{"id":11597,"date":"2018-09-04T10:13:39","date_gmt":"2018-09-04T10:13:39","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/09\/04\/ubuhamya-bwa-bobi-wine-arasobanura-ubugome-yakorewe-n-uko-umushoferi-we-yishwe\/"},"modified":"2025-02-12T13:59:49","modified_gmt":"2025-02-12T11:59:49","slug":"ubuhamya-bwa-bobi-wine-arasobanura-ubugome-yakorewe-n-uko-umushoferi-we-yishwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597","title":{"rendered":"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Umudepite wo muri Uganda, Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry\u2019ubuhanzi rya Bobi Wine, aratanga ubuhamya burebure bw\u2019ibyamubayeho, kuva ku wa 13 Kanama 2018, ubwo yatabwaga muri yombi n\u2019inzego z\u2019umutekano za Uganda.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Kuri iyi tariki, Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo habaga imyigaragambyo mu gace ka Arua, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza ku mwanya w\u2019umudepite wagombaga kugahagararira mu Nteko.<\/p>\n<p>Muri iyo myigaragambyo yabaye ku wa 13 Kanama yageze no kuri Perezida Museveni wari muri ako gace, imwe mu modoka z\u2019urukurikirane rw\u2019abamurinda yamenwe ikirahure cy\u2019inyuma, ndetse n\u2019umushoferi wa Bobi Wine araswa kuri uwo munsi.<\/p>\n<p>Mu buhamya burebure yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2018, Bobi Wine ubu urimo kwivuriza muri Amerika, avuga byinshi ku iyicarubozo yakorewe, aho yajyanwe mu kazu gafunganye ka wenyine, aboshye amaguru n\u2019amaboko, kumara iminsi itatu atarya atanywa, uko umushoferi we Yasin yarshwe\u2026<\/p>\n<p>Atangira ubuhamya bwe yisegura ku bw\u2019igihe kirekire yafashe yandika ku byamubayeho byamuteye ihungabana ryo ku mubiri n\u2019iryo mu mutwe, gusa agashimira uruhare rw\u2019abamubaye hafi mu buryo ubwo ari bwo bwose, ko arirwo rwagiye rumukomeza. Arashimira umugore we Barbie, ubunganizi be mu by\u2019amategeko,\u2026<\/p>\n<p>Bobi Wine ashimangira ko yafashe umwanya uhagije wo kuvuga ibyamubayeho ku giti cye, ahanini anashingiye ku byagiye bitangazwa na Perezida Museveni ndetse n\u2019abandi bayobozi batandukanye.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201c Nagiye nsoma ibintu byose bagiye batangaza ubwo nari mfunze nkasanga nta kuri kurimo, nkababazwa cyane n\u2019uburyo bagiye boroshya iyicarubozo abaturage b\u2019inzirakarengane bakorewe n\u2019inzego zishinzwe umutekano, ubwo rero reka nshyire ukuri ahabona\u201d.<\/p>\n<p>Bobi Wine yinjira neza mu buhamya bwe, agira ati \u201cHari ku wa 13 Kanama, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza k\u2019umudepite wagombaga guhagararira Arua mu nteko, nk\u2019uko byari bisanzwe, twari twagize umunsi mwiza w\u2019ibikorwa byo kwiyamamaza, twasoje narangije kubona ko umukandida wacu Hon. Kassiano Wadri yatsinze amatora.<\/p>\n<p>Twavuye mu kwamamaza saa kumi n\u2019imwe n\u2019igice (17\u00a0:30), abantu badukurikira bari mu karasisi, baririmba banabyina indirimbo z\u2019ubwigenge \u2018People Power- Our Power\u2019 twari kumwe na Hon. Kassiano n\u2019abandi bayobozi, twatandukanye n\u2019icyo kivunge, dusezeranaho, twerekeza muri Hoteli Royal aho Hon. Wadri yari arimo kuba.<\/p>\n<p>Saa moya z\u2019umugoroba twarebaga amakuru muri hoteli tunanywa ka cyayi, tunaganira ku makuru yari yaranze umunsi, buri wese yari ashishikajwe no kureba ibyaranze umunsi, umunyamakuru wa Televiziyo yatangazaga ko ari twe turi imbere y\u2019abandi bakandida ndetse na televiziyo igaragaza amashusho y\u2019ibikorwa byo kwiyamamaza n\u2019ibindi byari byaranze umunsi\u00a0.<\/p>\n<p>Mu kanya kakurikiyeho, nanzuye kujya muri Hoteli Pacific aho nagombaga kuruhukira nyuma y\u2019uyu munsi wari uw\u2019akazi kenshi, ni muri ako kanya nagiye nkicara mu modoka yanjye yo mu bwoko bwa Tundra. Nari nicaye imbere iruhande rwa shoferi, uwo munsi ntabwo ari Yasin wari watwaye iyo modoka, yasohotse mu modoka ajya guhamagara abandi bantu twari kumwe twagombaga kujyana, yatinzeyo mpita njya mu yindi modoka yanjye (Land cruiser) yari iparitse iruhande rw\u2019iyo yindi ya Tundra.<\/p>\n<p>Bobi Wine akomeza avuga ko yavuye Kuri iyo hoteli aragenda n\u2019abo bari kumwe muri iyo modoka ya Land Cruiser, ndetse ko atazi uburyo Yasin [umushoferi we warashwe] yageze kuri Pacific Hotel ndetse n&#8217;uko yaje kwicara mu mwanya yari yicayeho mbere yo kuva muri Tundra, akagwa muri uwo mutego wo kuraswa bazi ko ari we ukihicaye kandi uwo munsi yari yatwaye indi modoka.