{"id":12720,"date":"2018-11-22T06:23:58","date_gmt":"2018-11-22T06:23:58","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/11\/22\/rusizi-njyanama-zirasabwa-kuvuganira-abaturage-aho-kwitwara-nk-abakozi-ba\/"},"modified":"2025-02-12T13:45:39","modified_gmt":"2025-02-12T11:45:39","slug":"rusizi-njyanama-zirasabwa-kuvuganira-abaturage-aho-kwitwara-nk-abakozi-ba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720","title":{"rendered":"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu"},"content":{"rendered":"<p>Umuyobozi wungirije w&#8217;Inama Njyanama y\u2019Akarere ka Rusizi, Eug\u00e8ne Rutagarama asanga hari byinshi njyanama z\u2019utugari n\u2019imirenge zigomba gukora mu kuvuganira abaturage, aho ugisanga ibibazo byinshi by\u2019abaturage byakagombye kuba byarakemuwe ku bufatanye bw\u2019aba Gitifu b\u2019utugari n\u2019imirenge na njyanama zabo ngo usanga bidakemuka.<\/p>\n<p>Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yavuze nyuma y\u2019icyumweru cy\u2019umujyanama cyari cyateguwe na njyanama y\u2019aka karere, aho bwa mbere, abajyanama bagenderaga hamwe bagasura umurenge runaka bagatega amatwi abaturage,bakumva ibibazo byabo bakabisubiza,ibidasubijwe uwo mwanya bigahabwa umurongo bigomba gukemukiramo.<\/p>\n<p>Mu bibazo bikibangamiye abaturage bikeneye ubuvugizi bwihuse bw\u2019aba bajyanama,ngo hari ibijyanye n\u2019ingurane z\u2019ibyangizwa n\u2019ahacishwa imiyoboro y\u2019amashanyarazi abaturage badahabwa,\u00a0 abanyurizwa insinga z\u2019amashanyarazi hejuru y\u2019amazu bagategereza kwimurwa bagaheba kandi babariwe ariko amafaranga ntabagereho, kutagira amazi meza henshi, abaturage bakinubira ko abakozi ba REG na WASAC basa n\u2019abakorera mu biro gusa,batabegera ngo babakemurire ibibazo.<\/p>\n<p>Ibindi ni ibyiciro by\u2019ubudehe binubira ko bitakozwe neza bamwe bikaba byarabagizeho ingaruka zo\u00a0 guhora mu bukene bukabije kubera ko bareberwa mu cyiciro cy\u2019abishoboye kandi nta n\u2019urwara rwo kwishima bagira, imisoro y\u2019ubutaka\u00a0 ihanitse abaturage babarirwa kandi ibihavugwa atari byo ubutaka bwabo bwagenewe bakikanga ko hari igihe bazaterezwa cyamunara ubutaka bwabo\u00a0 kubera gukomeza kubarirwa ayo batazigera babona, ibikorwa remezo byinshi bidatunganye n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Rutagarama Eug\u00e8ne akavuga ko hari byinshi njyanama y\u2019akarere itahaga ingufu kubera kutamenya uburemere bwabyo, kumvira rimwe ibibazo by\u2019abaturage,bikaba ngo byarabahaye ishusho yo kurushaho kubegera.<\/p>\n<p>Yagize ati &#8220;turacyafite ikibazo gikomeye cya za njyanama z\u2019utugari n\u2019imirenge zitwara nk\u2019abakozi ba ba Gitifu aho kugenzura imikorere yabo ngo barebe uburyo bakemura ibibazo by\u2019abaturage,\u00a0 ugasanga babakomera amashyi gusa ngo bakoze nk\u2019aho bagenzuye uko ibintu byakozwe, bigaterwa n\u2019uko batarumva neza uburemere n\u2019inshingano bahabwa n\u2019itegeko rigenga za njyanama, ari yo mpamvu tugiye kuzihugura zikanoza imikorere.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati\u2019\u2019 bamenye itegeko rigenga za njyanama,bakurikirane imikorere y\u2019abayobozi mu tugari n\u2019imirenge kuruta uko bicara bagakoma amashyi ngo Gitifu yavuze. Babe ugutwi k\u2019umuturage,ibidakemuka bamenye impamvu babe babibaza na Gitifu igihe bibaye ngombwa kuko babifitiye ububasha,kandi na njayanama y\u2019akarere tuzakomeza kubaba hafi.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Umwe mu bajyanama b\u2019imirenge waganiriye na Bwiza.com, yavuze ko amahugurwa ari ingenzi kuko yemera ko hari aho bagihuzagurika bakumva ko kuba Gitifu w\u2019umurenge cyangwa\u00a0 w\u2019akagari yaganiriye n\u2019abaturage bihagije,hakaba n\u2019aho mu tugari \u00a0abajyanama batwo batitabira n\u2019inama njyanama cyangwa zikaba gake cyane kandi bagombye guhoza ijisho ku buzima bw\u2019umuturage wabatoye, avuga ko \u00a0bagiye kwisubira ho umuturage agashyirwa imbere mu iterambere.<\/p>\n<p>Bamwe mu batuye umurenge wa Nyakabuye wasorejwe mo iyi gahunda bavuze ko kuba abajyanama bose batangiye kubegera bakumva ibibazo byabo byananiranye bakabiha umurongo hari byinshi bizakemura, bagasaba n\u2019abandi\u00a0 bashinzwe ubuzima bwabo\u00a0 bwa buri munsi cyane cyane\u00a0 REG na WASAC kubera ibibazo byinshi bijyanye n\u2019amazi n\u2019amashanyarazi, na bo kumanuka bakabegera, baba batabishoboye njyanama y\u2019akarere ikaba yagira undi mwanzuro ibifata ho kuko ngo usanga\u00a0 ibi bibazo bikabije kuba byinshi cyane ari ko binabashyira mu bukene n\u2019imibereho mibi.<\/p>\n<figure id=\"attachment_119601\" aria-describedby=\"caption-attachment-119601\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-119601 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/Bwa-mbere-abagize-njynama-yakarere-bamanukiye-rimwe-begera-abaturage-bumva-ibibazo-byabo-byananiranye..