{"id":13645,"date":"2019-01-24T17:08:34","date_gmt":"2019-01-24T17:08:34","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/01\/24\/mwiseneza-josiane-ni-igisasu-akaba-n-039-umugisha-ku-bategura-miss-rwanda\/"},"modified":"2025-02-03T01:47:30","modified_gmt":"2025-02-02T23:47:30","slug":"mwiseneza-josiane-ni-igisasu-akaba-n-039-umugisha-ku-bategura-miss-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645","title":{"rendered":"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Mwiseneza Josiane\u00a0ni umukobwa uri guhatanira ikamba rya nyampinga w&#8217;u Rwanda 2019, watumye muri iri rushanwa hagaragaramo byinshi ndetse rikurikirwa na benshi ugereranyije n\u2019ayabayeho mu myaka yashize, aha kandi harimo no guhangana kw&#8217;abafana bitamenyerewe bitewe\u00a0 no gushyigikirwa k\u2019uyu mukobwa kugaragara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, aho usanga benshi bajya impaka k\u2019ugomba kuba Miss Rwanda 2019 ari nako izina Mwiseneza rigaruka mu mpaka.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Miss Rwanda, Abanyarwanda benshi kandi mu ngeri zose bitabiriye gukurikirana iki gikorwa, ariko mu buryo bwatunguranye kandi butangaje, umukobwa umwe akaba yaravuzwe akanamenyekana kurusha igikorwa cyo gutora Miss ubwacyo, byageze n\u2019aho asa nkuzimije bamwe mu bahanzi dore ko hariho n\u2019ababicagaho umugani.<\/p>\n<p>Ibi bikaba byatewe n\u2019uko ibinyamakuru n\u2019abandi bakurikiranira hafi ibirebana n\u2019imyidagaduro amaso bayahanze Miss Rwanda 2019, ariko cyane kuri Mwiseneza Josiane ari naho umuntu yahera avuga ko uyu mukobwa ari umugisha cyangwa igisasu ku bategura iri rushanwa, bihereye ku bigumya kugaruka mu biganiro bya benshi no ku mbuga nkoranyambaga.<\/p>\n<figure id=\"attachment_124753\" aria-describedby=\"caption-attachment-124753\" style=\"width: 717px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-124753 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/Josiane-2.jpg\" alt=\"\" width=\"717\" height=\"783\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-124753\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Mwiseneza josiane, yahawe urwamenyo ubwo yazaga kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2019 none nirwo rwamugize icyamamare<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p> <strong>Uyu mukobwa\u00a0 ashobora gutuma iri rushanwa ribona\u00a0 ikuzo cyangwa rigatakarizwa ikizere <\/strong> <\/p>\n<p>Mu gihe uyu mukobwa yaba adatowe bishobora kuzatesha agaciro iri rushanwa kandi na none mu gihe\u00a0 yaba atowe binashobora kuzaba uko, bitewe n&#8217;impamvu nyinshi tugiye kubona.<\/p>\n<p>Abakurikiranira hafi iki gikorwa cyo gutora Miss Rwanda basanze impinduka zidasanzwe zakibayemo muri uyu mwakwa wa 2019, cyane cyane izatewe no kwinjiramo kwa Miseneza Josiane, gutorwa kwe bizagira inkurikizi nyinshi ku gikorwa ubwacyo, no kudatorwa kwe bikazagira ingaruka ziremereye ku gikorwa ubwacyo.<\/p>\n<p>Hari ababyuririraho bavuga ko Miss Mwiseneza ashobora gushyira mu mazi abira abategura Miss Rwanda cyangwa se akaba yababera umugisha bitewe n\u2019uko n\u2019utarakurikiraga iri rushanwa ubu arihanze amaso ari nako habamo kurijora cyangwa gusaba ko haba impindunduka runaka .<\/p>\n<p>Niho bamwe bahera bemeza ko ari igisasu gishobora guturikana abaritegura cyangwa se umugisha kuri bo . Muri make ashobora kuzabafasha kutera indi ntabwe mu kwigarurira imitima y\u2019abanyarwanda cyangwa akaba yatuma abanyarwanda bazinukwa iki gikorwa cya Miss Rwanda cyane ko hari na benshi bagiye batangaza ko babona ntacyo kimariye abanyarwanda n\u2019igihugu muri rusange, ahubwo ko ari ugupfusha ubusa amafaranga y\u2019igihugu yashyirwa mu burezi n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Aho bamwe bibaza bati \u201cUbundi ni nde wamuzanyemo?