{"id":12639,"date":"2018-11-16T05:54:21","date_gmt":"2018-11-16T05:54:21","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/11\/16\/ibintu-10-byari-byakuye-umutima-perezida-habyarimana-mbere-y-uko-yicwa\/"},"modified":"2018-11-16T05:54:21","modified_gmt":"2018-11-16T05:54:21","slug":"ibintu-10-byari-byakuye-umutima-perezida-habyarimana-mbere-y-uko-yicwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639","title":{"rendered":"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Ku wa 6 Mata 1994, nibwo inkuru yakwiye i Rwanda n\u2019i Mahanga ko umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda indege yari arimo irashwe agapfiramo, umwe mu bari kumwe nawe avuga ko hari ibintu byari bagiye biba mbere yabyo ku buryo ngo byari byamuteye amakenga.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Umwe mu bari kumwe na Prezida Habyarimana mu nama i Dar es salaam muri Tanzaniya, Bizige Hermenegilde ku itariki ya 06 Mata 1994, umunsi yiciweho hamwe n\u2019abo bari kumwe, avuga ko mbere y\u2019uko indege iraswa hari ibintu byagiye bibaho ku buryo byari byacanze Perezida.<\/p>\n<p>Bizige Hermenegilde wari ushinzwe gusemurira Habyarimana mu rurimi rw\u2019Icyongereza, ndetse wakundaga kuba ari kumwe nawe aho yabaga ari hose mu mahanga, aganira n\u2019imwe muri televiziyo zikorera i Burayi, yavuze ko Habyarimana yari avuye mu nama Dar es salaam, mu gihe hari benshi ngo bibeshya ko yari yabereye i Arusha\/Tanzania.<\/p>\n<p> <strong>Dore ibintu 10 avuga ko byabayeho ku munsi yapfiriyeho:<\/strong> <\/p>\n<p> <strong>1.Ibura ritunguranye rya Perezida Mubutu mu nama<\/strong> <\/p>\n<p>Muri iyi nama yaberaga muri Tanzania yagombaga kubonekamo abakuru b\u2019ibihugu barimo Habyarimana, Museveni wa Uganda, Mobutu (Zaire) ndetse n\u2019uwa Tanzania, Ali Hassan Mwinyi.<\/p>\n<p>Ubwo Habyarimana yageragayo ngo yabuze mucuti we Mobutu, bisa nk\u2019ibimutungura.<\/p>\n<p>Bizige ati \u201cPerezida Habyarimana yahageze saa tatu z\u2019igitondo kuko inama yagombaga kuba saa yine, ahageze ubwo Perezida Mobutu nawe yagombaga kuza muri iyo nama ariko ntabwo yaje, ariko wararebaga ukabona Perezida Mwinyi we aracyafite icyizere ko aribuze, barategereje gato bageze aho baravuga bati nyamara umenya atakije,\u2026\u201d.<\/p>\n<p> <strong>2.Nta n\u2019intumwa Mobutu yohereje:<\/strong> <\/p>\n<p>Bizige akomeza avuga ko ubwo Perezida Habyarimana yari amaze kubura mucuti we Mobutu, banategereje ko hari intumwa yakohereza ziza zimuhagarariye baraheba, inama ikorwa n\u2019abari bahari Zaire ibura uyihagararira.<\/p>\n<p>Ati \u201cPerezida Mobutu ntabwo yigeze aza muri iyo nama birumvikana ndetse nta na delegasiyo ya Zayire nabonaga aho ku kibuga wenda yari kuba imutegereje\u201d.<\/p>\n<p> <strong>3.Ntabwo inama yatangiriye igihe<\/strong> <\/p>\n<p>Ati \u201cSaa yine zarageze inama ntiyatangira, icyo nabonaga kigaragara ni uko Perezida Habyarimana asa nuwifuza ko inama yatangira abashinzwe porotokole bakibaza bati \u2018bageze he, ko bataza? Bakajya kubaza abashinzwe porotokole bo muri Tanzania, bati \u2018turatangira, turatangira ryari? Inama rero yatinze gutangira ku buryo yatangiye nko mu ma saa tanu, wabonaga nyine Perezida Habyarimana atangiye kurambirwa\u201d<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko Habyarimana yarambiwe, afata umwanzuro wo kujya mu cyumba inama yari irimo kuberamo, ati \u201cyagiyemo atari polotokole ya Tanzania ije kumutwara\u201d.<\/p>\n<p> <strong>4.Inama yarangiye itinze:<\/strong> <\/p>\n<p>Bizige akomeza avuga ko inama yatangiye ikerewe ndetse no kurangira habaho gutinda kwayo, ati \u201cyarangiye itinze, kuko hari ibintu byayitindije, ku buryo iyo usubije amaso inyuma uvuga uti \u2018kuki turiya tuntu twabayeho?