{"id":1353,"date":"2016-03-27T10:51:23","date_gmt":"2016-03-27T10:51:23","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/03\/27\/rubavu-imyumvire-mibi-y-039-ababyeyi-n-039-imikorere-mibi-y-039-abayobozi-nibyo\/"},"modified":"2025-02-12T21:49:47","modified_gmt":"2025-02-12T19:49:47","slug":"rubavu-imyumvire-mibi-y-039-ababyeyi-n-039-imikorere-mibi-y-039-abayobozi-nibyo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353","title":{"rendered":"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri &#8211; Kagame"},"content":{"rendered":"<p>Umukuru w&#8217;Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye Akarere ka Rubavu kuba ku isonga mu kwihuta mu iterambere ariko anasaba ko imbaraga zishyirwa mu gufasha abana kwitabira ishuri zakongerwa cyane ko ibikenewe byose biba byatanzwe.<\/p>\n<p>Ibi yabitangarije mu murenge wa Mudende mu ruzinduko rw&#8217;iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kwegera abaturage no kubaganiriza kuri gahunda za Leta, kumva ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo ndetse no kwakira ibitekerezo byabo.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-28328 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg\" alt=\"26025254866_98881fddb6_z\" width=\"640\" height=\"417\" \/><\/a><\/p>\n<p>Mu ijambo Umukuru w&#8217;Igihugu cy&#8217;u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku mbaga y&#8217;abaturage babarirwa mu bihumbi bari baje ku mwakira kuri uyu wa 25 Werurwe 2016 yagarutse ku bikorwa byinshi by&#8217;iterambere byagezweho mu karere ka Rubavu birimo kwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse n&#8217;amashanyarazi.<\/p>\n<p>Yemeje ko kugera ku iterambere bitoroshye ndetse bidapfa kuza gutyo gusa ariko anagaragaza ko kutarigira nabyo bigira ingaruka mbi kurushaho bityo asaba buri wese gushyiraho ake mu kuriharanira.<\/p>\n<p>Yagize ati:&#8221;Urugendo rw&#8217;amajyambere ruravuna ntabwo ari ibintu byoroshye,ariko kutagira amajyambere nabyo biravuna kurusha ndetse byo birica ntabwo ari ukuvunika gusa, ubukene indwara n&#8217;umutekano muke ubiturukamo byo birica, ibyiza rero twange gupfa twemere kuvunika dukorere amajyambere yacu.&#8221;<\/p>\n<p>Yongeyeho ko iri terambere ritagerwaho abantu badakoreye hamwe by&#8217;umwihariko mu kwibungabungira umutekano kuko ujya ku kubuza iterambere abanza kukubuza umutekano asaba abaturage gushyiraho akabo bawiha ndetse bawuha n&#8217;abandi.<\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;Igihugu kandi yagaragaje ko iri terambere ridashoboka mu gihe abana baba batiga, ashingiye ku mibare igaragaza abana bata ishuri muri aka karere asaba ko uburezi bwakongerwamo imbaraga kuko ubujiji aribwo soko y&#8217;ubukene n&#8217;ibibazo bitandukanye.<\/p>\n<p>Ati:&#8221;Abana ntabwo bajya ku ishuri uko bikwiye kubera iki? Ko twakoze ibishoboka byose ngo abana bose bajye ku ishuri ni iyihe mpavu abana batitabira kujya ku ishuri? Nta hantu byaturuka handi atari imyumvire mibi y&#8217;ababyeyi ndetse n&#8217;imikorere mibi y&#8217;abayobozi.&#8221;<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/25446283594_a3aea42a05_z.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-28329 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/25446283594_a3aea42a05_z.jpg\" alt=\"25446283594_a3aea42a05_z\" width=\"640\" height=\"430\" \/><\/a><\/p>\n<p>Yasabye ko ikibazo cyo kutiga kw&#8217;abana cyashyirwamo imbaraga nyinshi kuko ari bwo buryo rukumbi bwo kwihutisha iterambere muri iki gihe yemeza ko imyumvire itandukanye n&#8217;iyi ikwiye guhinduka mu buryo bwihuse nk\u2019uko urubuga rw\u2019akarere dukesha iyi nkuru ruvuga.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy&#8217;abana batitabira kujya mu ishuri,Umuyobozi w&#8217; akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yagaragaje ko ahanini biterwa na bamwe mu babyeyi bihutira kujyana abana mu mirimo itandukanye irimo ubuhinzi n&#8217;ubworozi ndetse n&#8217;iy&#8217;ubucuruzi aho kubajyana ku ishuri ariko yemeza ko hari ingamba byafatiwe kuburyo mu gihembwe gitaha abana bose bazaba bari ku ishuri.<\/p>\n<p>Yagize ati:&#8221;Mu byumweru bibiri bishize twakoze inama y&#8217;uburezi itaguye dushishikariza abayobozi b&#8217;ibigo kwegera abaturage bagafatanya n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;inzego z&#8217;ibanze mu gushishikariza abaturage kwitabira kohereza abana kwiga kugira ngo bazakore iyo mirimo mu buryo bugezweho nyuma yo kurangiza amasomo.