{"id":12201,"date":"2018-10-17T12:14:47","date_gmt":"2018-10-17T12:14:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/10\/17\/perezida-habyarimana-yahakanaga-kuba-nyirabayazana-w-ibitero-by-inkotanyi\/"},"modified":"2025-02-12T13:52:13","modified_gmt":"2025-02-12T11:52:13","slug":"perezida-habyarimana-yahakanaga-kuba-nyirabayazana-w-ibitero-by-inkotanyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201","title":{"rendered":"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Uwari Perezida w\u2019u Rwanda Juvenal Habyarimana , mbere y\u2019urupfu rwe muri Mata 1994, yahakanaga avuga ko nta ruhare yagize kugira\u00a0 ngo habeho ibitero by\u2019Inkotanyi mu gihe icyo zaharaniraga ari uburenganzira bamwe mu Banyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo no ku gihugu cyabo ku bari mu buhungiro.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Nubwo Habyarimana ateruraga ngo asobanure neza icyo Inkotanyi zaharaniraga, n&#8217;uburyo u Rwanda rwari rufite abahunzi igihugu benshi , imbwirwaruhame za bamwe mu bayobozi baruyoboye kuva rwabona ubwigenge nawe arimo, zigaragaza neza icyo Inkotanyi zarwaniriraga.<\/p>\n<p>Ahagana mu mwaka wa 1990 mu gihe impunzi z\u2019Abanyarwanda zari nyinshi mu bihugu byo hirya no hino mu karere, yavuze ko bidashoboka ko zigaruka mu gihugu kuko cyamaze kuzura. Aha, Habyarimana yagize ati \u201cU Rwanda ni nk\u2019ikirahure cyuzuye, wongeyemo amazi ayarimo yameneka.\u201d<\/p>\n<p>Izi mpunzi zari zigizwe n\u2019Abatutsi bahunze mu myaka ya 1959, 1961, 1963 no muri 1973 akaba yarasabaga ko ibihugu bizishaka byazakira bikaziha ubwenegihugu. Ati \u201cAbari hanze bakore uko bishoboka babone ubwenegihugu bwaho, u Rwanda ni ruto nta na santimetero kare n\u2019imwe ibagenewe yaboneka\u201d.<\/p>\n<p>Mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru mu 1990, Habyarimana yavuze ko hari abamushinja byinshi birimo kuniga Demokarasi, guteza intambara,\u2026 aha ni naho yagarutse ku bitero by\u2019Inkotanyi yitarutsaga avuga ko nta ruhare abifitemo.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cUmuntu wenda agisubije (Ikibazo yari abajijwe n\u2019umunyamakuru] yarambura byinshi, kuko abo bitwaza byinshi, ngo Habyarimana nta shyigikiye Demokarasi, Habyarimana ni we wazanye intambara, ngo Habyarimana ibi n\u2019ibi,\u2026 namwe musesenguye ibyo bavuga byose, mwabisubiza\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko igitero cy\u2019Inkotanyi mu 1990 atari cyo cya Mbere zari zigabye ku buryo ngo cyamwitirirwa, yagize ati \u201cInyenzi zateye u Rwanda rukibona Independence [Ubwigenge] muri itandatu na kabiri (1962) mu kwezi kwa Karindwi, zarateye mu Birunga ndibuka nari Su-Liyetona, bampa abasirikare bari bamaze kurasa nka gatatu gusa, turajyana tujya mu Birunga, muri 1962.<\/p>\n<p>Mu 1963 zarateye mu Bugesera, zarateye muri za Shiri, mu Bugarama,\u2026 igihe se Inyenzi zitateye u Rwanda ni gihe ki? Uretse ko ibitero byasimburanwaga mu myaka\u201d.<\/p>\n<p>Yavuze ko uko ibi bitero byasimburanwaga ariko byanazaga bifite imbaraga bitewe n\u2019uburyo byabaga byateguwe, ndetse binafite izindi mbaraga.<\/p>\n<p>Nubwo Habyarimana, yigiraga nyoni nyinshi kubibazo yabazwaga n&#8217;itangazamakuru , mu gihe cy&#8217;ubutegetsi bwe abatutsi benshi barishwe, baratotejwe abandi bahunga igihugu, abandi bashyirwa mu magereza, kugeza ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu .<\/p>\n<p> <strong>Habyarimana ntiyeruye ngo avuge impamvu Inkotanyi zagabaga ibitero<\/strong> <\/p>\n<p>N\u2019ubwo bwose Habyarimana yari azi ko Inkotanyi zirwanira uburenganzira bw\u2019Abanyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo, ashobora no gushaka umuti w\u2019ikibazo, ntabwo yifuzaga gusobanurira abanyamakuru impamvu nyamukuru.<\/p>\n<p>Ati \u201cimpamvu ni yayindi, iyatumye batera mu 1962, 1963, \u2026.1967,&#8230; impamvu ni yayindi, iy\u2019icyo gihe ni nayo y\u2019ubungubu, ntabwo rero Habyarimana ari we wazanye intambara kuko icyo gihe Habyarimana si we wari ku butegetsi\u201d.<\/p>\n<p>Aha, Perezida Habyarimana ukurikiranye ibisubizo yatangaga uhita wumva neza ko nawe yari azi uburyo hari abanyarwanda bahejejwe ishyanga akagenda abyikuraho anabikwepa nkaho\u00a0 yakomeje avuga ko Inkotanyi zitagaba ibitero ari we zishaka, agashimangira ko icyo zigamije ari nacyo zari zigamije ubwo zabigabaga hakiyobora uwamubanjirije [Kayibanda Gregoire].<\/p>\n<p>Ati \u201cBashaka Habyarimana se icyo gihe bashakaga nde, niba se ubungubu bashaka Habyarimana barashakaga uwayoboraga icyo gihe; kuki? Kuki bashakaga uwonguwo bagashaka na Habyarimana\u201d.<\/p>\n<p>Icyo Inkotanyi zarwaniraga zakigezeho ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo zafataga umujyi wa Kigali, mu rugamba zarwanye zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.