{"id":12926,"date":"2018-12-06T06:06:55","date_gmt":"2018-12-06T06:06:55","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/12\/06\/rwanda-ubushakashatsi-bwa-transparency-bugaragaza-ko-mu-mirimo-ya-vup-habamo\/"},"modified":"2025-02-12T13:24:53","modified_gmt":"2025-02-12T11:24:53","slug":"rwanda-ubushakashatsi-bwa-transparency-bugaragaza-ko-mu-mirimo-ya-vup-habamo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926","title":{"rendered":"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Mu bushakashatsi bwa Transparency International ishami ry\u2019u Rwanda, bagaragaza ko hari benshi VUP yateje imbere, ariko hakaba na bamwe isonga ikabasubiza inyuma. <\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Kutishyurwa ubutaka, kutarihwa ibyangijwe, ariko cyane cyane kudahabwa icyangombwa cy\u2019ubutaka gishya bagakomeza kubusorera kandi batakibukoresha, ni bimwe mu mbogamizi n\u2019akarengane gakorerwa abaturage.<\/p>\n<p>Umuyobozi wa Transparency Rwanda ati, \u201cese niba ari igikorwa cy\u2019inyungu rusange, umuturage umwe agatanga ubutaka ku buntu, abandi baba batanze iki?\u201d.<\/p>\n<p>Ibi bigaragazwa n\u2019abaturage nyirizina, muri filimi mbarankuru yakorewe mu turere twa Kirehe, Nyanza, Musanze na Rubavu; ariko si umwihariko w\u2019utwo turere twonyine.<\/p>\n<p>Muri ubu bushakashatsi, byagaragaye ko aho gufasha abaturage kuva mu bukene, VUP ifasha abayobozi kwesa imihigo.<\/p>\n<p>Umwe mu bacunga VUP umunsi ku wundi agira ati, \u201c hari igihe imihigo iba irimbanyije, bari hafi kuyisuzuma, akarere kaba nta mafaranga gafite kagakoresha aya VUP\u201d, ngo kagaragare neza, nyamara abakoze imirimo bicira isazi mu jisho.<\/p>\n<p> <strong>Dore ingingo 15 zishimangira akarengane bamwe mu baturage bagirirwa muri VUP<\/strong> <\/p>\n<p>1.Umuturage atanga ubutaka ku buntu, kandi agakomeza kubusorera. Ahacibwa imihanda nta ngurane batanga, nta ndishyi z\u2019ibyangijwe kandi nta cyangombwa gishya gitangwa. Uyu muturage agakomeza gutanga umusoro w\u2019ubutaka atagifiteho uburenganzira atabyaza umusaruro. Ibi Ingabire Marie Immaculee ntiyumva impamvu badahita babakoreshereza ibyangombwa bishya, aho kugira ngo umuturage abe ariwe uzajya kubishaka, bimufata umwanya ndetse n\u2019ikiguzi cy\u2019iyo serivisi kandi we yaratangiye ubuntu.<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li>Amategeko avuga ko abagapita batorwa n\u2019abaturage ariko bashyirwaho n\u2019ubuyobozi. Ubu bwiru abaturage babubonamo ikibazo cya ruswa, icyenewabo cyangwa itonesha<\/li>\n<\/ol>\n<p>\u00a0<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li>Inzu zimwe zisigwa ku manegeka, ku buryo umuyaga wayihuha ikagwa kandi n\u2019abayibamo batabona aho banyura batambuka.<\/li>\n<li>Kugirango umuhanda utagonga inzu, nyirayo atanga ruswa n\u2019ubundi ikaguma inugitse<\/li>\n<\/ol>\n<p>5.Hari abakurwa mu cyiciro cya mbere bagifite amadeni batarishyura, bikabasaba gushaka ubwishyu ahandi bikabasubiza inyuma.<\/p>\n<ol start=\"6\">\n<li>Amaterasi y\u2019indinganire ntahingwa yahindutse umutako kuko nta fumbire n\u2019ishwagara abahinzi bahabwa<\/li>\n<\/ol>\n<p>7.Imirimo ya VUP iteganywa kuva saa moya kugeza saa tanu hakaba inama itarenza saa sita, ariko hari aho babacyura saa saba zarenze<\/p>\n<ol start=\"8\">\n<li>Iyo imvura iguye barahagarara ariko umunsi ukurikiyeho bakishyura amasaha imvura yaguye, nubwo nta mugambi baba bagiranye nayo.<\/li>\n<\/ol>\n<p>9.Abanyantege nke bateganirizwa gukora amasaha abiri, ariko hari aho bakatirwa icyate gikorwa kugeza saa sita, kandi bahembwa ibihumbi 10 ku kwezi. Iki cyate ngo kingana na metero 300 iburyo n\u2019ibumoso bw\u2019umuhanda, ngo ku buryo aharura uruhande rumwe urundi rukarara atararangiza urwa mbere.<\/p>\n<ol start=\"11\">\n<li>Gutinda kwishyurwa kandi basonje, ku buryo hari aho bageza kuri kenzeni eshanu. Hari uturere bibasaba guhora batonze ku mirenge bishyuza kandi ubuyobozi bubacunaguza.