{"id":13958,"date":"2019-02-16T14:34:04","date_gmt":"2019-02-16T14:34:04","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/02\/16\/ngire-icyo-nibwirira-valante-na-valantina\/"},"modified":"2025-02-03T01:02:04","modified_gmt":"2025-02-02T23:02:04","slug":"ngire-icyo-nibwirira-valante-na-valantina","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958","title":{"rendered":"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina"},"content":{"rendered":"<p>Ibi n&#8217;ibiki ra? nabera ngiye gushishura ngerageza kurahura ubwenge ku musaza Frank Ndamage ( ntagica iryera) nakundaga inkuru ze zitahindukaga inyito cyangwa umutwe ngo &#8221; ibi ni ibiki&#8221; zandikanagwa ubuhanga n\u2019ubwenge bwinshi ariko cyane urwenya rwaryoshyaga inkuru nk&#8217;ibirungo mu isosi ugotomera ukenda guca ururimi.<\/p>\n<p>Abamusomye, aha ndavuga gusoma izo nkuru ntibarambirwaga, ntibaruhaga, ntibahwemaga gukomeza kugira inyota yo kwiyungura ubwenge kuko burya burahurwa. Ariko uwandangira iyo yagiye! nk\u2019ubu iyo aza kuba atararambitse ibaba rye, ikaramu ye bita &#8220;Bic&#8221; ndahamya kandi nkemeza ko umunsi wa 14\/02 aba yaradusangije ubunararibonye bwe akanatumenyesha amateka y\u2019uyu munsi n\u2019uko wizihijwe hirya no hino ku isi ariko cyane cyane iwacu.<\/p>\n<p>Kubera kutamuheruka nanjye nigiriye inama, mfata ibaba ryanjye ngerageza kugera ikirenge mu cye, ndamwigana ariko ntisumbukuruje kuko abimenye nta mukira. Mfashe ibaba ngashaka aho mpera nkibura kuko ibyo gukundana atari ibintu byanjye, kuko ntabyigeze nkiri agasore none dore ndashaje. Nakubura ibaba ngasusumira, ngatitira nkaho nigeze gufata umwishywa ntacyo mupfumbatije.<\/p>\n<p>Maze ndahanyanyaza kuri uyu wa 16\/02 ndavuga nti reka ngerageze ndebe ko hari icyo nabwira abakundanye. Ndibwira nti ese bimaze iki ko nakererewe!!!! Nuko inshuti yanjye Muhire Valante, wagacishijeho mu bihe byashize aba arantunguye arampamagara mbanza kumuyoberwa kuko ntari muherutse ambwira amagambo meza anyifuriza umunsi mukuru mwiza w\u2019abakundanye. Nanjye nti urakoze sinanabyibukaga ariko ntitwakundanye n\u2019uwanjye ngo birangire ahubwo biracyaza! Aba aciyeho.<\/p>\n<p>Nyuma nsigara nibaza nti ese yabitekereje ate ko twe twisaziye bikaba ari iby\u2019abasore. Niko gutangira kujya kuri murandasi ngira ngo nirebere ayiriwe. Icyo nabonye ni uko indabo z\u2019amaroza zagize isoko, ibiciro byazo birikuba, imyenda itukura biba uko, inkoko na burusheti, akabenzi, byose byari bihanitse. Maze gusoma ndavuga nti ndarikoze, nti muziko abiwanjye ntacyo nabamariye nabyibagiwe? Ese ariko udukobwa twanjye twagiye he ko numvise duhwihwisa ngo turajya kurepeta niturangiza tujye mu ikanisa? Ncisha make ngo hato hatagira untunga agatoki ngo umusaza ashaje nabi yanduranya. Nganzwa ntyo kandi kera banyitaga Ntaganzwa kubera amakare nagiraga.<\/p>\n<p>Ntangazwa no kubona ku 14\/2 umuhungu yirukanka inyuma y\u2019umukobwa amushakisha ngiye kubona mbona ku 14\/11 umukobwa yirukankana umusore amuhunga n\u2019inda iri hafi kuvuka. Ndongera mbona umukobwa yakamejeje ngo arambiwe no guhora ahabwa impano y\u2019ibyatsi, indabo z\u2019amaroza ngo kuko yiboneye uzamuha imodoka nziza cyane naho n\u2019igipupe yamubeshyeshye!<\/p>\n<p>N\u2019ubundi butumwa bwinshi bwanteye gutekereza no kwibaza byinshi! Ubu muraje mumbwire ngo ngiye kubavangira no kubazanaho ubuturage bwanje. Yego mufite ukuri ariko nanjye sinjye kuko uwo munsi wizihizwa mumenye bitari kera. Mwihangane rero kuko nigishijwe ko Imana ari urukundo, nigishwa imbuto z\u2019urukundo, nigishwa iby\u2019urukundo rw\u2019abashakanye no gukunda mugenzi wanjye nkuko nikunda ariko nza gusanga hari ibikorwa kuri uyu munsi bihabanye n\u2019ubwo burere nahawe.<\/p>\n<p>Nkeka ko abantu babyitiranya bagatwarwa n\u2019irari ry\u2019umubiri n\u2019ibintu maze byagera kuri uburenganzira bwa muntu bagakora ibyo Imana idashaka, bagakora iby\u2019urukundo rw\u2019abantu bakuru bataherewe umugisha n\u2019Imana, ababyeyi, inshuti n\u2019abavandimwe. Bityo ingaruka zabyo zikaba nyinshi harimo gutakaza ubumuntu ( humanism) kwangirika mu bwonko ( sexual depression), inda z\u2019indaro, indwara n\u2019ibindi n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ndavuga nti gukundana nta gisa nabyo ariko bigakorwa ku ruhe rwego rutuma habaho kwiyubaha no gutinya Imana kuko aribyo byoyine bitera ishema kuri buri wese. Reka nsoze mbagezaho uko Valante aba akwiriye gukunda Valantina inama wakurikiza ubishatse kandi zagufasha wowe ukundwa niba ukundwa koko<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p> <strong>Ese Valante yaba:<\/strong> <\/p>\n<p>&#8211; Akubaha ahagaragara mu ruhame n\u2019ahatari mu ruhame<\/p>\n<p>&#8211; Akugira inama akanakuyobora<\/p>\n<p>&#8211; Akwitaho agamije kukugira mwiza<\/p>\n<p>&#8211; Afunga amaso ntarebe abandi bakobwa kuburyo ataguca inyuma;<\/p>\n<p>&#8211; Araguhugura mu buryo bw\u2019umubiri no mu mwuka<\/p>\n<p>&#8211; Arakurinda no kukurwanirira akurengera<\/p>\n<p>&#8211; Akubwira ko agukunda nta zindi nyungu agushakaho<\/p>\n<p>Valantina wowe usoma iyi nkuru umenye ko udakeneye Valante udakora ibyo mvuze hejuru , kwirinda gukururwa n\u2019uburanga, ibintu, imitoma, ubwenge n\u2019ibindi nkibyo. Ukeneye Valante wawe ukumva, wumva uguceceka kwawe mu gihe uri mu gahinda, ubasha gutuma umwenyura akagusetsa akugusha neza mu gihe abandi ku isi baba bakuriza, Valante ukubwira ati: ok ni byiza, bizagenda neza, nzakwitaho ndekera iki kibazo wowe iturize ukindekere, ukugira umukobwa utabasha kubaho atariho, n\u2019ibindi n\u2019ibindi nk\u2019ibyo buri wese yakongeraho.