{"id":12705,"date":"2018-11-21T06:03:10","date_gmt":"2018-11-21T06:03:10","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/11\/21\/nyanza-ubukene-mu-rubyiruko-imbogamizi-irubuza-gusura-ingoro-ndangamurage\/"},"modified":"2018-11-21T06:03:10","modified_gmt":"2018-11-21T06:03:10","slug":"nyanza-ubukene-mu-rubyiruko-imbogamizi-irubuza-gusura-ingoro-ndangamurage","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705","title":{"rendered":"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, Intara y\u2019Amajyepfo, bavuga ko baba bifuza kumenya amateka yaranze u Rwanda, ariko n\u2019ibigaragara mu karere kabo ntibabasha kubona ubushobozi bwo kubisura kubera ubushobozi bavuga ko ari buke.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Akarere ka Nyanza, kagaragaramo Ingoro ndangamuco y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019ibindi bimenyetso bigaragaza amateka, abagatuye cyane cyane urubyiruko bakavuga ko baba bafite inyota yo kumenya ibivugwa iwabo ku buryo banagiye ahandi babirata ariko bagashimangira ko bibagora kubona ubushobozi bubemerera kubisura.<\/p>\n<p>Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Iterambere (RDB)\u00a0cyashyizeho igiciro cy\u2019uko umunyarwanda usuye Ingoro Ndangamurage iherereye i Nyanza mu Rukari, yishyura amafaranga 1500 y\u2019amanyarwanda ku Munyarwanda, bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere bakaba bavuga ko kuyabona biba bitoroshye.<\/p>\n<p>Matabaro Sylvestrer ni umusore uri mu kigero cy\u2019imyaka 24, atuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Rwesero, \u00a0ashimangira ko amateka bayumva ku ndangururamajwi cyane cyane mu gitaramo, kuba batabasha kugera ahari ingoro ndangamurage ngo basobanurirwe ibyaranze amateka, ahanini ngo babiterwa n\u2019amikoro make.<\/p>\n<p>Agira ati \u201cUrubyiruko twese uko duhagaze dufite ubukene, dufite ubushobozi buke, akazi ntako, ariko ubonye akazi, wabona n\u2019ayo mahirwe yo kujya kureba ayo mateka, ukamenya amateka y\u2019abavandimwe bawe, igitaramo kijyamo ku wa Kane, kandi ni kijyamo turumva bavuga iby\u2019iwacu ariko twe tutabizi kandi tuhegereye\u201d.<\/p>\n<p>Arakomeza avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye guha amahirwe Abanyarwanda, bakamenya amateka y\u2019igihugu cyabo, Ati \u201cNgewe numva babitwereka ku buntu kuko ni amahirwe, kuko ayo mahirwe yaba ikerekezo cy\u2019ubuzima natwe nk\u2019urubyiruko tukavuga tuti \u2018dore ahantu ababyeyi bacu batweretse\u2019, ngewe naba narabibonye nkazabibwira n\u2019abandi\u201d.<\/p>\n<p>Zaninka Nyiracumi, ni umugore ufite imyaka 23, ahagatiye umwana we uri mu kigero cy\u2019imyaka ibiri n\u2019igice, avuga ko ntaho abarizwa, arara aho bwije ageze, arunga ijambo mu rya mugenzi we avuga ko atabona amafaranga amwinjiza mu Ngoro Ndangamuco mu gihe adafite n\u2019icyo kurya cyangwa aho aba.<\/p>\n<p>Ati \u201cmbonye ubushobozi nahindura amateka, iyo ugiye kwinjira bakubaza amafaranga ukayabura ugahita wisohokera, amateka tuyamenya tuyakuye mu bandi banyarwanda, ikibazo ni ubushobozi, bubonetse twajya tujyayo, ubwo se naba mfite 500 ngiye guhahira umwana nkayavunjamo kujya mu ngoro,\u2026\u201d.<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, ingoro ndangamuco iherereyemo, avuga ko iki kibazo cyo kuba hari bamwe mu rubyiruko batari bagira amahirwe yo kugeramo bakizi, bakaba barimo kukivugutira umuti.<\/p>\n<p>Ati \u201cmu by\u2019ukuri ntabwo bisaba amafaranga menshi wenda icyo bisaba cya mbere\u00a0 ni ubushake, twafashe gahunda yo kuzajya dufata abaturage muri ya masibo barimo, tukabivugana n\u2019ubuyobozi bw\u2019Ingoro Ndangamurage ntabwo bazatwangira tukahasura, bakamenya amateka yabo atazaba amateka mbarirano kandi ari iwabo, ahantu bakuriye\u201d.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko iyi gahunda izajya ikorwa mu midugudu, ufite ubushake ariko adafite ubushobozi afashwe bitewe n\u2019icyiciro arimo cy\u2019ubudehe.