{"id":12074,"date":"2018-10-09T10:20:21","date_gmt":"2018-10-09T10:20:21","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/10\/09\/ibaruwa-perezida-habyarimana-yandikiwe-na-capt-simbikangwa-pascal\/"},"modified":"2025-02-12T13:53:13","modified_gmt":"2025-02-12T11:53:13","slug":"ibaruwa-perezida-habyarimana-yandikiwe-na-capt-simbikangwa-pascal","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074","title":{"rendered":"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt.  Simbikangwa Pascal"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Umushakashatsi akaba n\u2019umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko ibyandikwaga n\u2019abashinzwe iperereza ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, bigaragaza ko batari bazi Inkotanyi.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Mu nkuru yacishije ku rubuga rwe acishaho ibitekerezo, Tom Ndahiro agaruka ku mbwirwaruhame ya Habyarimana yo mu 1979, aho yavugaga ko kudeta yo mu 1973 yakozwe hagamijwe kubumbira hamwe Abanyarwanda ariko ngo akirengagiza ko hari abari mu mahanga bifuzaga gutaha mu gihugu cyabo ariko ubwo burenganzira babwimwa.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cKu itariki ya 1 Nyakanga 1979, u Rwanda rwizihirije hamwe imyaka 20 ya \u201cRevolisiyo\u201d, imyaka 17 y\u2019ubwigenge, imyaka 6 ya Repubulika ya kabiri n\u2019imyaka 4 ishyaka rya MRND ryari imaze.<\/p>\n<p>Mu ijambo Perezida Juv\u00e9nal Habyarimana yavuze uwo munsi, ngo u Rwanda rwari rumaze imyaka 6 \u201cRepubulika ya 2 ishubije Abanyarwanda icyubahiro n\u2019amahoro bya ngombwa kugira ngo bahagurukire gushaka ibya ngombwa byabateza imbere.\u201d Habyarimana ati abakoze kudeta uhereye ku wa 5 Nyakanga 1973, bashakaga \u201ckwibumbira hamwe kw\u2019Abanyarwanda\u201d.<\/p>\n<p>Byahe se, ko yari politiki y\u2019ikinyoma? Muri iyo mbwirwa ruhame ya Habyarimana, nta na hamwe yigeze avuga ikibazo cy\u2019Abanyarwanda bambuwe uburenganzira burimo n\u2019ubwo kugira igihugu.<\/p>\n<p>Iyo \u201ckwibumbira hamwe kw\u2019Abanyarwanda\u201d bibaho uhereye mu 1973 nkuko Habyarimana yabivuze, nta Jenoside yari kuba nyuma y\u2019imyaka 21.<\/p>\n<p>Tom agaruka ku buryo Leta ya Habyarimana itari izi neza FPR\/Inkotanyi. Ingero z\u2019uko kutamenya Inkotanyi ngo ni ibyandikwaga n\u2019abashinzwe iperereza n\u2019ubutasi mu Rwanda.<\/p>\n<p>Rumwe muri izo ngero ni ibaruwa n\u2019inyandiko ndende Captain Pascal Simbikangwa yandikiye Perezida Habyarimana ku wa 12 Mata 1990. Ni inyandiko Capt. Simbikangwa agira inama Perezida Habyarimana guhindura byinshi mu butegetsi cyane cyane mu guhindura no gukuraho abari bakomeye mu butegetsi bwe.<\/p>\n<p>Muri iyo baruwa Tom Ndahiro avuga ko afite, Simbikangwa (wakatiwe n\u2019Ubufaransa ku byaha birimo Jenoside) yagize icyo avuga ku Nkotanyi.<\/p>\n<p>Simbikangwa yagize ati \u00a0 <em>\u201cUbwo muherutse mu Bufaransa, ibyo mwavuze ku kibazo cy\u2019impunzi byakiriwe neza. Byatera ikibazo turamutse dusabye Uganda guhita ikora ibarura ry\u2019impunzi z\u2019Abanyarwanda hagamijwe kumenya abashaka guhunguka bagataha mu Rwanda, n\u2019abashaka gusaba ubwenegihugu bwa Uganda.<\/em> <\/p>\n<p> <em>Igitekerezo ni cyiza, ariko urugamba ry\u2019Inkotanyi rwo guca intege abashaka kuguma muri Uganda, rutuma impunzi zose zishaka gutahuka. <\/em> <\/p>\n<p> <em>Keretse dukoresheje amafaranga y\u2019Ibiro by\u2019Ipererza mu gihugu (SCR), tukagura Fred Rwigema akabihagarika, dore ko anatunzwe n\u2019imisanzu y\u2019Inkotanyi. <\/em> <\/p>\n<p> <em>Dushobora kumwigarurira bitaruhanyije, biradusaba kubitegura neza, nta kundi twagira. Mbere y\u2019ibyo, ibarura rikunze byatugwa nabi.\u201d<\/em> <\/p>\n<p>Muri iyo baruwa, ngo Simbikangwa yayisoje hari icyo asa n\u2019uwibagiwe kubwira Perezida Habyarimana cy\u2019ingenzi yagombaga kwitondera<\/p>\n<p>Aho ngo yamubwiye ati \u201c <em>Ibyiza ni ugushyiraho Perefe w\u2019Umututsi uzwi, aho gushyiraho uwahinduye ubwoko. Byatuma Abatutsi badakomeza kunenga guhezwa mu buyobozi no kugaragara nk\u2019aho ubutegetsi bwacu bwubakiye kw\u2019ihezwa ry\u2019Abatutsi kubera ko nta muperefe bagira.\u201d<\/em> <\/p>\n<p>Muri ibyo yanditse, Simbikangwa ugaragaza ko yumvwaga cyane na Perezida Habyarimana, ngo ntiyari azi Inkotanyi, icyo ziharanira n\u2019amahame azigenga.<\/p>\n<p>Tom ati \u201cKureba ibibazo by\u2019u Rwanda ukumva ko ari ikibazo cy\u2019Abatutsi cyabonerwa igisubizo bahawe umwanya umwe wo kuyobora Perefegitura y\u2019u Rwanda byari ukureba hafi bikabije. Uwo mu Perefe w\u2019Umututsi baje kumushyiraho, amara igihe gito mu 1994 abamushyizeho baramwica\u201d.