{"id":12204,"date":"2018-10-17T13:51:37","date_gmt":"2018-10-17T13:51:37","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/10\/17\/rusizi-ubushobozi-bwo-guhanga-imirimo-buracyari-ingorabahizi-ku-bize-amasiyansi\/"},"modified":"2018-10-17T13:51:37","modified_gmt":"2018-10-17T13:51:37","slug":"rusizi-ubushobozi-bwo-guhanga-imirimo-buracyari-ingorabahizi-ku-bize-amasiyansi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204","title":{"rendered":"Rusizi: Ubushobozi bwo  guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Abiga amasiyansi mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi \u00a0n\u2019ababyeyi babo, bashima Leta yatanze umurongo uhesha umwana wese \u00a0kwiga, gusa ikibazo kikaba kuri bamwe bayarangiza ibyo bize bakabyicarana kubera kubura igishoro ngo babibyaze umusaruro.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Ibi babitangaje ubwo berekaga ababyeyi babo n\u2019abayobozi batandukanye ibyo bamaze gukura mu bumenyi bahabwa, byahaye ababyeyi icyizere cy\u2019uko imbaraga bashyira mu kubafasha kwiga zidapfa ubusa, ahubwo ko ikibazo kivuka ari uko bageze hanze y&#8217;ishuri.<\/p>\n<p>Mu byo baberetse harimo \u00a0gukora umuti wo gusiga inkweto ukoresheje amakara, imirayirayi na peteroli, gukora imitobe, gukora serumu, amasabune, ubushobozi bwo gushyira amashanyarazi mu nzu n\u2019ibindi byinshi.<\/p>\n<p>Niyibizi Lameck wiga mu wa 6 w \u2018ubugenge, ubutabire n\u2019ibinyabuzima, yagize ati\u2019\u2019\u00a0 Ubumenyi dukura hano bwadutunga rwose kuko n\u2019ababyeyi ibyo twaberetse byabashimishije cyane kandi banabivuzeho ari benshi nk\u2019uko n\u2019iyo tubikoze abarezi bacu \u00a0n\u2019abandi baturage babigura amafaranga akatugirira akamaro, ariko ikibazo ni uko iyo tugeze hanze ubushobozi buba buke ibyo twize ntibitugirire akamaro uko byakagombye&#8221;.<\/p>\n<p>Arakomeza agira ati &#8221; Ubuyobozi,cyane cyane MINEDUC budufashe kubona uburyo bunoze ibyo twize bitadupfira ubusa tugeze hanze ngo dukomeze kubera umutwaro ababyeyi, ahubwo dushyirwe hamwe tubyaze umusaruro aya mahirwe akomeye Nyakubahwa perezida Paul Kagame yaduhaye.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Ababyeyi na bo ni ko babibona nk\u2019uko ukuriye inteko rusange y\u2019ababyeyi biga muri iri shuri,Pasiteri Nyirinkindi Th\u00e9ophile abivuga.\u00a0 Ati &#8220;Hakwiye uburyo bajya bishyira hamwe mu makoperative \u00a0yabafasha gutangira iyo mirimo,byatuma bakora byinshi byababonera n\u2019amafaranga yo kwiga za kaminuza badateye ababyeyi hejuru ngo babasigire ubukene batazikuramo kandi hari ibyo bashobora kuyakuraho byaha na bagenzi babo batize akazi&#8221;<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019iri shuri, Mwitaba Anaclet asanga \u00a0ikigega cy\u2019ingwate BDF gikwiye kwegera abana nk\u2019aba \u00a0mu byaro kikabaha inguzanyo bagatangira imishinga nyuma yo kurangiza ayisumbuye,kuko abenshi babura ubushobozi bwo gukomeza kaminuza kandi bagombye kubwishaka mo\u00a0 igihe baba bafite imirimo.<\/p>\n<p>Ati\u2019\u2019 bariga rwose kandi ubumenyi bakura hano bwabatunga babonye uburyo babubyaza umusaruro bageze hanze. Icyuho kigaragara hagati y\u2019ubumenyi bakura mu ishuri n\u2019ubushomeri bugaragara hanze ni gishakirwe umuti n\u2019inzego zose&#8221;.<\/p>\n<p>Akarere ka Rusizi gafite amashuri 2 yigisha amasiyansi, arimo iri n\u2019urwunge rw\u2019amashuri rwa Nkombo, ubuyobozi bw\u2019aka karere bukavuga ko bugiye\u00a0 gukora ubuvugizi \u00a0izi ngorane zose zigakemuka.<\/p>\n<figure id=\"attachment_116780\" aria-describedby=\"caption-attachment-116780\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-116780 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/10\/Isabune-ikorwa-nabanyeshuri-yashimishije-ababyeyi-cyane-banayigura-ku-bwinshi..