{"id":12491,"date":"2018-11-06T05:53:48","date_gmt":"2018-11-06T05:53:48","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/11\/06\/mayirungi-ikiyobyabwenge-kidakunze-kuvugwa-nyamara-gikomeje-kwangiza-urubyiruko\/"},"modified":"2025-02-12T13:47:16","modified_gmt":"2025-02-12T11:47:16","slug":"mayirungi-ikiyobyabwenge-kidakunze-kuvugwa-nyamara-gikomeje-kwangiza-urubyiruko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491","title":{"rendered":"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko"},"content":{"rendered":"<p>Khat,Miraa,Mayirungi aya yose ni amazina akunze kwitwa iki kiyobyabwenge, inzobere mu buzima zemeza ko iki kiyobyabwenge iyo cyageze mu muntu kimera nka nkongwa\u00a0 mu kigori.<\/p>\n<p>Polisi y\u2019u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ititaye ku bwoko bwabyo,ni muri urwo rwego Mayirungi nayo iri mu biyobyabwenge birwanywa umunsi ku wundi.<\/p>\n<p>Imibare igaragaza ko mu bice bitandukanye by\u2019Igihugu abantu bagera kuri 15 bafatanywe kiriya kiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Mayirungi. Umubare munini wabo bakaba barafatiwe mu Ntara y\u2019Iburasirazuba.<\/p>\n<p>Mu minsi mike ishize abantu babiri baherutse gufatirwa mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bafite ikiyobyabwenge cya Mayirungi,bose kandi bagiye bagaragazwa n\u2019abaturage.<\/p>\n<p>Gusa iki kiyobyabwenge ni kimwe mu biyobyabwenge bidakunze kuvugwa cyane nyamara iyo cyageze mu mubiri\u00a0 kimera nka nkongwa yageze mu kigori kuko cyangiza cyane imitekerereze ya muntu.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa Polisi y\u2019u Rwanda mu Ntara y\u2019Iburasirazuba\u00a0 Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko mu mategeko y&#8217;u Rwanda Mayirungi ntaho itandukaniye n\u2019ibindi biyobyabwenge.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cNubwo ibyaha bijyanye n\u2019ikoreshwa n\u2019ikwirakwiza ry\u2019ikiyobyabwenge cya mayirungi tutabigereranya n\u2019ibyaha bijyanye\u00a0 n\u2019urumogi rusanzwe ,Kanyanga, Chief Waragi,Blue sky n\u2019ibindi ,itegeko rirasobanutse neza . Iyo Polisi iri mu bikorwa birwanya\u00a0 ibyo biyobyabwenge Mayirungi ntituyitandukanya na biriya byose tumaze kuvuga harugu,bifatwa kimwe bikanahanwa kimwe\u201d.<\/p>\n<p>CIP Kanamugire akomeza avuga ko umubare munini w\u2019abantu bakwirakwiza ikiyobyabwenge cya Mayirungi bakunze gufatirwa mu turere\u00a0 two mu Ntara y\u2019Iburasirazuba biturutse mu gihugu cya Uganda na\u00a0 Tanzaniya.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u20191980 ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryavuze ko ikiyobyabwenge cya Mayirungi kigizwe n\u2019amababi y\u2019ikimera yangiza ubuzima bw\u2019uwagikoresheje cyane cyane kikagira ingaruka mbi mu mitekerereze ya muntu kuko cyangiza ubwonko.<\/p>\n<p>Ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iki kiyobyabwenge cya mayirungi gikoreshwa mu buryo butandukanye nko gutumura umwuka wacyo nk\u2019itabi risanzwe, kukitera mu nshinge kukijundika mu nsi y\u2019ururimi byose bigira ingaruka mbi mu mubiri\u00a0 \u00a0ariko cyane cyane bikangiza imitekerereze ya muntu.<\/p>\n<p>Inzobere mu buvuzi zivuga ko gukoresha ikiyoyabyabwenge cya Mayirungi bitera impinduka mu buzima nko kuvuga amagambo menshi mu gihe gito,Ubushotoranyi,kugira ibibazo mu myakura, kubura ibitotsi,kubura imbaraga ndetse no guta ubwenge.<\/p>\n<p>Iki kiyobyabwenge kandi kigira\u00a0 ubumara bwitwa cathinone na cathine bugira ingaruka zitandukanye ku buzima harimo indwara z\u2019amenyo, kanseri yo mu kanwa, ibibazo by\u2019umutima,indwara z\u2019impyiko, no kunanirwa kurya.<\/p>\n<p>Mu rwego rw\u2019amategeko, mu Rwanda Mayirungi iri ku rutonde rw\u2019ibiyobyabwenge nk\u2019uko byemejwe n\u2019iteka rya Minisitiri nomero 20\/35 ryo kuwa 09 Kamena\/2015 risobanura amoko y\u2019ibinyobwa ndetse n\u2019ibindi bintu bishyirwa mu rwego rw\u2019ibiyobyabwenge byangiza imitekerereze ya muntu.<\/p>\n<p>Itegeko nomero 03\/2012 ryo kuwa 15 Gashyantare 2012 risobanura amoko y\u2019ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda byiganjemo ibyangiza imitekerereze ya muntu.<\/p>\n<p>Umuvugizi w\u2019Urwego\u00a0 rw\u2019Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Modeste Mbabazi avuga ko uru rwego rukorana cyane n\u2019inzego zitandukanye mu kwigisha abanyarwanda\u00a0 ububi bw\u2019ibiyobyabwenge harimo na Mayirungi.