<\/p>\n<p>Bobi Wine akomeza agira ati \u00abUbwo nazamukaga esikariye ngana mu cyumba cyanjye nibwo shoferi yaje ambwira ko Yasin Kawuma yishwe. Ntabwo nahise mbyemera, nahise mubaza aho yari ari, ambwira ko yari ari hasi muri parikingi, naramanutse ndabyibonera n\u2019amaso yanjye aho inshuti yanjye ndetse w\u2019umuvandimwe, Yasin yapfaga ava amaraso menshi. Nasabye ikipe y\u2019abantu twari kumwe kumufata bakamujyana kwa muganga abandi bagahamagara polisi, Ntabwo twahise tuva aho hantu, aho abasirikare bashinzwe kurinda Perezida bakubitaga abantu bashoboraga kubona ibyaberaga aho.<\/p>\n<p>Bobi Wine avuga ko kuri iyo hoteli havugiye amasasu menshi, ashaka aho yihisha arafunga, muri ubwo bwihisho ngo niho ushinzwe kumufasha ibijyanye n\u2019itumanaho yamwoherereje ifoto ya Yasin amaze kuraswa nawe ahita ayishyira kuri Twitter, ari nabwo abantu batari bari aho bahise batangira kumenya ibyabaye.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko aho yari yihishe yakomeje kumva abantu benshi bari muri iyo hoteli bataka cyane basaba ubufasha, abandi bakururwa hasi, bakubitwa bunyamaswa,\u2026 aza kumva umusirikare arimo gukurura umugore wari uri muri iyo Hoteli ngo amubaza icyumba Bobi Wine yinjiyemo, uwo mugore ngo yamubwiye ko atahazi, icyakurikiyeho ngo yarakubiswe ku buryo budasanzwe.<\/p>\n<p>Ati \u201c Umugore yamusubije arira cyane amubwira ko atazi icyumba ninjiyemo, icyakurikiyeho ni ukumukubita mu buryo budasanzwe, namwumvaga arira cyane asaba ubufasha bamukonkobora kuri esikariye, kugeza n\u2019iyi saha ni ibintu byanteye ubwoba, ntabwo nari narigeze numva umugore urira asaba ubufasha, muri ako kanya nanjye nari mbukeneye, si namufasha, ntabwo nari mbashije kumufasha&#8221;.<\/p>\n<p> <strong>Wine arasobanura uburyo abasirikare bamugezeho<\/strong> <\/p>\n<p>Bobi wine avuga ko yagumye mu cyumba yari yihishemo, ko abasirikare bagumye muri hoteli, bazenguruka bakora kuri buri rugi, agasinzira mu kandi kanya agakanguka kubera ko bakomeza kuzenguruka bakora ku nzugi, banakandagira agakangurwa n\u2019inkweto zabo.<\/p>\n<p>Bakomeje kuzenguruka muri iyi hoteli ijoro ryose, bigeze mu masaha y\u2019igitonde ngo nibwo abasirikare batangiye guhondagurana umujinya ku nzugi, ati &#8220;bamenaguye inzugi menya ko uko byagenda kose bagiye kugera mu cyumba cyanjye, ubwo nahise nshyira ikofi yanjye na telefoni mu masogisi, hari n\u2019andi mafaranga nari nakuye mu gitaramo nari mperutsemo, nayo nayashyize mu masogisi&#8221;.<\/p>\n<p>Mu minota mike, umusirikare yahondaguye urugi rw\u2019icyumba nari ndimo akoresheke ikintu cy\u2019icyuma agerageza kabiri cyangwa gatatu urugi rugwa hasi, twarebanye amaso ku yandi ahamagara bagenzi be mu giswahili [Ati &#8216;ari hano], undi musirikare yanshyize pisitoli ku mutwe, ansaba gupfukamisha amavi hasi, nashyize amaboko hejuru, mbere y\u2019uko amavi agera hasi undi musirikare wari ufite ferabeto yahise ayinkubita.<\/p>\n<p>Yari afite intego yo kuyinkubita mu mutwe n\u2019uko mpita nshyira amaboko hejuru nirwanaho aba ariyo bakubita, icyo nakubiswe bwa kabiri cyafashe ku mutwe neza iruhande rw\u2019ijisho ry\u2019iburyo, yakubitishije icyo giferabeto mpita nikubita hasi.<\/p>\n<p>Nta n\u2019umunota umwe uciyemo, abo basirikare bose bari bandiho, buri umwe wese akubita aho ashaka ku rugingo rw\u2019umubiri wanjye, si nabasha kumenya umubare wabo, gusa bari benshi\u201d.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko nta rugingo na rumwe rwe batakubise, ati \u201cbakubise amaso, umunwa, amazuru, bankubise amavi n\u2019intugu, abo bagabo nta mutima bagira\u201d.<\/p>\n<p>Bobi Wine avuga ko bamukubise agera aho yumva atacyumva uburibwe, noneho asigara yumva umukino bamukiniragaho, ati \u201cibintu bamvugagaho ahongaho ntabwo nabivugira ahangaha\u201d.<\/p>\n<p>Avuga uburyo bamukanze ubugabo, ati \u201cBamfunyitse mu gitambaro, banzana mu modoka, abo bagabo bankoreye ibintu bitavugwa muri iyo modoka, basohoye igitsina cyanjye, bankanda amabya, bakubitaho akantu ntazi. Bankuyemo inkweto batwara telefoni yanjye, ikofi n\u2019amafaranga nari mfite. Bamaze kunkuramo inkweto, bankubitishaga ikibuno cya pisitoli ku tubumbambari, bakoreshaga ikintu kimeze nka pensi bankurura amatwi,\u2026<\/p>\n<p>Bankubise mu mugongo, bakomeza kunkubita ku bugabo bakoresha ibikoresho ntazi, ibimenyetso mu mugongo, ku ntugu, amaguru, ku mutwe, biracyagaragara,\u2026<\/p>\n<p>Ubwo nagaruraga ubwenge naje kwisanga ahantu hato hafunganye, hari akadirishya gato, amaguru yanjye yari abohanye n\u2019amaboko, navaga amaraso mu mazuru, mu matwi, mbese nari ndi mu buribwe bukabije, umubiri wanjye wose wararibwaga, \u2026<\/p>\n<p> <strong>Uko yatangiye kubona ubufasha:<\/strong> <\/p>\n<p>Ati \u201cabasirikare barinjiye, ndabibuka ko bishimiye kuba barasanze nkihumeka, baranyegereye umwe muri bo ansaba imbabazi arira ku byabaye, yagize ati \u2018Bobi unyihanganire gusa ntabwo tumeze nka bariya,\u2026\u201d.