\u201d abandi nabo bati \u201cUyu niwe abanyarwanda bakeneye\u201d uku guhangana gukunze kugaragara iyo hagize ugaragaza ko uyu mukobwa adakwiye ikamba maze agasamirwa mu birere n\u2019abafana ba Mwiseneza, bakamutuka dore ko usanga ari benshi ku buryo bugaragara , ibi bikwereka ko nyuma yo gusoza irishanwa rya Miss Rwanda 2019 hazagaragara cyangwa hakagaragazwa byinshi byari mu bwihisho mu mitima y&#8217;abantu nubwo nubundi havugwa byinshi hakanifuzwa byinshi bishingiye kumarangamutima ya bamwe.<\/p>\n<figure id=\"attachment_124750\" aria-describedby=\"caption-attachment-124750\" style=\"width: 690px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-124750 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/WhatsApp-Image-2019-01-24-at-4.16.40-PM-690x1024.jpeg\" alt=\"\" width=\"690\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-124750\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Mutabaruka yamaganye Prence Kid<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p> <strong>Mwiseneza yamenyekanye ate, yigaruriye ate imitima ya benshi?<\/strong> <\/p>\n<p>Kuva yagera mu irushanwa bikavugwa ko yakoze urugendo rurerure, akabanza no gusitara, akaza ari umukobwa w\u2019umunyacyaro witinyutse kandi nta kangwe no guhatana n\u2019Abanyamujyi bari bazindukiye guhagararira Intara bavukamo, bamwe bazanwe mu modoka zihenze, byatumye abikundirwa. Gusa ku ntangiro bamwe baramusetse abandi bakamunnyega , bamwe bamwita uko bishakiye, ko atari akwiye kujya mu marushanwa.<\/p>\n<p>Inkundura yo kumwibazaho yatangiye ubwo bituma hari na benshi babigenderaho biyemeza kumurwanaho ku buryo hari n\u2019uwo ushobora kubaza icyo amukundira nta kikubwire, usibye ko benshi bahuriza ku kuba yaritinyutse akajya muri iri rushanwa ryari ryarabaye iry\u2019abana b\u2019i Kigali cyangwa bo mu bakire nk\u2019uko benshi babyitaga.<\/p>\n<p>Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kugira abakunzi ndetse bahise bashyiraho gurupe (Group) za Watsapp no ku zindi mbuga nkoranyambaga, zimwamamaza kandi zimushyigikiye, abanyamakuru bamwegera ubutitsa, Radiyo na Televiziyo biramuvuga biratinda.<\/p>\n<p><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-124746 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/mwiseneza-1.jpg\" alt=\"\" width=\"900\" height=\"622\" \/>Miss Josiane Mwiseneza yabaye uwa mbere mu Rwanda mu bamubanjirije bose wahimbiwe indirimbo eshanu, mu gihe abandi bose bahiganwa n\u2019ababaje mbere ye mu myaka yashize nta n\u2019umwe wahimbiwe nibura indirimbo imwe mbere yo kwambikwa ikamba, cyangwa nyuma yo kutaryambikwa.<\/p>\n<p>Miss Mwizeneza niwe wa mbere uhatanira iri kamba wasezeranyijwe imodoka atarambikwa ikamba, yemererwa inka y\u2019imbyeyi, akaba ari nawe rukumbi watangiye ibikorwa by\u2019ubugiraneza afasha abatishoboye mbere yo kwambikwa ikamba.<\/p>\n<p>Mbere yo kujya mu mwiherero (Boot camp), aho yajyaga hose yahururirwaga n\u2019imbaga kuko ari we wabaga azwi kurusha abandi, akagaragarizwa urugwiro rudasanzwe, kandi akishimirwa na benshi, mu gihe bagenzi be babaga batanamenywe amazina.<\/p>\n<p>Mu gutorwa kandi, yatambukijwe muri 20 bajya mu mwiherero atavunitse, kuko amajwi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Twitter, Facebook na Instagram yahize abandi abanikiye cyane, mu gihe hari abibwiraga ko umunyacyaro adashobora kubona amajwi binyuze ku mbuga zisanzwe zikoreshwa n\u2019abasilimu.<\/p>\n<p>Mu gutora kandi abakobwa bagombaga kuguma mu mwiherero binyuze ku butumwa bugufi (SMS), Miss Mwiseneza atorwa buri gihe ku majwi ahanitse kurusha abandi, kandi bigakorwa n\u2019abafana be bataziranye, biganjemo abataramubona na rimwe imbonankubone. Abafana ba Mwiseneza binjirije bikomeye amafaranga menshi ibigo by\u2019itumanaho bakoreshaga bamutora.<\/p>\n<figure id=\"attachment_124751\" aria-describedby=\"caption-attachment-124751\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-124751 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/KNC-Mutabaruka-1024x576.