<\/li>\n<\/ol>\n<p>12.Amafaranga 1200 ku munsi aracyari make ku munsi<\/p>\n<ol start=\"13\">\n<li>Hari abakora urugendo rw\u2019amasaha arenga atatu bajya ku kazi. Bamwe babyuka saa munani z\u2019ijoro bajya ku kazi ka VUP. Bakagerayo saa moya; kandi iyo imvura iguye saa tatu umubyizi uba imfabusa.<\/li>\n<li>Buri uko bahembwe, SACCO ikataho amafaranga 500 y\u2019imirimo ya banki<\/li>\n<li>Barandurirwa imyaka nta nteguza kandi nta ndishyi bazahabwa, yaba imyumbati, amasaka cyangwa ibishyimbo by\u2019uruyange ntibabitinya<\/li>\n<\/ol>\n<p> <strong>\u00a0<\/strong> <\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu bushakashatsi bwa Transparency International ishami ry\u2019u Rwanda, bagaragaza ko hari benshi VUP yateje imbere, ariko hakaba na bamwe isonga ikabasubiza inyuma. Kutishyurwa ubutaka, kutarihwa ibyangijwe, ariko cyane cyane kudahabwa icyangombwa cy\u2019ubutaka gishya bagakomeza kubusorera kandi batakibukoresha, ni bimwe mu mbogamizi n\u2019akarengane gakorerwa abaturage. Umuyobozi wa Transparency Rwanda ati, \u201cese niba ari igikorwa cy\u2019inyungu rusange, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-12926","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu bushakashatsi bwa Transparency International ishami ry\u2019u Rwanda, bagaragaza ko hari benshi VUP yateje imbere, ariko hakaba na bamwe isonga ikabasubiza inyuma. Kutishyurwa ubutaka, kutarihwa ibyangijwe, ariko cyane cyane kudahabwa icyangombwa cy\u2019ubutaka gishya bagakomeza kubusorera kandi batakibukoresha, ni bimwe mu mbogamizi n\u2019akarengane gakorerwa abaturage. Umuyobozi wa Transparency Rwanda ati, \u201cese niba ari igikorwa cy\u2019inyungu rusange, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-12-06T06:06:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:24:53+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa\",\"datePublished\":\"2018-12-06T06:06:55+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:24:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926\"},\"wordCount\":478,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926\",\"name\":\"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-12-06T06:06:55+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:24:53+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=12926#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa - BWIZA","og_description":"Mu bushakashatsi bwa Transparency International ishami ry\u2019u Rwanda, bagaragaza ko hari benshi VUP yateje imbere, ariko hakaba na bamwe isonga ikabasubiza inyuma. Kutishyurwa ubutaka, kutarihwa ibyangijwe, ariko cyane cyane kudahabwa icyangombwa cy\u2019ubutaka gishya bagakomeza kubusorera kandi batakibukoresha, ni bimwe mu mbogamizi n\u2019akarengane gakorerwa abaturage. Umuyobozi wa Transparency Rwanda ati, \u201cese niba ari igikorwa cy\u2019inyungu rusange, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-12-06T06:06:55+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:24:53+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa","datePublished":"2018-12-06T06:06:55+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:24:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926"},"wordCount":478,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12926#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926","name":"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-12-06T06:06:55+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:24:53+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=12926"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=12926#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12926","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12926"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12926\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12926"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12926"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12926"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}