<\/p>\n<p>Wine avuga ko bamutangarije ko hari abaganga bagiye kuza kumuvura, hashize amasaha make haza abasirikare bane bamushyira ku gitambaro, umwe muri bo aramufotora ati \u201cnifuza kuzabona iyo foto yanjye igihe cyose nzaba nkiriho\u201d.<\/p>\n<p>Nyuma ngo yashyizwe mu modoka, ngo ageze hanze atangira kubona ikibuga cy\u2019indege cy\u2019i Arua, ashyirwa mu ndege (kajugujugu) ajyanwa muri kasho ya gisirikare i Gulu, aho ngo yatangiye guhabwa ubuvuzi, aterwa inshinge akanafata indi miti.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umudepite wo muri Uganda, Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry\u2019ubuhanzi rya Bobi Wine, aratanga ubuhamya burebure bw\u2019ibyamubayeho, kuva ku wa 13 Kanama 2018, ubwo yatabwaga muri yombi n\u2019inzego z\u2019umutekano za Uganda. Kuri iyi tariki, Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo habaga imyigaragambyo mu gace ka Arua, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza ku mwanya w\u2019umudepite [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-11597","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umudepite wo muri Uganda, Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry\u2019ubuhanzi rya Bobi Wine, aratanga ubuhamya burebure bw\u2019ibyamubayeho, kuva ku wa 13 Kanama 2018, ubwo yatabwaga muri yombi n\u2019inzego z\u2019umutekano za Uganda. Kuri iyi tariki, Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo habaga imyigaragambyo mu gace ka Arua, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza ku mwanya w\u2019umudepite [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-09-04T10:13:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:59:49+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe\",\"datePublished\":\"2018-09-04T10:13:39+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:59:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597\"},\"wordCount\":1252,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597\",\"name\":\"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-09-04T10:13:39+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:59:49+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11597#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe - BWIZA","og_description":"Umudepite wo muri Uganda, Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry\u2019ubuhanzi rya Bobi Wine, aratanga ubuhamya burebure bw\u2019ibyamubayeho, kuva ku wa 13 Kanama 2018, ubwo yatabwaga muri yombi n\u2019inzego z\u2019umutekano za Uganda. Kuri iyi tariki, Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo habaga imyigaragambyo mu gace ka Arua, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza ku mwanya w\u2019umudepite [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-09-04T10:13:39+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:59:49+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe","datePublished":"2018-09-04T10:13:39+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:59:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597"},"wordCount":1252,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=11597#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597","name":"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-09-04T10:13:39+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:59:49+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=11597"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11597#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubuhamya bwa Bobi Wine, arasobanura ubugome yakorewe n\u2019uko umushoferi we yishwe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/11597","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=11597"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/11597\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=11597"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=11597"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=11597"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}