<\/p>\n<p> <strong>5.Ibyuma by\u2019abasemuzi byarakwamye<\/strong> <\/p>\n<p>Ati \u201cUrugero rw\u2019akantu kabaye, ni uko inama igeze hagati baravuze bati \u2018ibyuma by\u2019abasemuzi birapfuye, mbese amajwi y\u2019abasemuzi babaga bari muri za kabine, kuko niba Perezida runaka arimo kuvuga ijambo mu Gifaransa, habaga hari abasemuzi bashyira mu zindi ndimi, ubwo rero ibyo byuma byo mu busemuzi byarapfuye, amajwi akaba atakiza, ku buryo uwo usemurira atumva ibyo uvuga\u201d. Avuga ko byabaye ngombwa ko bibanza gukorwa kugira ngo inama ize gukomeza.<\/p>\n<p> <strong>6.Perezida Museveni yatindije inama<\/strong> <\/p>\n<p>Bizige avuga ko na Perezida Museveni wa Uganda, nawe yagize uruhare mu gutinda inama, ati \u201cPerezida Museveni yarayitindije ariko afatanyije na Perezida Mwinyi kuko hari amagambo batangiye kuganira, ku buryo wibazaga uti \u2018aya magambo agamije iki? Bari barimo kuganira ku mibanire y\u2019amoko, y\u2019abaturage,\u2026 ibyo nabyo byatindije inama\u201d.<\/p>\n<p> <strong>7.Ahagana saa cyenda nibwo yasojwe:<\/strong> <\/p>\n<p>Ati \u201cinama yarangiye nka saa cyenda (15:00), ariko inama yagombaga kurangira kare, nka saa saba cyangwa Saa Munani yagombaga kuba yarangiye, yarangiye nyuma yaho rwose yatinze, ubwo abakuru b\u2019ibihugu baravugaga bati \u2018igikurikiye noneho ni ugutaha\u2019,\u2026<\/p>\n<p> <strong>8.Perezida Mwinyi yifuje ko bafata amafunguro bitari muri gahunda<\/strong> <\/p>\n<p>Aravuga uburyo Perezida wa Tanzania yifuje ko bafatana amafunguro, ati \u201cAho kugira ngo bahite bataha, ubwo Perezida Mwinyi yaravuze ati \u2018Dore inama yatinzeho gatoya ariko twese turashonje ibyiza ni uko twagerageza tugafata icyo kurya hanyuma tukagenda, kubera ko inama yari iteganyijwe kurangira kare, ntabwo byari biteganyijwe ko abakuru b\u2019ibihugu bari buze kurya,\u2026 ubwo rero abakuru b\u2019ibihugu bafashe amafunguro bitwara igihe, byafashe nk\u2019isaha cyangwa abiri&#8221;.<\/p>\n<p>[penci_related_posts taxonomies=&#8221;undefined&#8221; title=&#8221;Inline Related Posts&#8221; background=&#8221;&#8221; border=&#8221;&#8221; thumbright=&#8221;no&#8221; number=&#8221;4&#8243; style=&#8221;grid&#8221; align=&#8221;none&#8221; displayby=&#8221;recent_posts&#8221; orderby=&#8221;random&#8221;]<\/p>\n<p> <strong>9.Habyarimana ageze ku kibuga cy\u2019indege<\/strong> <\/p>\n<p>Avuga ko yari mu bantu baherekeje Perezida Habyarimana ku kibuga cy\u2019indege atashye, batangazwa no kuyigeraho basanga itateguwe.<\/p>\n<p>Ati \u201cIcyantangaje njye, ni uko twahageze tugasanga indege ya Perezida Habyarimana ntabwo abapilote bayiteguye, ubwo rero Perezida agera ku kibuga ahongaho abapilote baratangaye, mbese bameze nkaho twabaguye gitumo kuko batari bazi ko turi buhagere, ubwo Perezida yageraga ku kibuga cy\u2019indege ni nabwo abapilote bagiye kureba uko bategura iyo ndege, ibyo nabyo byafashe akanya,\u2026 rwose perezida yagiye kuhava bwije rwose, saa kumi n\u2019ebyiri zari zageze\u201d.<\/p>\n<p> <strong>10.Perezida yatashye ahangayitse<\/strong> <\/p>\n<p>Bizige ati\u201cRwose na mbere ubwo yari ategereje ko inama itangira wabonaga bimuhangayikishije rwose, n\u2019ibyo byo kujya gufata amafunguro nabyo yari yabanje kubyanga, ubwo rero n\u2019aho ku kibuga cy\u2019indege ubwo yasangaga itateguwe wabonaga bimuhangayikishije, yari ahangayitse rwose byaragaragaraga\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko we na bamwe mu bo bari kumwe baraye muri Tanzania, inkuru y\u2019urupfu rwe aza kuyibwirwa nyuma ya saa yine z\u2019ijoro zo ku wa 6 Mata 1994, ko sebuja atageze mu rugo amahoro.