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"576\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-124751\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Umuyobozi wa TV One na Radio One KNC we na Angel Mutabaruka bavuze ko Mwiseneza nadatwara ikamba bazarimwihera<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p> <strong>Gutorwa \/kudatorwa kwa Mwiseneza, ihurizo rikaze ku bategura amatushanwa ya Miss<\/strong> <\/p>\n<p>Ibi biri kwibazwa n\u2019abantu benshi niba koko uyu mukobwa ashobora kwambikwa ikamba rya Nyampinga w\u2019u Rwanda uyu mwaka, aho usanga impaka ari zose haba ku imbuga nkoranyambaga (Social media), mu ngo , mu mayira, ndetse no muri tagisi dore ko usanga ahari abantu benshi badashobora gutandukana batavuze ku izina Mwiseneza Josiane.<\/p>\n<p>Uhurizo rikomeye ni ukuba uyu mukobwa ashyigikiwe n\u2019abanyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga twavuga ko ari benshi, igihe yaba adahawe ikamba bishobora kuzasubiza iri rushanwa hasi ndetse rikaba ritagirirwa ikize bitewe n\u2019uko benshi bitsitsa ko Miss w\u2019abanyarwanda (Mwiseneza Josiane) yabonetse. Ese bwo igihe yaba arihawe ntibyagaragara ko abategura iri rushanwa nabo batari hamwe bitewe n\u2019uko baba bagendeye ku marangamutima y\u2019abanyarwanda bamwe na bamwe.<\/p>\n<p>Aha umuntu yavuga ko igitutu kiri ku bategura iri rushanwa, n\u2019ubwo nabo bagenda bahakana ko nta kibariho, mu ibigaragara ni uko ntaho bagicikira, uko byagenda kose umukobwa wese uzatorwa azitirirwa abanyarwanda kandi nibyo azakora byose azabikora mu izina ryabo, amafaranga akoreshwa yose ava mu banyarwanda n\u2019ubwo harimo umuterankunga (Bank) nayo abenshi bayibitsamo ni abanyarwanda, ibi bikaba bishobora gushyira abategura iri rushanwa mu mazi abira cyangwa bakaba bakogoga imigisha y\u2019ibyishimo by\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Abafana bakunze gutangaza ko igihe cyose Mwiseneza yaba atambitswe ikamba rya Nyampinga w\u2019u Rwanda 2019, bazamutegurira ibirori barimwambike kandi banamuhe ibihembo byinshi bishoboka nka nyampinga wabo wari ukwiye ikamba.<\/p>\n<p>Mwiseneza ashobora kuzasiga abafana b\u2019iri rushanwa babaye benshi cyangwa rigasigara nta n\u2019umwe ukeneye gukurikirana ibyaryo nyuma yo kumenya ugomba gutwara ikamba rya nyampinga w\u2019u Rwanda. Ibi bikaba byafatirwa urugero rw\u2019igihe ikipe y\u2019u Rwanda Amavubi yajyaga muri CHAN mu 2003, uburyo abanyarwanda bari bari bishimiye umupira w\u2019amaguru mu Rwanda, abanyarwanda bajya inyuma y\u2019ikipe yabo baririmba ndetse ibibuga byari bitangiye kujya byuzura ariko uyu munsi wa none abajya ku bibuga ni mbarwa.<\/p>\n<p>Ntitwabura gusoza tuvuga ko Miss Rwanda 2019, yaryoheye amasosiyeti y\u2019itumanaho mu kwinjiza agafaranga ndetse n\u2019umuterankunga wiri rushanwa na we yamamaje mu buryo bumworoheye abikesheje Mwiseneza udasiba ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.<\/p>\n<p>https:\/\/bwiza.com\/2019\/01\/22\/amanyanga-nubutiriganya-bikomeje-kwimakazwa-muri-miss-cogebanque-2019\/<\/p>\n<p> <strong>Ibibera kuri Social Media<\/strong> <\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-124749 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/WhatsApp-Image-2019-01-24-at-4.16.00-PM.jpeg\" alt=\"\" width=\"715\" height=\"1080\" \/><\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-124748 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/WhatsApp-Image-2019-01-24-at-4.15.20-PM.jpeg\" alt=\"\" width=\"720\" height=\"879\" \/><\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-124747 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/WhatsApp-Image-2019-01-24-at-4.12.48-PM-1024x924.jpeg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"924\" \/><\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mwiseneza