<\/p>\n<p>Yagize ati:\u201dTurimo gukorana bya hafi n\u2019inzego zitandukanye zirimo iz\u2019umutekano twigisha abaturage ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge harimo na kiriya cya Mayirungi, ariko tukibanda ku kumenya ko abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge bafashwe bagakurikiranwa mu mategeko.\u201d<\/p>\n<p>Mbabazi akomeza avuga ko ibyaha bijyanye\u00a0 no gucuruza no gukoresha ikiyobyabwenge cya Mayirungi bikiri bikeya mu Rwanda, gusa akomeza avuga ko urwego rw\u2019ubugenzacyaha bukomeje gukorana na Polisi y\u2019u Rwanda n\u2019izindi nzego mu\u00a0 ku bikumira.<\/p>\n<p>Ingingo ya 263\u00a0 mu gitabo\u00a0 gishya cy\u2019amategeko ahana y\u2019u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw\u2019imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n\u2019amategeko, aba akoze icyaha.<\/p>\n<p>Iyo abihamijwe n\u2019urukiko ahanishwa\u00a0 igifungo kuva\u00a0 ku myaka irindwi(7)\u00a0 kugeza ku gifungo cya\u00a0 burundu n\u2019ihazabu y\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Khat,Miraa,Mayirungi aya yose ni amazina akunze kwitwa iki kiyobyabwenge, inzobere mu buzima zemeza ko iki kiyobyabwenge iyo cyageze mu muntu kimera nka nkongwa\u00a0 mu kigori. Polisi y\u2019u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ititaye ku bwoko bwabyo,ni muri urwo rwego Mayirungi nayo iri mu biyobyabwenge birwanywa umunsi ku wundi. Imibare igaragaza ko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-12491","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Khat,Miraa,Mayirungi aya yose ni amazina akunze kwitwa iki kiyobyabwenge, inzobere mu buzima zemeza ko iki kiyobyabwenge iyo cyageze mu muntu kimera nka nkongwa\u00a0 mu kigori. Polisi y\u2019u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ititaye ku bwoko bwabyo,ni muri urwo rwego Mayirungi nayo iri mu biyobyabwenge birwanywa umunsi ku wundi. Imibare igaragaza ko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-11-06T05:53:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:47:16+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko\",\"datePublished\":\"2018-11-06T05:53:48+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:47:16+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491\"},\"wordCount\":634,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491\",\"name\":\"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-11-06T05:53:48+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:47:16+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12491#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko - BWIZA","og_description":"Khat,Miraa,Mayirungi aya yose ni amazina akunze kwitwa iki kiyobyabwenge, inzobere mu buzima zemeza ko iki kiyobyabwenge iyo cyageze mu muntu kimera nka nkongwa\u00a0 mu kigori. Polisi y\u2019u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ititaye ku bwoko bwabyo,ni muri urwo rwego Mayirungi nayo iri mu biyobyabwenge birwanywa umunsi ku wundi. Imibare igaragaza ko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-11-06T05:53:48+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:47:16+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko","datePublished":"2018-11-06T05:53:48+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:47:16+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491"},"wordCount":634,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12491#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491","name":"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-11-06T05:53:48+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:47:16+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12491"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12491#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12491","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12491"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12491\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12491"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12491"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12491"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}