<\/p>\n<p>Arakomeza, \u201cN\u2019aho Simbikangwa yabonaga ikibazo gikomeye nk\u2019ubuhunzi, igisubizo cyari ka ruswa baha Intwari Fred Rwigema. Iyo aza kumenya ko Intwari Gisa Rwigema n\u2019Inkotanyi yari abereye umuyobozi atari abantu bagurwa cyangwa bagurika ngo bahare u Rwanda aba yaragiriye Habyarimana inama yo gutega amatwi ibyo Inkotanyi zishaka\u201d.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019amezi hafi atanu n\u2019igice nyuma y\u2019iyo baruwa, ingabo za FPR zatangije urugamba rw\u2019amasasu rwo kubohora u Rwanda. Rwigema na bagenzi be benshi kandi bakiri bato, aho kwigura u Rwanda, amaraso yabo bayaha u Rwanda.<\/p>\n<p>Habyarimana n\u2019ubutegetsi bwe ngo batangiye kubeshya Isi n\u2019abanyarwanda ngo batewe batunguwe. Ubutegetsi bwa Habyarimana na Simbikangwa we, aho gusubiza ibibazo byari bihari ngo bahisemo gukorera Abatutsi Jenoside.<\/p>\n<p>Mu 2014 nibwo Simbikangwa w\u2019imyaka 58, wahoze ahagarariye urwego rw\u2019ubutasi mu Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25 n\u2019urukiko rwo mu Bufaransa, nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside n\u2019ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umushakashatsi akaba n\u2019umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko ibyandikwaga n\u2019abashinzwe iperereza ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, bigaragaza ko batari bazi Inkotanyi. Mu nkuru yacishije ku rubuga rwe acishaho ibitekerezo, Tom Ndahiro agaruka ku mbwirwaruhame ya Habyarimana yo mu 1979, aho yavugaga ko kudeta yo mu 1973 yakozwe hagamijwe kubumbira hamwe Abanyarwanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-12074","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umushakashatsi akaba n\u2019umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko ibyandikwaga n\u2019abashinzwe iperereza ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, bigaragaza ko batari bazi Inkotanyi. Mu nkuru yacishije ku rubuga rwe acishaho ibitekerezo, Tom Ndahiro agaruka ku mbwirwaruhame ya Habyarimana yo mu 1979, aho yavugaga ko kudeta yo mu 1973 yakozwe hagamijwe kubumbira hamwe Abanyarwanda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-10-09T10:20:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:53:13+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal\",\"datePublished\":\"2018-10-09T10:20:21+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:53:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074\"},\"wordCount\":649,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074\",\"name\":\"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-10-09T10:20:21+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:53:13+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12074#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal - BWIZA","og_description":"Umushakashatsi akaba n\u2019umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko ibyandikwaga n\u2019abashinzwe iperereza ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, bigaragaza ko batari bazi Inkotanyi. Mu nkuru yacishije ku rubuga rwe acishaho ibitekerezo, Tom Ndahiro agaruka ku mbwirwaruhame ya Habyarimana yo mu 1979, aho yavugaga ko kudeta yo mu 1973 yakozwe hagamijwe kubumbira hamwe Abanyarwanda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-10-09T10:20:21+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:53:13+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal","datePublished":"2018-10-09T10:20:21+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:53:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074"},"wordCount":649,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12074#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074","name":"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-10-09T10:20:21+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:53:13+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12074"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12074#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12074","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12074"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12074\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12074"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12074"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12074"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}