{"id":13509,"date":"2019-01-15T11:00:22","date_gmt":"2019-01-15T11:00:22","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/01\/15\/kigali-ababoneraga-amaramuko-mu-gusabira-abandi-viza-bubikiwe-imbehe\/"},"modified":"2025-02-12T13:17:24","modified_gmt":"2025-02-12T11:17:24","slug":"kigali-ababoneraga-amaramuko-mu-gusabira-abandi-viza-bubikiwe-imbehe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509","title":{"rendered":"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Ambasade y\u2019u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko kuva none ku wa 15 Mutarama 2019 nta muntu uzongera kubona viza atanyujije ubusabe bwe muri centre VFS Global. Ibi bikaba bizorohereza abashakaga viza ku ruhande rumwe, ariko bigasonzesha abakomisiyoneri bari basanzwe babibafashamo.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Hari hamaze kumenyerwa abantu bahora bacaracara imbere ya za ambassade basaba amafaranga abagiye gushaka viza ngo babafashe kuzuza impapuro zibisaba, ubundi bakababwira ko babibagiramo. Ibi byatumaga bamwe batanga ibyangombwa bituzuye birimo n\u2019iby\u2019ibihimbano. \u201chari ubwo wabonaga abantu batanu bose batanze icyangombwa gisa\u201d.<\/p>\n<p>Mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabereye i Kigali muri Soras Tower ku wa 10 Mutarama 2019, Ambasaderi Benoit Ryelandt uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko iki kigo cya VFS\u00a0 Global kizakora nka \u201cOne stop center\u201d (Belgium visa Application Centre) aho ushaka viza azajya ahabwa serivisi zose zijyanye no kuyisaba atagombye kujya ahantu hatandukanye.<\/p>\n<p>Iyi One stop center izaba irimo abakozi bafasha usaba viza kuzuza impapuro za ngombwa, harimo imashini zifite ikoranabuhanga (computer na connexion), harimo aho bishyurira n\u2019ibindi; ku buryo uwinjiyemo asohoka amaze kuzuza dosiye ye. Harimo ishami rya banki bashobora kwishyuriraho, umurongo wa telefoni umuntu ashobora guhamagaraho asaba ibisobanuro, ndetse n\u2019ubundi buryo bwarushaho korohereza abasaba viza.<\/p>\n<p>Ryelandt ati \u201cMu buryo busanzwe, umukiliya yagombaga kujya kwishyura, gufotoza, gushaka aho abona enterineti,\u2026ariko ubu byose bigiye kuzajya bikorerwa hano, ahave birangiye ajye gutegereza igisubizo\u201d. Bityo ngo bizorohereza abantu, ntibizongere kujya bibatwara umwanya munini. Ati \u201cAbakozi ba VFS Global bafite ubushobozi kandi bahawe amahugurwa azatuma bashobora gufasha buri wese uzabagana nta nkomyi\u201d.<\/p>\n<p>Ku rundi ruhande kandi, ambasaderi Benoit Ryelandt avuga ko kuba ibyo gufasha abantu kuzuza ibyangombwa byo gusaba viza bigiye kuzajya bikorwa na VFS Global bizatuma abakozi ba ambasade babona umwanya wo gukora indi mirimo isanzwe. Ati \u201cBitewe n\u2019izamuka ry\u2019ubukungu bw\u2019u Rwanda, abasaba viza bari bamaze kuba benshi ku buryo ambasade itari ikibona igihe gihagije cyo gukora akandi kazi.\u201d<\/p>\n<p>Ibi ariko ngo ntibivuze ko VFS Glogal ishobora gutanga viza kuko ari umwihariko wa ambasade yonyine. Ambasaderi Ryelandt ati \u201cNta mpinduka zizagaragara mu byagenderwagaho mu gusaba viza. Icyo iki kigo kizakora ni ugukusanya ibyangombwa by\u2019abasaba viza, mbega ibikenerwa byose kugira ngo dosiye isaba viza ibe yuzuye. Ariko gahunda yo kugenzura no kwemerera umuntu viza, byo bizakomeza kuba mu nshingano zacu\u201d.<\/p>\n<p>Iyi mikorere mishya kandi ngo ntireba abafite pasiporo cyangwa abakora muri serivisi za diplomasi kimwe n\u2019imiryango ikomoka mu bihugu bigize ubumwe bw\u2019u Burayi kuko bo bazakomeza gukorana na ambasade nk\u2019uko byari bisanzwe.<\/p>\n<p> <strong>Abakomisiyoneri mu bya viza akabo kashobotse<\/strong> <\/p>\n<p>Mu gutangaza imikoranire n\u2019ikigo cya VFS Global, ambasade y\u2019u Bubiligi mu Rwanda yamenyesheje itangazamakuru kandi ko nta wundi muntu wemerewe gukora umurimo wo gufasha abashaka viza. Ibi bikaba bivuze ko ba bandi babikoraga nk\u2019abakomisiyoneri, bafasha abantu kuzuza ibisabwa binyuze kuri murandasi bakabaca amafaranga bitewe n\u2019uko bababona igihagararo, batazongera kubona umugati. Inzira yo kubona viza izajya itangirira muri VFS abe ari naho irangirira. Ambasaderi ati \u201cNta kindi kigo cyangwa umuntu n\u2019umwe wemerewe gukora iki gikorwa uretse VFS Global\u201d.<\/p>\n<p>Benshi muri aba bakomisiyoneri bitwazaga ko kubona viza bigoye bagamije kwaka abazishaka amafaranga bishakiye. Kuri iyi ngingo, Solange KASSIANOFF, Konsili muri Ambasade y\u2019u Bubiligi mu Rwanda avuga ko ibyo atari byo; ko kubona viza bifite inzira binyuramo kandi zitagoranye.<\/p>\n<p>Ati \u201cN\u2019ikimenyimenyi ni uko kuva muri 2013 kugeza 2018, mu bazisabye bose, 85% barazibonye. Abasigaye 15% batazibonye, ni babandi banyura ku bakomisiyoneri bakabakorera ibyangombwa bituzuye, harimo n\u2019ibihimbano\u201d.<\/p>\n<p>Akaba rero ashishikariza abashaka viza kwirinda abamamyi bashaka kubaca amafaranga y\u2019ikirenga babizeza kubafasha, kandi abasaba kwirinda kumva ko gutanga amafaranga menshi ari byo bizabafasha kuzibona. Yizeza ko ikigo VFS Global kizabafasha kuzuza ibisabwa kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo.