{"id":11811,"date":"2018-09-20T08:48:48","date_gmt":"2018-09-20T08:48:48","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/09\/20\/rwamagana-abanyonzi-barasaba-ko-hagaruzwa-umutungo-wabo-wanyerejwe-n-abahoze\/"},"modified":"2025-02-12T13:57:53","modified_gmt":"2025-02-12T11:57:53","slug":"rwamagana-abanyonzi-barasaba-ko-hagaruzwa-umutungo-wabo-wanyerejwe-n-abahoze","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811","title":{"rendered":"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo"},"content":{"rendered":"<p>Abanyonzi bakorera umwuga wo gutwara amagare mu mujyi wa Rwamagana barasaba ko amafaranga yabo yanyerejwe n\u2019abahoze bayobora koperative yabo Cotraverwa ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana .<\/p>\n<p>Abanyonzi bashinja abahoze bayobora koperative Cotraverwa ko uko bagiye basimburana ku buyobozi ariko bananyerezaga umutungo wa koperative aho kuwucunga neza.<\/p>\n<p>Banenga ababayoboraga kuba batarigeze batekereza iterambere ry\u2019abo bayobora ahubwo bagashyira inyungu zabo imbere.<\/p>\n<p>Bavuga ko batanze imigabane shingiro y\u2019amafaranga ibihumbi makumyabiri n\u2019umunani 28.000, ndetse buri cyumweru bashobora gutanga umusanzu utari munsi y\u2019amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160.000) kuko batanga amafaranga 200 kuri buri muntu kandi abanyonzi babaruwe babarizwa muri koperative bakaba bari hagati ya 800 na 1200 .<\/p>\n<p>Hari kandi bamwe mu bayoboye koperative binjizaga amafaranga ku buryo bunyuranyije n\u2019amategeko bakabaha n\u2019amakarita ahabwa abanyonzi kandi abanyamuryango bemerezwa mu nteko rusange yabo ndetse amafaranga y&#8217;umusanzu wo kuba umunyamuryango atagomba kwishyurwa bitanyuze kuri konti ya Cooperative ,<\/p>\n<p>Abanyamuryango ba COOTRAVERWA\u00a0\u00a0barasaba inzego zibishinzwe guhagurikira ikibazo cy\u2019amafaranga yabo yanyerejwe<\/p>\n<p>Nsengiyumva ni umunyamuryango wa COOTRAVERWA asanga ababatwariye amafaranga bakwiye gukurikiranwa bakishyuzwa<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cTumaze imyaka myinshi dukora aka kazi ko gutwara abagenzi ariko ntacyo\u00a0\u00a0bitugezaho kuko uretse ko kuba muri koperative bituma tubasha gukorera mu muhanda ariko nta zindi nyungu tubona zo kwitwa abanyamuryango ba koperative ahubwo abanyamuryango turavunika imisanzu twakuyemo igakiza abayobozi ,abanyonzi twebwe nta nyungu tubona zo kuba turi abanyamuryango ,abayobozi bacu babaye ibisambo ,umuntu yamaraga gutorwa agakuramo aye akagenda ,turasaba ko abashinzwe gukurikirana amakoperative bakurikirana abantu bose badutwariye amafaranga bakayagaruza .\u201d<\/p>\n<p>Imicungire mibi no kunyereza umutungo ndetse n\u2019imiyoborere mibi byaranze abagiye bayobora Cootraverwa, abanyonzi barasaba ko abayobozi bashya batowe muri Nyakanga bakurikiranirwa hafi kugirango bitazongera.<\/p>\n<p>Ndayisenga ni umwe banyonzi yifuza ko ubuyobozi bw\u2019akarere bwajya bukurikiranira hafi abayobozi ba koperative<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cAbayobozi bose twagize barebye inyungu zabo urebye amafaranga twinjiza ariko\u00a0\u00a0koperative ikaba idashobora gufasha umunyonzi kwishyura mituweli y\u2019umuryango we ,turasaba ko abashinzwe amakoperative ko bakurikirana nibura buri kwezi uko muri koperative bihagaze ,kuko nta kizere tukigirira abatuyobora kereka akarere kaduhaye nk\u2019umukozi wako akatuyobora nibura we amakosa akoze yajya ayabazwa ariko umuntu afata amafaranga yacu akayatwara ntibigire icyo bitanga uretse kwitotomba nabwo ntibigire icyo bitanga .\u201d<\/p>\n<p>Ubuyobozi bushya bwa koperative burizeza abanyozi kuzashyira imbere gukorera mu mucyo no gushaka icyateza imbere imibereho y\u2019abanyamuryango .<\/p>\n<p>Ntezimana Marc\u00a0\u00a0amaze amezi abiri ayobora Cootraverwa. Yabwiye Bwiza.com ko bagiye guhangana n\u2019ikibazo gikomeye cyo kwishyuza amafaranga yanyerejwe ndetse no gushaka icyateza imbere abanyamurayango<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cHari amafaranga turimo kwishyuza ariko nta kizere ko yagaruka yose kuko hari abayatwaye tutakibona bagiye gukorera ahandi ugeraranyije n\u2019amafaranga badufitiye ,nubwo hari abatangiye kwishyura ku bushake biragoye ko yose yagaruka kuko ubu nta 2% yagarujwe\u00a0\u00a0,ubu tuvuye mu nama twashyizeho team izadufasha kwishyuza ,ku kijyanye n\u2019imikorere yacu ubu twatangiye imishinga yo guteza imbere abanyamuryango ,tukaba twaramaze gutegura umushinga wo gucuruza\u00a0\u00a0ibyuma by\u2019amagare no kuyakora twamaze no kuwushyikiriza Sacco ya Kigabiro dutegereje ko baduha amafaranga y\u2019inguzanyo kugirango dutangire .