&#8221;<\/p>\n<p>Kuri uyu wa 26 Werurwe 2016,Umukuru w&#8217;Igihugu yakomereje uru ruzinduko rwe mu murenge wa Gisenyi aho yahuriye nanone n&#8217;abaturage bo mu mirenge itandukanye y&#8217;Akarere ka Rubavu batabashije kugera i Mudende kuri uyu wa 25 Werurwe 2016 nyuma yo kwifatanya nabo mu muganda usoza ukwezi ndetse no kumurikirwa ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu karere ka Rubavu.<\/p>\n<p> <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\n <em> <strong>Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umukuru w&#8217;Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye Akarere ka Rubavu kuba ku isonga mu kwihuta mu iterambere ariko anasaba ko imbaraga zishyirwa mu gufasha abana kwitabira ishuri zakongerwa cyane ko ibikenewe byose biba byatanzwe. Ibi yabitangarije mu murenge wa Mudende mu ruzinduko rw&#8217;iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kwegera abaturage no kubaganiriza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-1353","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri - Kagame - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri - Kagame - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umukuru w&#8217;Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye Akarere ka Rubavu kuba ku isonga mu kwihuta mu iterambere ariko anasaba ko imbaraga zishyirwa mu gufasha abana kwitabira ishuri zakongerwa cyane ko ibikenewe byose biba byatanzwe. Ibi yabitangarije mu murenge wa Mudende mu ruzinduko rw&#8217;iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kwegera abaturage no kubaganiriza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-03-27T10:51:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T19:49:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri &#8211; Kagame\",\"datePublished\":\"2016-03-27T10:51:23+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T19:49:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353\"},\"wordCount\":526,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/26025254866_98881fddb6_z.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353\",\"name\":\"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri - Kagame - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/26025254866_98881fddb6_z.jpg\",\"datePublished\":\"2016-03-27T10:51:23+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T19:49:47+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/26025254866_98881fddb6_z.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/03\\\/26025254866_98881fddb6_z.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1353#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri &#8211; Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri - Kagame - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri - Kagame - BWIZA","og_description":"Umukuru w&#8217;Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye Akarere ka Rubavu kuba ku isonga mu kwihuta mu iterambere ariko anasaba ko imbaraga zishyirwa mu gufasha abana kwitabira ishuri zakongerwa cyane ko ibikenewe byose biba byatanzwe. Ibi yabitangarije mu murenge wa Mudende mu ruzinduko rw&#8217;iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kwegera abaturage no kubaganiriza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-03-27T10:51:23+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T19:49:47+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri &#8211; Kagame","datePublished":"2016-03-27T10:51:23+00:00","dateModified":"2025-02-12T19:49:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353"},"wordCount":526,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353","name":"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri - Kagame - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg","datePublished":"2016-03-27T10:51:23+00:00","dateModified":"2025-02-12T19:49:47+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1353"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/03\/26025254866_98881fddb6_z.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1353#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rubavu: Imyumvire mibi y&#039;ababyeyi n&#039;imikorere mibi y&#039;abayobozi nibyo bituma abana bata amashuri &#8211; Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1353","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1353"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1353\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1353"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1353"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1353"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}