<\/p>\n<p>Perezida Habyarimana yari amaze imyaka 21 ayobora u Rwanda, tariki ya 6 Mata 1994, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari imutwaye Habyarimana hamwe na Perezida w\u2019u Burundi Cyprien Ntaryamira, n\u2019abandi bari kumwe, yararashwe igwa hafi y\u2019 urugo rwe i Kanombe. Kugeza magingo aya urupfu rwe rukaba rukirimo amayobera.<\/p>\n<figure id=\"attachment_119215\" aria-describedby=\"caption-attachment-119215\" style=\"width: 706px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-119215 \" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/New-Picture-2.jpg\" alt=\"\" width=\"706\" height=\"449\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-119215\" class=\"wp-caption-text\">Bizige Hermenegilde<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku wa 6 Mata 1994, nibwo inkuru yakwiye i Rwanda n\u2019i Mahanga ko umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda indege yari arimo irashwe agapfiramo, umwe mu bari kumwe nawe avuga ko hari ibintu byari bagiye biba mbere yabyo ku buryo ngo byari byamuteye amakenga. Umwe mu bari kumwe na Prezida Habyarimana mu nama i Dar es salaam [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-12639","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku wa 6 Mata 1994, nibwo inkuru yakwiye i Rwanda n\u2019i Mahanga ko umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda indege yari arimo irashwe agapfiramo, umwe mu bari kumwe nawe avuga ko hari ibintu byari bagiye biba mbere yabyo ku buryo ngo byari byamuteye amakenga. Umwe mu bari kumwe na Prezida Habyarimana mu nama i Dar es salaam [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-11-16T05:54:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/New-Picture-2.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa\",\"datePublished\":\"2018-11-16T05:54:21+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639\"},\"wordCount\":915,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/11\\\/New-Picture-2.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639\",\"name\":\"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/11\\\/New-Picture-2.jpg\",\"datePublished\":\"2018-11-16T05:54:21+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12639#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa - BWIZA","og_description":"Ku wa 6 Mata 1994, nibwo inkuru yakwiye i Rwanda n\u2019i Mahanga ko umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda indege yari arimo irashwe agapfiramo, umwe mu bari kumwe nawe avuga ko hari ibintu byari bagiye biba mbere yabyo ku buryo ngo byari byamuteye amakenga. Umwe mu bari kumwe na Prezida Habyarimana mu nama i Dar es salaam [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-11-16T05:54:21+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/New-Picture-2.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa","datePublished":"2018-11-16T05:54:21+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639"},"wordCount":915,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/New-Picture-2.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639","name":"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/New-Picture-2.jpg","datePublished":"2018-11-16T05:54:21+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12639"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12639#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y\u2019uko yicwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12639","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12639"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12639\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12639"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12639"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12639"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}