<\/p>\n<p>Ati &#8220;N\u2019abaturage ubwabo ndabibijeje, tuzajya tuzenguruka akagari ku kandi kugira ngo abaturage babashe kuhagera no kuzingatira amateka yabo,\u2026iyo bagendeye hamwe n\u2019ubushobozi buragabanuka, kandi n\u2019uzajya abubura bigaragara tuzajya tumufasha\u201d.<\/p>\n<p>Umuyobozi Mukuru w\u2019Umusigire w\u2019Ingoro y\u2019Umwami, Ndayambaje Alex avuga gusura ingoro bitakiri 1000 nk\u2019uko byari bisanzwe mbere, ko hashize amezi make abaye 1500 ku muntu utari umunyeshuri, gusa ngo abadafite ubushobozi nabo bashyiriweho umunsi wihariye.<\/p>\n<p>Ati \u201cAbantu badafite ubushobozi ikigo cy\u2019umurage cyarabatekereje gishyiraho umunsi w\u2019uko abo bantu bajya basura ku buntu ku itariki ya 18 z\u2019ukwezi kwa Gatanu buri mwaka,\u2026\u201d.<\/p>\n<p>Akarere ka Nyanza gafatwa nk\u2019igicumbi cy\u2019umuco Nyarwanda, kuko kabarizwamo inzu ndamuco yo ku Rwesero, amateka ya zimwe mu ngoma cyami zaranze u Rwanda ; kagizwe n\u2019imirenge 10 ituwemo n\u2019abaturage basaga ibihumbi 323.<\/p>\n<p> <strong> <em>Itangishatse Theoneste\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, Intara y\u2019Amajyepfo, bavuga ko baba bifuza kumenya amateka yaranze u Rwanda, ariko n\u2019ibigaragara mu karere kabo ntibabasha kubona ubushobozi bwo kubisura kubera ubushobozi bavuga ko ari buke. Akarere ka Nyanza, kagaragaramo Ingoro ndangamuco y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019ibindi bimenyetso bigaragaza amateka, abagatuye cyane cyane urubyiruko bakavuga ko baba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-12705","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka-numuco"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, Intara y\u2019Amajyepfo, bavuga ko baba bifuza kumenya amateka yaranze u Rwanda, ariko n\u2019ibigaragara mu karere kabo ntibabasha kubona ubushobozi bwo kubisura kubera ubushobozi bavuga ko ari buke. Akarere ka Nyanza, kagaragaramo Ingoro ndangamuco y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019ibindi bimenyetso bigaragaza amateka, abagatuye cyane cyane urubyiruko bakavuga ko baba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-11-21T06:03:10+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage\",\"datePublished\":\"2018-11-21T06:03:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705\"},\"wordCount\":574,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"amateka-numuco\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705\",\"name\":\"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-11-21T06:03:10+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12705#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage - BWIZA","og_description":"Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, Intara y\u2019Amajyepfo, bavuga ko baba bifuza kumenya amateka yaranze u Rwanda, ariko n\u2019ibigaragara mu karere kabo ntibabasha kubona ubushobozi bwo kubisura kubera ubushobozi bavuga ko ari buke. Akarere ka Nyanza, kagaragaramo Ingoro ndangamuco y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019ibindi bimenyetso bigaragaza amateka, abagatuye cyane cyane urubyiruko bakavuga ko baba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-11-21T06:03:10+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage","datePublished":"2018-11-21T06:03:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705"},"wordCount":574,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["amateka-numuco"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12705#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705","name":"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-11-21T06:03:10+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12705"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12705#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12705","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12705"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12705\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12705"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12705"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12705"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}