<\/p>\n<p>Habyarimana Juvenal wari umaze imyaka 21 ari Perezida w\u2019u Rwanda, yapfuye ku wa 6 Mata 1994, ubwo yarasirwaga mu ndege yari imuvanye muri Tanzania, ari kumwe n\u2019abandi bayobozi barimo na Perezida w\u2019u Burundi, Ntaryamira Cyprien.<\/p>\n<div class=\"epyt-video-wrapper\">\n<div  id=\"_ytid_49792\"  width=\"1170\" height=\"658\"  data-origwidth=\"1170\" data-origheight=\"658\" data-facadesrc=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/TK_44ZdadDQ?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;disablekb=0&#038;\" class=\"__youtube_prefs__ epyt-facade epyt-is-override  no-lazyload\" data-epautoplay=\"1\" ><img decoding=\"async\" data-spai-excluded=\"true\" class=\"epyt-facade-poster skip-lazy\" loading=\"lazy\"  alt=\"YouTube player\"  src=\"https:\/\/i.ytimg.com\/vi\/TK_44ZdadDQ\/maxresdefault.jpg\"  \/><button class=\"epyt-facade-play\" aria-label=\"Play\"><svg data-no-lazy=\"1\" height=\"100%\" version=\"1.1\" viewBox=\"0 0 68 48\" width=\"100%\"><path class=\"ytp-large-play-button-bg\" d=\"M66.52,7.74c-0.78-2.93-2.49-5.41-5.42-6.19C55.79,.13,34,0,34,0S12.21,.13,6.9,1.55 C3.97,2.33,2.27,4.81,1.48,7.74C0.06,13.05,0,24,0,24s0.06,10.95,1.48,16.26c0.78,2.93,2.49,5.41,5.42,6.19 C12.21,47.87,34,48,34,48s21.79-0.13,27.1-1.55c2.93-0.78,4.64-3.26,5.42-6.19C67.94,34.95,68,24,68,24S67.94,13.05,66.52,7.74z\" fill=\"#f00\"><\/path><path d=\"M 45,24 27,14 27,34\" fill=\"#fff\"><\/path><\/svg><\/button><\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uwari Perezida w\u2019u Rwanda Juvenal Habyarimana , mbere y\u2019urupfu rwe muri Mata 1994, yahakanaga avuga ko nta ruhare yagize kugira\u00a0 ngo habeho ibitero by\u2019Inkotanyi mu gihe icyo zaharaniraga ari uburenganzira bamwe mu Banyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo no ku gihugu cyabo ku bari mu buhungiro. Nubwo Habyarimana ateruraga ngo asobanure neza icyo Inkotanyi zaharaniraga, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-12201","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uwari Perezida w\u2019u Rwanda Juvenal Habyarimana , mbere y\u2019urupfu rwe muri Mata 1994, yahakanaga avuga ko nta ruhare yagize kugira\u00a0 ngo habeho ibitero by\u2019Inkotanyi mu gihe icyo zaharaniraga ari uburenganzira bamwe mu Banyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo no ku gihugu cyabo ku bari mu buhungiro. Nubwo Habyarimana ateruraga ngo asobanure neza icyo Inkotanyi zaharaniraga, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-10-17T12:14:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:52:13+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi\",\"datePublished\":\"2018-10-17T12:14:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:52:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201\"},\"wordCount\":579,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201\",\"name\":\"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-10-17T12:14:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:52:13+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12201#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi - BWIZA","og_description":"Uwari Perezida w\u2019u Rwanda Juvenal Habyarimana , mbere y\u2019urupfu rwe muri Mata 1994, yahakanaga avuga ko nta ruhare yagize kugira\u00a0 ngo habeho ibitero by\u2019Inkotanyi mu gihe icyo zaharaniraga ari uburenganzira bamwe mu Banyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo no ku gihugu cyabo ku bari mu buhungiro. Nubwo Habyarimana ateruraga ngo asobanure neza icyo Inkotanyi zaharaniraga, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-10-17T12:14:47+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:52:13+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi","datePublished":"2018-10-17T12:14:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:52:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201"},"wordCount":579,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12201#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201","name":"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-10-17T12:14:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:52:13+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12201"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12201#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w\u2019ibitero by\u2019Inkotanyi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12201","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12201"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12201\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12201"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12201"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12201"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}