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-119601\" class=\"wp-caption-text\">Bwa mbere abagize njynama y&#8217;akarere bamanukiye rimwe begera abaturage bumva ibibazo byabo byananiranye<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_119602\" aria-describedby=\"caption-attachment-119602\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-119602 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/Abaturage-basaba-njyanama-yakarere-guhwitura-abakozi-ba-REG-na-WASAC-bagakorera-mo-kuko-ibibazo-byabo-bimara-igihe-kirekire-bidakemutse-bishingiye-ahanini-ku-mazi-namashanyarazi..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-119602\" class=\"wp-caption-text\">Abaturage basaba njyanama y&#8217;akarere guhwitura abakozi ba REG na WASAC bagakoreramo<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi wungirije w&#8217;Inama Njyanama y\u2019Akarere ka Rusizi, Eug\u00e8ne Rutagarama asanga hari byinshi njyanama z\u2019utugari n\u2019imirenge zigomba gukora mu kuvuganira abaturage, aho ugisanga ibibazo byinshi by\u2019abaturage byakagombye kuba byarakemuwe ku bufatanye bw\u2019aba Gitifu b\u2019utugari n\u2019imirenge na njyanama zabo ngo usanga bidakemuka. Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yavuze nyuma y\u2019icyumweru cy\u2019umujyanama cyari cyateguwe na njyanama y\u2019aka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-12720","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuyobozi wungirije w&#8217;Inama Njyanama y\u2019Akarere ka Rusizi, Eug\u00e8ne Rutagarama asanga hari byinshi njyanama z\u2019utugari n\u2019imirenge zigomba gukora mu kuvuganira abaturage, aho ugisanga ibibazo byinshi by\u2019abaturage byakagombye kuba byarakemuwe ku bufatanye bw\u2019aba Gitifu b\u2019utugari n\u2019imirenge na njyanama zabo ngo usanga bidakemuka. Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yavuze nyuma y\u2019icyumweru cy\u2019umujyanama cyari cyateguwe na njyanama y\u2019aka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-11-22T06:23:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:45:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/Bwa-mbere-abagize-njynama-yakarere-bamanukiye-rimwe-begera-abaturage-bumva-ibibazo-byabo-byananiranye..jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu\",\"datePublished\":\"2018-11-22T06:23:58+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:45:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720\"},\"wordCount\":554,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/11\\\/Bwa-mbere-abagize-njynama-yakarere-bamanukiye-rimwe-begera-abaturage-bumva-ibibazo-byabo-byananiranye..jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720\",\"name\":\"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/11\\\/Bwa-mbere-abagize-njynama-yakarere-bamanukiye-rimwe-begera-abaturage-bumva-ibibazo-byabo-byananiranye..jpg\",\"datePublished\":\"2018-11-22T06:23:58+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:45:39+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12720#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu - BWIZA","og_description":"Umuyobozi wungirije w&#8217;Inama Njyanama y\u2019Akarere ka Rusizi, Eug\u00e8ne Rutagarama asanga hari byinshi njyanama z\u2019utugari n\u2019imirenge zigomba gukora mu kuvuganira abaturage, aho ugisanga ibibazo byinshi by\u2019abaturage byakagombye kuba byarakemuwe ku bufatanye bw\u2019aba Gitifu b\u2019utugari n\u2019imirenge na njyanama zabo ngo usanga bidakemuka. Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yavuze nyuma y\u2019icyumweru cy\u2019umujyanama cyari cyateguwe na njyanama y\u2019aka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-11-22T06:23:58+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:45:39+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/Bwa-mbere-abagize-njynama-yakarere-bamanukiye-rimwe-begera-abaturage-bumva-ibibazo-byabo-byananiranye..jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu","datePublished":"2018-11-22T06:23:58+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:45:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720"},"wordCount":554,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/Bwa-mbere-abagize-njynama-yakarere-bamanukiye-rimwe-begera-abaturage-bumva-ibibazo-byabo-byananiranye..jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720","name":"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/11\/Bwa-mbere-abagize-njynama-yakarere-bamanukiye-rimwe-begera-abaturage-bumva-ibibazo-byabo-byananiranye..jpg","datePublished":"2018-11-22T06:23:58+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:45:39+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12720"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12720#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk\u2019abakozi ba Gitifu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12720","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12720"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12720\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12720"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12720"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12720"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}