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-116780\" class=\"wp-caption-text\">Isabune ikorwa n&#8217;abanyeshuri yashimishije ababyeyi babo\u00a0<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abiga amasiyansi mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi \u00a0n\u2019ababyeyi babo, bashima Leta yatanze umurongo uhesha umwana wese \u00a0kwiga, gusa ikibazo kikaba kuri bamwe bayarangiza ibyo bize bakabyicarana kubera kubura igishoro ngo babibyaze umusaruro. Ibi babitangaje ubwo berekaga ababyeyi babo n\u2019abayobozi batandukanye ibyo bamaze gukura mu bumenyi bahabwa, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[14],"tags":[],"class_list":["post-12204","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mashuli"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abiga amasiyansi mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi \u00a0n\u2019ababyeyi babo, bashima Leta yatanze umurongo uhesha umwana wese \u00a0kwiga, gusa ikibazo kikaba kuri bamwe bayarangiza ibyo bize bakabyicarana kubera kubura igishoro ngo babibyaze umusaruro. Ibi babitangaje ubwo berekaga ababyeyi babo n\u2019abayobozi batandukanye ibyo bamaze gukura mu bumenyi bahabwa, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-10-17T13:51:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/10\/Isabune-ikorwa-nabanyeshuri-yashimishije-ababyeyi-cyane-banayigura-ku-bwinshi..jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi\",\"datePublished\":\"2018-10-17T13:51:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204\"},\"wordCount\":387,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/10\\\/Isabune-ikorwa-nabanyeshuri-yashimishije-ababyeyi-cyane-banayigura-ku-bwinshi..jpg\",\"articleSection\":[\"mu-mashuli\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204\",\"name\":\"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/10\\\/Isabune-ikorwa-nabanyeshuri-yashimishije-ababyeyi-cyane-banayigura-ku-bwinshi..jpg\",\"datePublished\":\"2018-10-17T13:51:37+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12204#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi - BWIZA","og_description":"Abiga amasiyansi mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi \u00a0n\u2019ababyeyi babo, bashima Leta yatanze umurongo uhesha umwana wese \u00a0kwiga, gusa ikibazo kikaba kuri bamwe bayarangiza ibyo bize bakabyicarana kubera kubura igishoro ngo babibyaze umusaruro. Ibi babitangaje ubwo berekaga ababyeyi babo n\u2019abayobozi batandukanye ibyo bamaze gukura mu bumenyi bahabwa, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-10-17T13:51:37+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/10\/Isabune-ikorwa-nabanyeshuri-yashimishije-ababyeyi-cyane-banayigura-ku-bwinshi..jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi","datePublished":"2018-10-17T13:51:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204"},"wordCount":387,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/10\/Isabune-ikorwa-nabanyeshuri-yashimishije-ababyeyi-cyane-banayigura-ku-bwinshi..jpg","articleSection":["mu-mashuli"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204","name":"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/10\/Isabune-ikorwa-nabanyeshuri-yashimishije-ababyeyi-cyane-banayigura-ku-bwinshi..jpg","datePublished":"2018-10-17T13:51:37+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12204"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12204#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12204","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12204"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12204\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12204"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12204"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12204"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}