<\/p>\n<p>Uyu mukozi w\u2019ambassade kandi avuga ko bakorana n\u2019inzego zishinzwe gutanga amakuru akenewe, hari amabanki, ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe iterambere n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Viza ishobora kuba iy\u2019igihe gito, ni ukuvuga iminsi itarenze 90. Muri icyo gihe uyishaka yishyura amafaranga y\u2019u Rwanda ibihumbi 63.600. Ishobora kuba kandi iy\u2019igihe kirenze iminsi 90. Uyishaka akaba yishyura amafaranga y\u2019u Rwanda ibihumbi 190.800.<\/p>\n<p>Ambasade y\u2019u Bubiligi mu Rwanda itanga viza Schengen ifasha uyihawe gutembera nta nkomyi mu bihugu 19 by\u2019i Burayi. VFS Global izajya ifasha abantu bari mu Rwanda n\u2019abaturutse mu ntara za Kivu zombi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p>Umubare w\u2019abasaba viza wagiye wiyongera cyane kuva mu mwaka wa 2013 aho bari 5000 naho muri 2018 bakaba 9500. Ibi ngo bikaba biterwa n\u2019uko ubukungu bw\u2019u Rwanda bugenda burushaho kuzamuka.<\/p>\n<p>Kuva cyatangira imirimo yacyo muri 2001 kugeza ubu, ikigo \u00a0VFS Global \u00a0gikorera mu bihugu 141 ku isi yose, aho gifite santeri 62 zikorana na za leta muri serivisi zo gufasha abashaka viza zibemerera kujya mu bihugu binyuranye. Muri Afrika, cyatangiye kuhakorera muri 2001, kikaba gikorera mu bihugu 30 kinahafite santeri 21 zikorana na za guverinoma. Ku isi hose kandi, VFS icunga \u201cBelgium Application Centre\u201dzigera kuri 62 aho 13 muri zo ziri mu bihugu 13 bya Afrika.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p> <strong> <em>KABERUKA\u00a0Telesphore <\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ambasade y\u2019u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko kuva none ku wa 15 Mutarama 2019 nta muntu uzongera kubona viza atanyujije ubusabe bwe muri centre VFS Global. Ibi bikaba bizorohereza abashakaga viza ku ruhande rumwe, ariko bigasonzesha abakomisiyoneri bari basanzwe babibafashamo. Hari hamaze kumenyerwa abantu bahora bacaracara imbere ya za ambassade basaba amafaranga abagiye gushaka viza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-13509","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ambasade y\u2019u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko kuva none ku wa 15 Mutarama 2019 nta muntu uzongera kubona viza atanyujije ubusabe bwe muri centre VFS Global. Ibi bikaba bizorohereza abashakaga viza ku ruhande rumwe, ariko bigasonzesha abakomisiyoneri bari basanzwe babibafashamo. Hari hamaze kumenyerwa abantu bahora bacaracara imbere ya za ambassade basaba amafaranga abagiye gushaka viza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-01-15T11:00:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:17:24+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe\",\"datePublished\":\"2019-01-15T11:00:22+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:17:24+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509\"},\"wordCount\":800,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509\",\"name\":\"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-01-15T11:00:22+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:17:24+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13509#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe - BWIZA","og_description":"Ambasade y\u2019u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko kuva none ku wa 15 Mutarama 2019 nta muntu uzongera kubona viza atanyujije ubusabe bwe muri centre VFS Global. Ibi bikaba bizorohereza abashakaga viza ku ruhande rumwe, ariko bigasonzesha abakomisiyoneri bari basanzwe babibafashamo. Hari hamaze kumenyerwa abantu bahora bacaracara imbere ya za ambassade basaba amafaranga abagiye gushaka viza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-01-15T11:00:22+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:17:24+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe","datePublished":"2019-01-15T11:00:22+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:17:24+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509"},"wordCount":800,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=13509#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509","name":"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-01-15T11:00:22+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:17:24+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=13509"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13509#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/13509","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=13509"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/13509\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=13509"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=13509"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=13509"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}