<\/p>\n<p>Umunsi wa mutagatifu Valentin rero ni mwiza ariko ntugomba gushingira kubyatakariza umuntu ishema, icyubahiro n\u2019ubunyangamugayo ahubwo ukwiriye kuba umunsi utuma habaho gutekereza byimbitse kubyatuma ingo zishinga imizi zubakiye ku rutare bitari ku musenyi kuko aribyo biramba. Imana yo Rukundo, ndasaba ngo ibidufashemo. Uyu munsi tekereza kubyo wabayemo ejo uyishime kuko byari byiza ariko kandi wikebure mu gihe nkwibukije ko hari aho utabyitwayemo neza. Nanjye nongere mbifurize Umunsi mukuru mwiza w&#8217;abakundana.<\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-126377 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/02\/Saint-valentin-1024x826.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"826\" \/><\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibi n&#8217;ibiki ra? nabera ngiye gushishura ngerageza kurahura ubwenge ku musaza Frank Ndamage ( ntagica iryera) nakundaga inkuru ze zitahindukaga inyito cyangwa umutwe ngo &#8221; ibi ni ibiki&#8221; zandikanagwa ubuhanga n\u2019ubwenge bwinshi ariko cyane urwenya rwaryoshyaga inkuru nk&#8217;ibirungo mu isosi ugotomera ukenda guca ururimi. Abamusomye, aha ndavuga gusoma izo nkuru ntibarambirwaga, ntibaruhaga, ntibahwemaga gukomeza kugira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[441],"tags":[],"class_list":["post-13958","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-urukundo-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibi n&#8217;ibiki ra? nabera ngiye gushishura ngerageza kurahura ubwenge ku musaza Frank Ndamage ( ntagica iryera) nakundaga inkuru ze zitahindukaga inyito cyangwa umutwe ngo &#8221; ibi ni ibiki&#8221; zandikanagwa ubuhanga n\u2019ubwenge bwinshi ariko cyane urwenya rwaryoshyaga inkuru nk&#8217;ibirungo mu isosi ugotomera ukenda guca ururimi. Abamusomye, aha ndavuga gusoma izo nkuru ntibarambirwaga, ntibaruhaga, ntibahwemaga gukomeza kugira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-02-16T14:34:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:02:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/02\/Saint-valentin-1024x826.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina\",\"datePublished\":\"2019-02-16T14:34:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:02:04+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958\"},\"wordCount\":736,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/02\\\/Saint-valentin-1024x826.jpg\",\"articleSection\":[\"urukundo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958\",\"name\":\"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/02\\\/Saint-valentin-1024x826.jpg\",\"datePublished\":\"2019-02-16T14:34:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:02:04+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=13958#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina - BWIZA","og_description":"Ibi n&#8217;ibiki ra? nabera ngiye gushishura ngerageza kurahura ubwenge ku musaza Frank Ndamage ( ntagica iryera) nakundaga inkuru ze zitahindukaga inyito cyangwa umutwe ngo &#8221; ibi ni ibiki&#8221; zandikanagwa ubuhanga n\u2019ubwenge bwinshi ariko cyane urwenya rwaryoshyaga inkuru nk&#8217;ibirungo mu isosi ugotomera ukenda guca ururimi. Abamusomye, aha ndavuga gusoma izo nkuru ntibarambirwaga, ntibaruhaga, ntibahwemaga gukomeza kugira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-02-16T14:34:04+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:02:04+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/02\/Saint-valentin-1024x826.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina","datePublished":"2019-02-16T14:34:04+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:02:04+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958"},"wordCount":736,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/02\/Saint-valentin-1024x826.jpg","articleSection":["urukundo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958","name":"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/02\/Saint-valentin-1024x826.jpg","datePublished":"2019-02-16T14:34:04+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:02:04+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=13958"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=13958#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/13958","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=13958"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/13958\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=13958"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=13958"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=13958"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}