{"id":1175,"date":"2016-03-17T08:51:32","date_gmt":"2016-03-17T08:51:32","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/03\/17\/dore-impamvu-5-ingo-zanyu-zitakirangwamo-ibyishimo-n-039-ingamba-wafata\/"},"modified":"2025-02-03T01:04:19","modified_gmt":"2025-02-02T23:04:19","slug":"dore-impamvu-5-ingo-zanyu-zitakirangwamo-ibyishimo-n-039-ingamba-wafata","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175","title":{"rendered":"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata"},"content":{"rendered":"<p>Hambere mu gihe cya basogokuruza barashakanaga, bakabana ,bagasazana. Ingo zo muri iki gihe zihabanye cyane n\u2019izabanjirije. Utaha ubukwe muri uku kwezi, mugihe ukitegura kujya gusura abageni mukundi kwezi ukumva ngo bari kwaka gatanya! Ibibazo byabaye byinshi. Ariko ntabwo ari zose kuko ahenshi ibibazo usanga bitangira urugo rutamaze kabiri.<br \/>\nIzi ni zimwe mu mpamvu zituma ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n\u2019urugwiro n\u2019inama zagufasha gusubiza ibintu mu buryo:<br \/>\n<a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-27367 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg\" alt=\"amour\" width=\"700\" height=\"467\" \/><\/a><br \/>\n <strong>1.Narashyikiriye<\/strong><br \/>\nUmusore n\u2019inkumi barahura bagashimana. Bakemeranya urukundo. Mu minsi ya mbere biba bishyushye ari ibicika. Ngaho buri wese amenye uko undi yaramutse, yiriwe. Gusurana no gusohokana sinakubwira. Ntibamaze kubana buri wese akumva ko byarangiye. Ntacyo akirushywa nacyo. Ya mwaramutse iragatabwa, kukazi ntuzi uko yiriwe, gusohokana n\u2019ibindi wamukoreraga bikamunyura ashwi da! Umugabo cyangwa umugore yabibona bikamuyobera. Agatangira kwibaza uko byagenze. Iyo narashyikiriye yatashye urugo, byose bitangira kuzamba. Umugabo cyangwa umugore akumva atangiye kubihirwa n\u2019ubuzima kuruta uko yumvaga aje muri paradizo yo ku isi. Ibyishimo yahoranye n\u2019ibyo yari yiteze kuza asanga bitangira kuyoyoka.<br \/>\n <strong>Inama: <\/strong> Ntago washyikiriye, ntabwo washoje urugendo. Ubu nibwo rwatangiye. Ubu ushobora gukora ibyo utabashaga kumukorera mukiri ingaragu. Shyiramo imbaraga umwereke umunezero yari agutegerejeho. Mufate musohoke, mutungure, kumuha impano ntibyari ukumureshya gusa bikore uko byamunyuraga nubu ntibyamugwa nabi.<br \/>\n <strong>2.Barampinduriye<\/strong><br \/>\nKera habagaho umurunga. Akarambagiza umugeni, mukagenda musaba mukwa mukabana. Kuri ubu ni ukwirambagiriza. Umusore n\u2019umukobwa bamenyanira henshi: Mu kazi, mu nsengero, ku ishuri, n\u2019ahandi hahurira abantu. Mu kurambagizanya buri wese agerageza kwerekana uruhande rwiza. Amezi atatu bamenyanye umwe ati \u201c <em>Cheri dupange ubukwe<\/em> \u201d. Nta gihe cyo kwiganaho mwihaye. Iyo mugeze murugo, kubera ko utazi ingeso ze zose, utangira kubona nibyo utaruzi. Niho na za ngeso mbi cyangwa imyitwarire ye muri rusange uyibona. Ugatangira kwibaza niba uwo warambagije\/wakurambagije niba ari we bikakuyobera.<br \/>\n <strong>Inama: <\/strong> Yego niwe rwose. Ahubwo ntiwafashe umwanya wo kumwiga ngo umenye bihagije, ko nawe ari umuntu atari umumalayika. Ntiwafashe umwanya ngo umenye ko nafudika uzabyihanganira. Byararangiye! Tangira kwiga uko ateye :ingeso zose imyitarire ye imyiza nitakunyura. Urukundo rwihanganira byose.<br \/>\n <strong>3.Kutaganira<\/strong><br \/>\nIkiganiro ni imwe mu ntwaro zikomeza urukundo  cyangwa umubano. Mu kiganiro ugirana n\u2019undi nibwo umenya ibyiyumviro bye: ikimubangamiye, ikimushimishije, icyo akunda , icyo yanga\u2026Ibi byose bihindukana n\u2019igihe. Uko wari uri ejo siko wiyumva ubu. Mbere mukiri mu rukundo (mukiri ingaragu), ikiganiro cyahabwaga umwanya uhagije. Mu rugo ntakiganiro gihamye. Ntukimenya uko umutware cyangwa umugore wawe asigaye agutekereza, uko akubona, ibibazo ahura nabyo mu buzima busanzwe kuko ntimubona umwanya urambuye wo kuganira no kwisanzuranaho.<br \/>\n <strong>Inama: <\/strong> Mushake umwanya uhagije kandi uhoraho mu minsi yumvikanyweho na mwembi itabangamiye imirimo ya buri munsi itunze urugo. Muganire,mwisanzuraneho nkuko byahoze mbere mukirebana akana ko mujisho. Niba murugo hatari umutuzo, wenda kubera abana, musohoke nk\u2019uko byahoze. Mushyire ahantu yisanzuye uzasanga hari byinshi umutima we wari uhishe utari uzi kandi murarana ku buriri bumwe.<br \/>\n <strong>4.Intonganya zidashira<\/strong><br \/>\nKuri ubu urugo rwabaye urwisibaniro. Intonganya ntizisiba. Amakosa adakomeye asigaye abyara ibibazo biremereye. Umugabo arataha ukamwakiriza intonganya n\u2019ibibazo gusa. Ntuzi uko yiriwe, ntumubajije uko umunsi wamugendekeye ahubwo ni ukubaza niba azanye umunyu kuko ntawo mufite mu nzu, isukari yashize\u2026Ibyishimo by\u2019urugo ntabyo azi. Ntazi niba hari ibiba murugo aziko ariho yakirizwa ibibazo.