Josiane\u00a0ni umukobwa uri guhatanira ikamba rya nyampinga w&#8217;u Rwanda 2019, watumye muri iri rushanwa hagaragaramo byinshi ndetse rikurikirwa na benshi ugereranyije n\u2019ayabayeho mu myaka yashize, aha kandi harimo no guhangana kw&#8217;abafana bitamenyerewe bitewe\u00a0 no gushyigikirwa k\u2019uyu mukobwa kugaragara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, aho usanga benshi bajya impaka k\u2019ugomba kuba Miss [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[355],"tags":[],"class_list":["post-13645","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-imyidagaduro-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mwiseneza Josiane\u00a0ni umukobwa uri guhatanira ikamba rya nyampinga w&#8217;u Rwanda 2019, watumye muri iri rushanwa hagaragaramo byinshi ndetse rikurikirwa na benshi ugereranyije n\u2019ayabayeho mu myaka yashize, aha kandi harimo no guhangana kw&#8217;abafana bitamenyerewe bitewe\u00a0 no gushyigikirwa k\u2019uyu mukobwa kugaragara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, aho usanga benshi bajya impaka k\u2019ugomba kuba Miss [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-01-24T17:08:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:47:30+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/Josiane-2.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda\",\"datePublished\":\"2019-01-24T17:08:34+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:47:30+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645\"},\"wordCount\":1177,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/01\\\/Josiane-2.jpg\",\"articleSection\":[\"imyidagaduro\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645\",\"name\":\"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/01\\\/Josiane-2.jpg\",\"datePublished\":\"2019-01-24T17:08:34+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:47:30+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13645#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda - BWIZA","og_description":"Mwiseneza Josiane\u00a0ni umukobwa uri guhatanira ikamba rya nyampinga w&#8217;u Rwanda 2019, watumye muri iri rushanwa hagaragaramo byinshi ndetse rikurikirwa na benshi ugereranyije n\u2019ayabayeho mu myaka yashize, aha kandi harimo no guhangana kw&#8217;abafana bitamenyerewe bitewe\u00a0 no gushyigikirwa k\u2019uyu mukobwa kugaragara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, aho usanga benshi bajya impaka k\u2019ugomba kuba Miss [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-01-24T17:08:34+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:47:30+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/Josiane-2.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda","datePublished":"2019-01-24T17:08:34+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:47:30+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645"},"wordCount":1177,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/Josiane-2.jpg","articleSection":["imyidagaduro"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645","name":"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/01\/Josiane-2.jpg","datePublished":"2019-01-24T17:08:34+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:47:30+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=13645"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13645#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n&#039;umugisha ku bategura Miss Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/13645","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=13645"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/13645\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=13645"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=13645"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=13645"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}