\u201d<\/p>\n<p>Mukiza Ruzibura\u00a0\u00a0Moise umukozi\u00a0ushinzwe iterambere\u00a0\u00a0ry\u2019amakoperative mu Karere ka Rwamagana yemeza ko batangiye gukurikirana abanyereje amafaranga ya Cotraverwa ndetse ko bazajya banakurikirana imikorere y\u2019abayobora koperative kugirango hatazongera kunyerezwa amafaranga yabo .<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cKoko muri iyo koperative harimo ibibazo bishingiye ku mutungo kandi twarabikurukiranye dusaba RCA ko bakora igenzura,muri Gashyantare hakozwe igenzura basanga hari amafaranga yanyerejwe n\u2019abayobozi babo ,twabagiriye inama ko abagurijwe amafaranga bakwishyura ariko bakomeje kwanga kwishyura ,ubu ikibazo cyagejejwe mu bugenzacyaha ariko hari bamwe mu bishyuzwa bemeye kwishyura ,ikindi tugiye gukora tuzakomeza gukurikirana imikorere yabo kandi twabagiriye inama ku buryo bagomba gushaka umushinga wabateza imbere .\u201d<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyonzi bakorera umwuga wo gutwara amagare mu mujyi wa Rwamagana barasaba ko amafaranga yabo yanyerejwe n\u2019abahoze bayobora koperative yabo Cotraverwa ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana . Abanyonzi bashinja abahoze bayobora koperative Cotraverwa ko uko bagiye basimburana ku buyobozi ariko bananyerezaga umutungo wa koperative aho kuwucunga neza. Banenga ababayoboraga kuba batarigeze batekereza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-11811","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyonzi bakorera umwuga wo gutwara amagare mu mujyi wa Rwamagana barasaba ko amafaranga yabo yanyerejwe n\u2019abahoze bayobora koperative yabo Cotraverwa ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana . Abanyonzi bashinja abahoze bayobora koperative Cotraverwa ko uko bagiye basimburana ku buyobozi ariko bananyerezaga umutungo wa koperative aho kuwucunga neza. Banenga ababayoboraga kuba batarigeze batekereza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-09-20T08:48:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:57:53+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo\",\"datePublished\":\"2018-09-20T08:48:48+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:57:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811\"},\"wordCount\":589,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811\",\"name\":\"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-09-20T08:48:48+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:57:53+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=11811#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo - BWIZA","og_description":"Abanyonzi bakorera umwuga wo gutwara amagare mu mujyi wa Rwamagana barasaba ko amafaranga yabo yanyerejwe n\u2019abahoze bayobora koperative yabo Cotraverwa ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana . Abanyonzi bashinja abahoze bayobora koperative Cotraverwa ko uko bagiye basimburana ku buyobozi ariko bananyerezaga umutungo wa koperative aho kuwucunga neza. Banenga ababayoboraga kuba batarigeze batekereza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-09-20T08:48:48+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:57:53+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo","datePublished":"2018-09-20T08:48:48+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:57:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811"},"wordCount":589,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=11811#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811","name":"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-09-20T08:48:48+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:57:53+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=11811"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=11811#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n\u2019abahoze bayobora Koperative yabo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/11811","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=11811"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/11811\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=11811"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=11811"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=11811"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}