<br \/>\n <strong>Inama: <\/strong> Buri kintu kigira umwanya wacyo. Niba hari ikibazo murugo kigomba guhabwa igihe cyo gukemurwa bitabaye ngombwa kubivugira hejuru no mu nduru. Tangira kwereka umufasha wawe ko urugo atari urwo gutonganiramo gusa. Mugaragarize ko wanamubera umutura imitwaro imuremereye aho kumusonga. Yaguhisemo ngo mufatanye ubuzima ntabwo yagushakiye kumubera umutwaro.<br \/>\n <strong>5.Ibintu bidahinduka<\/strong><br \/>\nKuva ku munsi wa mbere w\u2019umwaka kugeza kumpera zawo, ibintu murugo ntibihinduka. Ibintu byose bigendera kumurongo umwe. Mu buzima buri wese yishimira kubona impinduka nziza. Kuva mwabana umugabo cyangwa umugore wawe abona ari ibintu bimwe. Nyamara mukiri ingaragu siko byahoze. Byose byabaga ari bishya ngo urebe ko wamunyura.<br \/>\n <strong>Inama: <\/strong> Hindura ibintu bibe bishya buri gihe uko ubishobojwe. Nibwo azajya yishimira gutaha murugo kuko azajya agira amatsiko yibyo wamuteguriye bishya! Urugo arubonemo ijuru rito nk\u2019uko babivuga.<br \/>\n <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\nLeki@bwiza.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hambere mu gihe cya basogokuruza barashakanaga, bakabana ,bagasazana. Ingo zo muri iki gihe zihabanye cyane n\u2019izabanjirije. Utaha ubukwe muri uku kwezi, mugihe ukitegura kujya gusura abageni mukundi kwezi ukumva ngo bari kwaka gatanya! Ibibazo byabaye byinshi. Ariko ntabwo ari zose kuko ahenshi ibibazo usanga bitangira urugo rutamaze kabiri. Izi ni zimwe mu mpamvu zituma ingo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[441],"tags":[],"class_list":["post-1175","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-urukundo-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hambere mu gihe cya basogokuruza barashakanaga, bakabana ,bagasazana. Ingo zo muri iki gihe zihabanye cyane n\u2019izabanjirije. Utaha ubukwe muri uku kwezi, mugihe ukitegura kujya gusura abageni mukundi kwezi ukumva ngo bari kwaka gatanya! Ibibazo byabaye byinshi. Ariko ntabwo ari zose kuko ahenshi ibibazo usanga bitangira urugo rutamaze kabiri. Izi ni zimwe mu mpamvu zituma ingo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-03-17T08:51:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:04:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata\",\"datePublished\":\"2016-03-17T08:51:32+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:04:19+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175\"},\"wordCount\":661,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/amour1.jpg\",\"articleSection\":[\"urukundo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175\",\"name\":\"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/amour1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-03-17T08:51:32+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:04:19+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/amour1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/amour1.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1175#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata - BWIZA","og_description":"Hambere mu gihe cya basogokuruza barashakanaga, bakabana ,bagasazana. Ingo zo muri iki gihe zihabanye cyane n\u2019izabanjirije. Utaha ubukwe muri uku kwezi, mugihe ukitegura kujya gusura abageni mukundi kwezi ukumva ngo bari kwaka gatanya! Ibibazo byabaye byinshi. Ariko ntabwo ari zose kuko ahenshi ibibazo usanga bitangira urugo rutamaze kabiri. Izi ni zimwe mu mpamvu zituma ingo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-03-17T08:51:32+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:04:19+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata","datePublished":"2016-03-17T08:51:32+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:04:19+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175"},"wordCount":661,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg","articleSection":["urukundo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175","name":"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg","datePublished":"2016-03-17T08:51:32+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:04:19+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1175"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/amour1.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1175#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dore impamvu 5 ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n&#039;ingamba wafata"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1175","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1175"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1175\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1175"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1175"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1175"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}