwa kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa muri gahunda yo kubungabunga isuku n\u2019isukura hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n\u2019umwanda ndetse no kubungabunga ubuzima bw\u2019umwana. Ni kimwe mu bikorwa by\u2019ubukanguramba bigeye gutangizwa na SFH Rwanda (Society for Family health) iterwa inkunga na Unicef bizamara amezi 2 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-10994","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abaturage batishoboye bagera ku 1000 mu Karere ka Gakenke ku ikubitiro nibo bagiye gufashwa kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa muri gahunda yo kubungabunga isuku n\u2019isukura hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n\u2019umwanda ndetse no kubungabunga ubuzima bw\u2019umwana. Ni kimwe mu bikorwa by\u2019ubukanguramba bigeye gutangizwa na SFH Rwanda (Society for Family health) iterwa inkunga na Unicef bizamara amezi 2 [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-07-15T11:51:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T12:13:18+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka\",\"datePublished\":\"2018-07-15T11:51:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:13:18+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994\"},\"wordCount\":513,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994\",\"name\":\"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-07-15T11:51:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:13:18+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=10994#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka - BWIZA","og_description":"Abaturage batishoboye bagera ku 1000 mu Karere ka Gakenke ku ikubitiro nibo bagiye gufashwa kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa muri gahunda yo kubungabunga isuku n\u2019isukura hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n\u2019umwanda ndetse no kubungabunga ubuzima bw\u2019umwana. Ni kimwe mu bikorwa by\u2019ubukanguramba bigeye gutangizwa na SFH Rwanda (Society for Family health) iterwa inkunga na Unicef bizamara amezi 2 [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-07-15T11:51:33+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T12:13:18+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka","datePublished":"2018-07-15T11:51:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:13:18+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994"},"wordCount":513,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10994#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994","name":"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-07-15T11:51:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:13:18+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=10994"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=10994#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10994","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10994"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10994\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10994"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10994"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10994"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}